Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Ese ubwami bugendera kw’itegekonshinga duteganya buzamarira iki umuturage rwimbi?

 

Ni kuli short wave kuwa 6, 18/01/14 saa (18h-19h) z’i  Kigali.     

    

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu shortwave buramenyesha  abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya 18/01/2014 Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro kizahita kuri shortwave no kuri internet  gifite insanganyamatsiko ikurikira:

Ese ubwami bugendera kw’itegekonshinga  duteganya buzamarira iki umuturage rwimbi?(18h00) z’i Kigali mu Rwanda.

 

Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave ni: Yozefu  Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo  mu Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to return the Kingdom).

 

Munyeragwe atangira asoma ibibazo byabajijwe na Nzisabira Dismas utuye mu Rwanda:   

    

1- Ko repubulika zogeye muri Afurika hose no kw'isi yose, kuki mwebwe mushaka kugarura ubwami mu Rwanda kandi abanyarwanda baremeje ko batabushaka na busa?

2- Ese icyo muharanira ni iki? Kuki mutemera ngo muyoboke Paul Kagame nk'abandi, mbese nkatwe twese?

3- Ko abanyapolitike bicara batubwira ngo abanyarwanda nibo mutungo w'Urwanda, ko mbona Kagame agiye kumarira abenegihugu kw'icumu, amaherezo ni ayahe?

4- Ng'aho nimumbwire ahantu umwami azihisha politike mu Rwanda? Bishoboka bite ko umwami atazaba umunyapolitike?

5- Ese ubwo bwami muteganya bumariye iki umuturage rwimbyi?

6- Ko akarengane kari hose mu Rwanda, muzagakuraho mute?

7- Muzi gute ko inzira mutuyoboramo ari nziza?repubulika y’u Rwanda?

8- Hari repubulika ku isi yabaye mbi kurusha repubulika y’u Rwanda?

 

Mutarambirwa atangira asobanura ko hari ibisubizo kuli ibi bibazo abantu bashobora gusanga mu ibiganiro byabereye kuli radio inyabutatu kandi radio ikomeza guhitisha.  

Ku buryo bwunvikana neza, Mutarambirwa arerekana ko ubwami bwa kera bwari bwigaruriwe n’abatutsi bake batashakaga gusangira ubutegetsi n’abahutu.  

Repubulika nayo igiyeho izana akarimi keza, yizeza abanyawanda ko itangazamakuru rizigenga, ubutabera buzigenga, amatora azaba  mu mutuzo, ivangura moko ntiribeho nyamara itegekesha igitugu ikoresheje ishyaka rimwe rukumbi (atanga urugero rwa MDR Parmehutu, MRND, FPR). Perezina yitwara nk’ikigirwamana yica agakiza nk’umwami wa kera.

 

Mutarambirwa arerekana ko repubulika n’ubwami bwa kera bisa nk’intobo aho ikinyoma aricyo gihabwa intebe, ikiremwa muntu kigakandagirwa. Repubulika yagiyeho yakomeje imyifatire igayitse y’ubwami bwa kera, ikoresha igitugu n'iterabwoba, yanga demokarasi.

 

Mutarambirwa arerekana ko iyo ubutegetsi buva mu bwoko bw'abatutsi bujya mu bwoko bw'abahutu cyangwa buva mu bwoko bw'abahutu bujya mu bwoko bw'abatutsi ariho hameneka amaraso menshi. Impanvu ikaba ari ukwanga gusangira ubutegetsi n'abandi, ugasanga agatsiko k'abatutsi bake, cyangwa agatsiko k’abahutu bake ariko kiharira ubutegetsi, kagategekesha igitugu aho gutegekesha amategeko yitorewe n'abaturage.

 

Mutarambirwa asubiza ibibazo byabajijwe n’umuvandimwe Nzisabira Dismas agira inama abanyarwanda ko umuti w'ibi bibazo ubareba bose. Icyangombwa ni ugukorera hamwe, bakirinda kwikururira bishyira. Igikenewe ni ugushyiraho amategeko buriwese yubahiriza, amategeko azwi, yanditse, yatowe n’abaturage nta gahato.

Ayo mategeko akazaba urumuli rw’abaturage nkuko imodoka igirwa na moteur, moteur nayo ikagirwa n’amavuta. Amashyaka akarwanira amajwi y'abaturage. Umuturage agasigara ari intavogerwa, atavugirwamo, akaba inyangamugayo nka Mandela. Ubwami Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK bwifuza ni ubwami bwubahiriza itegekonshinga. 

Uko  umwami ajyaho nuko avaho biba byanditse mw'itegekonshinga ryitorewe n'abaturage.  Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK riharanira ko igihirahiro kivaho, abarwanira ubutegetsi (Coup d'Etat) bikavaho kuko nta butegetsi na mba uwo mwami azaba afite.

Nta shyaka ajyamo , azaba ari umwami w'icyubahiro gusa, udakeneye kwibonekeza, utarangwa n'ubwirasi cyangwa agasuzuguro ahubwo akurikiza amategeko nk'abandi baturage kuko itegekonshinga ryitorewe n'abaturage nawe rimutegeka.

Mutarambirwa atanga urugero rw’umupira w’amaguru aho amategeko meza asukuye ariyo agenga uwo mukino uhuza abakinyi, abasifuzi, abafana niyo baba batavuga ururimi rumwe.

Mu byukuli, abanyarwanda bakeneye demokarasi niyo mpanvu Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryashyizeho iyi gahunda  kugirango rifatanye n'abanyarwanda kugirango bagere kuli demokarasi. Arasobanura ko baharanira systeme aho guharanira umuntu kuko umuntu adashobora kuba umuti w'ibibazo. Arerekana ko repubulika bitavuga demokarasi kandi ko ubwami bwa kera butari demokarasi.

Mutarambirwa arerekana ko ubwami ari ubw'abanyarwanda, nibo babugena, babukuraho cyangwa babusibizaho. Umwami avuka abusangaho, yananirwa hakajyaho undi mwami hifashishijwe urwego rwa regence bitabaye mu kinyoma no muli huti huti nka biriya byabereye i Mwima.  Akazi ke kazaba kanditse mu itegekonshinga nawe rimutegeka.

 

Mutarambirwa arasobanura ko icyo Ihuriro ry’Inyabutatu ryifuza ari ugufasha umunyarwanda kugirango ave mu kaga arimo , kumwigisha kugirango amenye uburenganzira bwe. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryifuriza abanyarwanda ko amategeko yakwubahirizwa nkuko amategeko agenga umuhanda yubahirizwa na buri wese, abantu bagakorera mu mucyo, bose bakaringanira, ikiremwa muntu kikubahirizwa.  

  

Arangiza ashimangira ko Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to return the Kingdom) riharanira ko amahoro asakara mu mitima y’abanyarwanda, umuturage agafatwa nk’amata y’abashyitsi.

 

Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:

 

Telephone: +44 20 8123 3482

Email:         This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.     

Skype: radioinyabutatu

Facebook: Radio Inyabutatu

 

Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16. 

 

Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com 

 

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa kumi n'ebyiri kugeza saa moya (18h00-19h00) z’umugoroba. 

 

Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

 

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave. 

 

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

Time.

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU

Telephone:+44 20 83 60 23 61

Email:ihuriro@inyabutatu.org

Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone: +44 20 83 60 23 61


Email:editor@radioinyabutatu.org

Skype:radioinyabutatu

Facebook:Radio Inyabutatu
Scroll to Top