Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

ITEGEKONSHINGA RYAMBURA UBUTEGETSI UMUNTU RIKABUTIZA UMWAMI W'ICYUBAHIRO KUKO NAWE RIMUTEGEKA (1.CAPITAIN SANO THEOGENE AREREKANA UKUNTU INGABO ZA FPR ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MU BATEJE IMVURURU MURI 59 KUBERA ITERABWOBA RYABO).

 

Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 28/09/2013 guhera saa (19h00-20h00) z'umugoroba i Kigali mu Rwanda.

Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 28/09/2013 izabagezaho ikiganiro gifite ibice bibili: 1. UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZARI ZIYOBOWE NA PAUL KAGAME ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N’ITERABWOBA RYABO.

Captain Sano Theogene arerekana ukuntu abaturage bahungaga bagana ibirindiro by’ ingabo za FPR batigeze batabarwa ahubwo bicirwaga imbere y’ingabo za FPR-INKOTANYI zirebera kuko niyo mabwiriza Paul Kagame yari yahaye abayobozi b’ingabo.

Captain Sano Theogene arerekana ahubwo ko impinja zabaga zarokotse ziryamye ku ntumbi za banyina ingabo za FPR-INKOTANYI zazikubitaga ku  nkuta aho kuzishyikiriza Croix rouge.

Naho Munyeragwe na Mutarambirwa barerekana ko icyo baharanira ari ubwami busukuye budafite ubusembwa.

 Mutarambirwa arerekana ko abanyarwanda baruta umwami kandi ko ubwami buruta umwami;  Mutarambirwa arasobanura ko mu bwami bugendera kw'itegekonshinga, Umwami nyakuli ari iryo tegekonshinga rifite ubutegetsi bwose kuko amategeko yose ariryo akulikiza.

Niryo mwami nyakuli kuko niryo rizashyiraho ubwami, ntagatsiko na kamwe gatanga ubwami. Itegekonshinga ryambura ubutegetsi umuntu runaka rikabutiza, rikaburagiza, umwami w'icyubahiro gusa utegekwa n'iryotegekonshinga nk'abandi banyarwanda bose.

 Mutarambirwa arerekana uruhare rugaragalira buli wese  igihe abiru bamwe bakoreshaga igitugu n'iterabwoba, batunvikanye n'abakoloni bategekaga u Rwanda icyo gihe, biba bimwe mubyakururiye akagaga abanyarwanda.

 

Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z’i Kigali.

Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.com

Insanganyamatsiko: 1. UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZARI ZIYOBOWE NA PAUL KAGAME ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N’ITERABWOBA RYABO.

Abatumirwa bacu ni:

Bwana Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

Telephone: +44 20 8123 3482

Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Skype: radioinyabutatu

Mugire Imana.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

Ibiyaga bigari bya Africa

 

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

Time.

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU

Telephone:+44 20 83 60 23 61

Email:ihuriro@inyabutatu.org

Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone: +44 20 83 60 23 61


Email:editor@radioinyabutatu.org

Skype:radioinyabutatu

Facebook:Radio Inyabutatu
Scroll to Top