Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

CSMCR - Comite de soutien pour une Monarchie Constitutionnelle au Rwanda

Kugirango u Rwanda tuzasigira urubyaro rwacu ruzabe rurengeje kure ubwiza u Rwanda abakurambere bacu badusigiye, dore amahame twemera(Credo)

Komite ishyigikiye Ubwami bugendera ku itegekonshinga igejeje ku Banyarwanda:

1. U Rwanda ni igihugu cyigenga, ntiruvogerwa, ni urw’abanyarwanda bose. U Rwanda si Umwami, kandi Umwami si u Rwanda. Hari abami baguye ku rugamba barasanira u Rwanda, Umwami aratanga hanyuma undi akima ariko u Rwanda ruhoraho: ibi birerekana ko u Rwanda ruruta Umwami. Umwami ni Umwana w’u Rwanda. Umwami, mbese nk’abanyarwanda twese, akorera u Rwanda. U Rwanda si akarima ke, nirwo mugozi abanyarwanda twese dutahiriza.

2. U Rwanda rugomba kuba igihugu kigendera kuri demokarasi isesuye, abanyarwanda bakihitiramo abategetsi babo mu mahoro n’ituze, kandi bakishyira bakizana mu gihugu cyabo. Gutegekesha igitugu biragatsindwa kandi ntibyemewe nagato. Kuba inkomamashyi no kuyoborwa nk’intama ntibikwiye kubaho kandi ntitugomba kubyemera nagato.

3. Ubwami bwo mu Rwanda bugomba kuba ubwami bushingiye ku itegekonshinga ryatowe n’abanyarwanda bose muri demokarasi isesuye. Umwami w’i Rwanda ni Umwami wubahiriza iryo tegekonshinga. Abanyarwanda baramukunda bakamwubaha kuko abunga kandi akabahuza. Ahora abashakira amahoro.

4. Ubutegetsi mu Rwanda bugomba gusangirwa n’amashami atatu yigenga kandi aringanije ububasha: Ishami rishyiraho amategeko, Ishami rituma amategeko yashyizweho yubahirizwa, n’Ishami rica imanza rikurikiza amategeko yashyizweho. Ubutegetsi mu Rwanda bushyirwaho n’abanyarwanda kandi nibo bukorera, ni ubwabo.

5. Umwami agizwe n’amaboko y’abanyarwanda bose. Umwami ntagira ubwoko, agatsiko, akazu cyangwa ishyaka rya politiki: Umwami ni Umwami w’abanyarwanda bose. Umwami agize aho abogamiye byatera amakimbirane n’umwuka mubi mu gihugu kuko abatoni be bakwica bagakiza. Umwami, kimwe n’ururimi rwacu, ni umuhuza w’abanyarwanda twese. Umwami ni we ntangarugero w’imico myiza y’ubupfura, umurava, urukundo rw’amahoro, urukundo rw’igihugu, n’ubuziranenge. Iyo mico myiza (valeurs morales) niyo tugomba kumenya no kwicengezamo kandi tukayicengeza mu banyarwanda.

6. U Rwanda rugomba kuba igihugu kigendera ku mategeko yatowe n’abanyarwanda, yanditse kandi yashyizwe ahagaragara. Abanyarwanda bose bararinganiye rwose imbere yayo mategeko.

7. Mu Rwanda hagomba kuba amashyaka ya politiki menshi yigenga kugirango abanyarwanda bihitiremo ayo bashaka. Kirazira rwose kwiba amajwi y’amatora.

8. U Rwanda rugomba kubahiriza byimazeyo kandi by’umwihariko uburenganzira bw’ikiremwa muntu uko bwatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika. Itegekonshinga ry’u Rwanda rigomba kwemeza ko umuntu afite uburenganzira butavogerwa Imana yamwihereye, urugero: Imana niyo itanga ubuzima ninayo yonyine ibwisubiza.

9. Ubukungu burenze ubundi u Rwanda rufite ni abanyarwanda. Icyo ubutegetsi bw’igihugu bushinzwe ni ukubateza imbere k’uburyo bwose bushoboka, no kubakangurira gukorera igihugu cyabo batizigama. Abanyarwanda ni abantu beza, ubutegetsi bubi ni bwobubonona.

10. Umwami ni we pfundo ry'ubumwe bw'Abanyarwanda, agomba kubyubahiriza kandi akabyubahirwa. Uwubashye Umwami aba yubashye u Rwanda n' Abanyarwanda bose.

Byandikiwe kandi bishyiriweho umukono i Londoni mu Bwongereza.

Komite ishyigikiye Ubwami bugendera ku itegekonshinga mu Rwanda.

Email : This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Tel: 0044 2083683640/001 5857308352

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

Time.

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU

Telephone:+44 20 83 60 23 61

Email:ihuriro@inyabutatu.org

Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone: +44 20 83 60 23 61


Email:editor@radioinyabutatu.org

Skype:radioinyabutatu

Facebook:Radio Inyabutatu
Scroll to Top