Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Filter
  • UWAGIZE URUHARE WESE MU MARORERWA YORETSE U RWANDA MULI MUYAGA YA 1959 yicuze imbere Y'IMANA (soma iyi Interview muli La libre Belgique , 3 Juin 1960)


    UWAGIZE URUHARE WESE MU MARORERWA YORETSE U RWANDA MULI MUYAGA YA 1959 yicuze imbere Y'IMANA (soma   iyi Interview  
    muli << La libre Belgique>>, 3 Juin 1960)

       

     

    Comité de soutien pour une monarchie Constitutionnelle au Rwanda yongeye nanone gushimira  Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) kubera inyigisho zayo zihita kuli radio inyabutatu kandi zigaragara ku rubuga inyabutatu.com.

     

    Izo nyigisho zerekana ko imitegekere myiza (system) irambye abanyarwanda bihitiyemo kandi bibonamo ariyo muti nyawo ukenewe cyane kuburyo bwihutirwa. Si umuntu runaka kuko umuntu ahinduka nk’igicu.

     

    Izo nyigisho zerekana bihagije ukuntu amarorerwa yagwiririye u Rwanda  muli  Muyaga ya 1959 kugeza ubu yatejwe n'abantu, baba abiru bari batsimbaraye ku nyungu zabo bwite zonyine cyangwa se baba abategetsi ba repubulika.

     

    Comité de soutien pour une monarchie Constitutionnelle au Rwanda irashimangira ko imvugo igira iti" Umuntu nyanaka  atashye niho u Rwanda rwabona umuti w'ibibazo byarwo" nta shingiro ifite na busa. 

     

    Abanyarwanda basonzeye demokarasi isesuye, niyo abanyarwanda bifuza ko itaha mu Rwanda. Umunsi demokarasi isesuye yasesekaye mu Rwanda, igihugu cyacu kizaba giteye intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo gifite ubu. Ubwami bugendera kw'Itegekonshinga hifashishijwe urwego rwa regence  nibwo buzazana demokarasi isesuye kandi nibwo buza mbere  y'umwami kuko bumurusha agaciro, butariho ntashobora kubaho.

     

    Abanyarwanda nibo baha uwo basanze ari NTAMAKEMWA  inshingano zo kuba umukuru w’igihugu w’icyubahiro gusa. Mu bwami bugendera kw'itegekonshinga nta huti huti igomba kubaho muguhitamo umwami cyangwa mw' isimburwa rye kuko hifashijwa urwego rwa regence.


    Abanyarwanda nibo bashobora kumwambura icyo cyubahiro cyo kuba umwami igihe bashakiye. Iyo basanze inshingano bamuhaye zimunaniye bamukuraho kuko aribo baba bamushyizeho. Umwami ni umunyarwanda nk’abandi baturage, nta mbuto avukana, kandi abo mu muryango w’umwami batungwa n’imirimo y’amaboko yabo nk’abandi banyarwanda bose.

     

    Ubu bwami twifuza ko BUGERAGEZWA ni ubwami bushyirwaho n'abaturage. Ntaho buhuriye n'ubwami bwa kera , ntaho buhuriye na repubulika yakoze jenoside ikaba yaranze kunamura icumu kuva yadutse mu Rwanda. Buriya bwami bwa kera bwaciwe burundu muli 1961natwe ntitubushaka rwose.

     

    Itegekonshinga rikubiyemo ibyifuzo by'abenegihugu niryo rishyiraho ubwami twifuza. Niryo Mwami nyakuli rifite ubutegetsi bwose kuko amategeko yose ariryo ashingiyeho.

     

    Ntirishyirwaho n'agatsiko. Abanyarwanda nibo bihitiramo imitegekere myiza bibonamo n’imicungire y’umutungo w’igihugu.

     

    Itegekonshinga riteganya uko umukuru w’igihugu ( ariwe umwami w'icyubahiro gusa, NTAMAKEMWA) ajyaho n’uburyo avaho. Bivuzeko n’umwami ubwe ategekwa n’itegekonshinga nk’abandi banyarwanda bose kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko.


    Mu byo  dushimira nanone radio inyabutatu ni ukuli dusanga mu biganiro binyuranye, maze uruhare rwa buli wese mu bwicanyi bwahekuye abanyarwanda rukajya  ahagaragara.

     

    Ni muli urwo rwego  Comité de soutien pour une monarchie Constututionnelle au Rwanda ikomeje gushyira ahagaragara inyandiko zerekana ukuli kw'imizi y'ubwicanyi bworetse u Rwanda guhera 1959 kugeza amagingo aya; yaba ari abategetsi ba za repubulika, zaba ari intagondwa zari zitsimbaraye ku bwami bwa kera, abo bose bahemukiye abanyarwanda. 

     

    Uyu munsi tubagejejeho interview iri hejuru. 

    Ababishobye muzayihindure mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. 

     

    Byandikiwe kandi bishyiriweho umukono i Londoni mu Bwongereza, tariki 13/02/2014 

    Email : sccmonarchyrwanda@gmail.com 

    Tel: 0044 2083683640 (UK) / 001 5857308352 (USA

  • Uburenganzira bw'ikiremwamuntu ni ubw'Imana si ubwa Leta y'i Kigali ihotora abaturage( Igice cya mbere)

    Ni kuli  shortwave kuwa 6, 08/02/14 saa (18h00-19h00) z’i  Kigali.   

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu  buramenyesha  abanyarwanda bose ko kuwagatandatu taliki ya  08/02/2014 saa (18h00-19h00) z’i  Kigali, Radio Inyabutatu short wave yunvikanira mu Rwanda no ku isi hose  izabagezaho ikiganiro  gifite insanganyamatsiko ikurikira: 

    UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU mu Rwanda, AMAKURU AVUGWA , DEMOKARASI,IGIHUGU  CYUBAHAHIRIZA AMATEGEKO ( un Etat de droit),UBUTABERA  (la justice et l’équité) : Igice cya mbere. 

    Muri iyi nsanganyamatsiko hakubiwemo ibi bikurikira: 

    1° UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU (Droits de l’homme) ; 

    2° AMAKURU AVUGWA (Actualité) ; 

    3° IGIHUGU GIFITE DEMOKARASI (un Etat démocratique) ; 

    4° IGIHUGU KIGENDERA CYANGWA CYUBAHAHIRIZA AMATEGEKO (Un Etat de droit) ; 

    5° UBUTABERA  BUTABERA (la justice et l’équité) ; 

    6° (UBWAMI, N’UBWAMI BUGENDERA KW’ITEGEKO NSHINGA (Un aperçu l’historique sur la monarchie absolue et sur la monarchie constitutionnelle). 

    Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ni: 

    Maître RUYENZI Schadrack, avocat au Barreau de Kigali et membre associé à l'Ordre français des Avocats du  Barreau de Bruxelles, spécialisé dans le domaine du Droit international des Droits de l’Homme. Afite Cabinet d’Avocat International de défense des Droits Humains (C.A.I.D.D.H) i Bruxelles, mu Bubiligi.

    Bwana Joseph Mutarambirwa wo mu Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ( Rwandese Protocol to Return the Kingdom). 

    Ikiganiro kizayoborwa (moderateur) na Bwana Semana Tharcisse, umunyamakuru wigenga uba mu Busuwisi.  

    Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira: 

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email: editor@radioinyabutatu.com    

    Skype: radioinyabutatu

    Facebook: Radio Inyabutatu 

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16.  

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com  

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa kumi n'ebyiri kugeza saa moya (18h00-19h00) z’umugoroba.  

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada). 

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station, bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.  

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

Time.

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu
Scroll to Top