Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Filter
  • "URUHARE RW'ABIHAYE IMANA MU KUBAKA IGIHUGU"

    Ni kuli  Radio Internet kuwa 2, 04/02/2014 saa (19h00-20h30) z’i  Kigali.     

     Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu  buramenyesha  abanyarwanda bose ko ku wakabiri taliki ya  04/02/2014 saa (19h00-20h30) z’i  Kigali, Radio Inyabutatu yo kuri internet  izabagezaho ikiganiro  gifite insanganyamatsiko ikurikira:

     "URUHARE RW'ABIHAYE IMANA MU KUBAKA IGIHUGU".

     

    Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ni:

    1.    Padiri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru w'Ishema Party na

    2.    Bwana Tharcisse Semana umunyamakuru w’umwuga wigenga, akaba aherutse gusohora igitabo ku “madini” mu Rwanda (Problème des ''sectes" et l'Eglise catholique au Rwanda).

     

    Ikiganiro kizayoborwa (moderateur) na Bwana Ismael Mbonigaba,  akaba ari Impuguke (consultant) mu itangazamakuru  utuye mu gihugu cya Canada. Akaba yarayoboye  ikinyamakuru Umuseso kuva mu mwaka w’ 2000 kugeza muri  2003.

    Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:

     

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email:          editor@radioinyabutatu.com    

    Skype: radioinyabutatu

    Facebook: Radio Inyabutatu

     

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16. 

     

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com 

     Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa kumi n'ebyiri kugeza saa moya (18h00-19h00) z’umugoroba. 

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

     Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station, bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave. 

     Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

     

  • Kuva repubulika yajyaho Perezida ararahira niyo yaba yakoze Coup d'Etat cyangwa yibye amatora. Ese mu ihuriro ry'inyabutatu-RPRK ni iki gishya muzaniye abanyarwanda?

    Ni kuli short wave kuwa 6, 25/01/14 saa (18h-19h) z’i  Kigali.          

     

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu shortwave buramenyesha  abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya 25/01/2014 Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro kizahita kuri shortwave no kuri internet  gifite insanganyamatsiko ikurikira: 

    Kuva repubulika yajyaho Perezida ararahira niyo yaba yakoze Coup d'Etat cyangwa yibye amatora. Ese  mu ihuriro ry'inyabutatu-RPRK ni iki gishya muzaniye abanyarwanda? Iki kibazo cyabajijwe na Bwana Hangari Chrysostome wo mu Rwanda.

    Ikiganiro kizatangira kumugoroba guhera (18h00) z’i Kigali mu Rwanda.

    Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave ni: Yozefu  Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo  mu Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to return the Kingdom).
           
    Mutarambirwa atangira yibutsa Coups d'Etat zabaye mu Rwanda mu igihe cy'ubwami: iyo ku Rucunshu n' iyi Mwima. Naho izabaye mu igihe cya repubulika ni iyi Gitarama, iya 5/7/1973, n'iya 6/4/1994. Aributsa ko buri igihe uko gukuraho ubutegetsi ku ngufu bitemewe n'amategeko cyangwa hatubahirijwe umuco w'igihugu byagiye bituma amaraso ameneka, bitera kandi ubuhunzi ku  abanyarwanda benshi.
     
    Coup d'Etat y'i Gitarama yashyizeho repubulika isimbura ubwami bwa kera bwari bwananiwe kwivugurura, bwanze ibyifuzo by'abanyarwanda. Abashakaga ko imitegekere ihinduka ikamera neza bari bamaze imyaka 50 mu bukoloni, bari barize, bahugutse, bamwe barageze i Burayi, abandi ari bakuru bafite experience nka Etienne Rwigemera, Lazaro Ndazaro,etc... bakorewe Coup d'Etat i Mwima  igihe cy'ishyingurwa ry'umwami Mutara Rudahigwa n'agatsiko k'abantu bake bitwaye nk'amabandi bakoresheje iterabwoba. Abiru bakuru nka Padiri Alexis Kagame ntibari bahari, icyifuzo cya regence cyari gishyigikiwe n'ababiligi kiburizwamo.
     
    Repubulika yagiyeho yakomeje imyifatire igayitse, ikoresha igitugu n'iterabwoba, yanga demokarasi kugeza ubungubu. Abaperezida bagiyeho ntibubahiriza ibyo barahiriye, bahindura itegekonshinga uko bishakiye kandi usanga nta gahunda bafite ahubwo baba bakorera inyungu zabo n'izagatsiko kabo.
     
     Mutarambirwa arereka indahiro abiru babanzaga  kurahiza umwami mbere yo kumwika:

     Abiru :”dore ingoma so yakuraze, ese uzayikorera uko bigomba?”

    Umwami :”nzayikorera uko bigomba”


    Abiru :”niterwa uzayirwanirira?”


    Umwami :”niterwa nzayirwanirira”


    Abiru :”nibiba ngombwa kuyimenera amaraso, uzayipfira?”


    Umwami :”nzayimenera amaraso, nzayipfira”


    Nyuma y’ibi nibwo umwami yahabwaga ingoma. 
     
     Ese MUSINGA, RUDAHIGWA na NDAHINDURWA bigeze bubahiriza iriya ndahiro? Mutarambirwa aboneraho kwibutsa ko nta mwami wahungaga u Rwanda, yararurasaniraga,ntahunge urugamba ahubwo akamenera amaraso ye igihugu.
     
    TWEBWE ABO MW'IHURIRO RY'INYABUTATU-RPRK DUHARANIRA IGERAGEZWA RY'UMWAMI
    BUGENDERA KW'ITEGEKONSHINGA HIFASHIJWE REGENCE.

    Igishya tuzaniye abanyarwanda ni uko gouvernement izaba ariyo ifata ibyemezo, niyo izaba ivugwa buri munsi kuri radio,television no mu binyamakuru. Itegekonshinga niryo rizamamara, gouvernement niyo izamamara, inteko inshinga amategeko niyo izamamara, inteko y'ubucamanza niyo izamamara, urukiko rw'ikirenga nirwo ruzamamara. Umutima w'u Rwanda uzaba uri muri ariya mashami atatu ( Executive, Legislative and Judiciary). Umwami azaba ari uw'icyubahiro gusa, nta butegetsi na busa azaba afite. Umuturage azaba afatwa nk'amata y'abashyitsi. Regence izatuma abanyarwanda babona umwami bitonze nta huti huti. Ubwami ni ubw'abanyarwanda. Nibo babushyiraho,ni nabo babukuraho. Umwami nawe ategekwa n'itegeonshiga nk'abandi banyarwanda.

    Icyo Ihuriro ry'Inyabutatu- RPRK rishaka ni ugukorera mu mu mucyo, buri wese akubahiriza amategeko kandi ubutegetsi bugasimburanwa mu mahoro.  

    Mutarambirwa arerekana ko iyo ubutegetsi buva mu bwoko bw'abatutsi bujya mu bwoko bw'abahutu cyangwa buva mu bwoko bw'abahutu bujya mu bwoko bw'abatutsi nibwo hameneka amaraso menshi. Impanvu ikaba ari ukwanga gusangira ubutegetsi n'abandi, ugasanga agatsiko k'abatutsi bake, cyangwa abahutu bake ariko kiharira ubutegetsi, kagategekesha igitugu aho gutegekesha amategeko yitorewe n'abaturage.

    Mutarambirwa arerekana ko uko repubulika iteye ubu idashobora kuzana demokarasi, aho kuyizana ikomeza kumalira abanyarwanda, ku icumu, abayihunze ikabakurikirana nkuko iheruka guhotora Colonel Patrick Karegeya mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho yari yarayihungiye. Aliko aragira inama abanyarwanda kudacika intege, bagakomeza kwamagana ingoma y'igitugu ikomeje kumena amaraso. 

    Mutarambirwa aragira inama abanyarwanda ko umuti w'ibi bibazo ubareba bose. Icyangombwa ni ugukorera hamwe, bakirinda kwikururira bishyira. Amashyaka akarwanira amajwi y'abaturage. Arerekana ko ikibazo ari ubutegetsi bubi bugomba gusimbuzwa ubutegetsi bwiza bukorera mu mucyo. 
     
    Mu byukuli, abanyarwanda bafite inyota ya demokarasi. Niyo mpanvu Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK ryashyizeho iyi gahunda  kugirango rifatanye n'abanyarwanda kugirango bagere kuli demokarasi. Arasobanura ko baharanira systeme aho guharanira umuntu kuko umuntu adashobora kuba umuti w'ibibazo.

    Uko  umwami ajyaho nuko avaho biba byanditse mw'itegekonshinga ryitorewe n'abaturage.  Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK riharanira ko igihirahiro kivaho, kurwanira ubutegetsi (Coup d'Etat) bikavaho kuko nta butegetsi na mba uwo mwami azaba afite.

    Nta shyaka ajyamo , azaba ari umwami w'icyubahiro gusa, udakeneye kwibonekeza, utarangwa n'ubwirasi cyangwa agasuzuguro ahubwo akurikiza amategeko nk'abandi baturage kuko itegekonshinga ryitorewe n'abaturage nawe rimutegeka.
     
    Munyeragwe na Mutarambirwa barerekana ko ubwami ari ubw'abanyarwanda, nibo babugena, babukuraho cyangwa babushyiraho.

    Ntabwo ubwami ari akarima ke akoresha icyo ashatse, avuka abusangaho, yananirwa hakajyaho undi mwami hifashishijwe urwego rwa regence bitabaye muli huti huti. 

    Munyeragwe arangiza atura akaririmbo abana n'abapfakazi babuze ababo kubera ubwicanyi bwa Paul Kagame na FPR ye (atanga urugero rwabo yahitanye: Patrick Karegeya, Fred Rwigema n'abagenzi be, abanyamakuru n'abanyapolitiki, abatutsi yagize ibitambo ahanura indege ya Habyarimana n'abahutu yamariye ku icumu mu Rwanda no mu mashyamba ya Congo Kinshasa). 

    Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:
     
    Telephone: +44 20 8123 3482
    Email:        editor@radioinyabutatu.com      
    Skype: radioinyabutatu
    Facebook: Radio Inyabutatu 
     
    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16.  

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com  

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa kumi n'ebyiri kugeza saa moya (18h00-19h00) z’umugoroba.  

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada). 

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.  

    Mugire Imana.
    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa
  • Communiqué

    LOGO

     

    The leadership of the Rwandese Protocol to Return the Kingdom ( Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK) is hereby requesting  whoever is concerned to stop using our organization's "NAME" illegally as a header of the FACEBOOK  page named: “Ihuriro Ryinyabutatu Kigeli  Ndahindurwa”.

    It is in this regard the organization wish to remind its members and the general public that the Rwandese Protocol to Return the Kingdom (Inyabutatu-RPRK) is not working for any individual and  does not belong to King Kigeli V Ndahindurwa, currently in exile in USA.

    Anyone utilizing our organization's property like: its name, Logo, Flag, etc… is violating our fundamental rights. This practice is illegal, regrettable and prohibited.

    We wish to remind our supporters and the Rwandan community that the Rwandese Protocol  to Return the Kingdom (Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK) is an institution (activists) aiming at promoting “ the Constitutional Monarchy “ that we would wish as a system of governance in Rwanda.

     Kind regards.

     Eugene  Nkubito

    Chairman

    Inyabutatu-RPRK

  • UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU mu Rwanda, AMAKURU AVUGWA , DEMOKARASI, IGIHUGU CYUBAHAHIRIZA AMATEGEKO ( un Etat de droit), UBUTABERA (la justice et l’équité)

     

    Ni kuli  Radio Internet kuwa 7, 26/01/14 saa (19h00-20h00) z’i  Kigali.     

        

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu  buramenyesha  abanyarwanda bose ko ku Cyumweru taliki ya  26/01/2014 saa (19h00-20h00) z’i  Kigali, Radio Inyabutatu yo kuri internet  izabagezaho ikiganiro  gifite insanganyamatsiko ikurikira:

     

    UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU mu Rwanda, AMAKURU AVUGWA , DEMOKARASI,IGIHUGU  CYUBAHAHIRIZA AMATEGEKO ( un Etat de droit),UBUTABERA  (la justice et l’équité) 

     

    Muri iyi nsanganyamatsiko hakubiwemo ibi bikurikira:

     

    1° UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU (Droits de l’homme) ;

     

    2° AMAKURU AVUGWA (Actualité) ;

     

    3° IGIHUGU GIFITE DEMOKARASI (un Etat démocratique) ;

     

    4° IGIHUGU KIGENDERA CYANGWA CYUBAHAHIRIZA AMATEGEKO (Un Etat de droit) ;

     

    5° UBUTABERA  BUTABERA (la justice et l’équité) ;

     

    6° (UBWAMI, N’UBWAMI BUGENDERA KW’ITEGEKO NSHINGA (Un aperçu l’historique sur la monarchie absolue et sur la monarchie constitutionnelle).

     

    Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ni: RUYENZI Schadrack, avocat au Barreau de Kigali et membre associé à l'Ordre français des Avocats du  Barreau de Bruxelles, spécialisé dans le domaine du Droit international des Droits de l’Homme). Cabinet d’Avocat International de défense des Droits Humains (C.A.I.D.D.H- Bruxelles). Azunganirwa na Bwana  Yozefu  Mutarambirwa wo mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom).

     

    Ikiganiro kizayoborwa (moderateur) na Bwana Semana Tharcisse, umunyamakuru wigenga. 

     

    Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:

     

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email:         editor@radioinyabutatu.com    

    Skype: radioinyabutatu

    Facebook: Radio Inyabutatu

     

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16. 

     

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com 

     

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa kumi n'ebyiri kugeza saa moya (18h00-19h00) z’umugoroba. 

     

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

     

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station, bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave. 

     

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

  • Ese ubwami bugendera kw’itegekonshinga duteganya buzamarira iki umuturage rwimbi?

     

    Ni kuli short wave kuwa 6, 18/01/14 saa (18h-19h) z’i  Kigali.     

        

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu shortwave buramenyesha  abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya 18/01/2014 Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro kizahita kuri shortwave no kuri internet  gifite insanganyamatsiko ikurikira:

    Ese ubwami bugendera kw’itegekonshinga  duteganya buzamarira iki umuturage rwimbi?(18h00) z’i Kigali mu Rwanda.

     

    Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave ni: Yozefu  Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo  mu Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to return the Kingdom).

     

    Munyeragwe atangira asoma ibibazo byabajijwe na Nzisabira Dismas utuye mu Rwanda:   

        

    1- Ko repubulika zogeye muri Afurika hose no kw'isi yose, kuki mwebwe mushaka kugarura ubwami mu Rwanda kandi abanyarwanda baremeje ko batabushaka na busa?

    2- Ese icyo muharanira ni iki? Kuki mutemera ngo muyoboke Paul Kagame nk'abandi, mbese nkatwe twese?

    3- Ko abanyapolitike bicara batubwira ngo abanyarwanda nibo mutungo w'Urwanda, ko mbona Kagame agiye kumarira abenegihugu kw'icumu, amaherezo ni ayahe?

    4- Ng'aho nimumbwire ahantu umwami azihisha politike mu Rwanda? Bishoboka bite ko umwami atazaba umunyapolitike?

    5- Ese ubwo bwami muteganya bumariye iki umuturage rwimbyi?

    6- Ko akarengane kari hose mu Rwanda, muzagakuraho mute?

    7- Muzi gute ko inzira mutuyoboramo ari nziza?repubulika y’u Rwanda?

    8- Hari repubulika ku isi yabaye mbi kurusha repubulika y’u Rwanda?

     

    Mutarambirwa atangira asobanura ko hari ibisubizo kuli ibi bibazo abantu bashobora gusanga mu ibiganiro byabereye kuli radio inyabutatu kandi radio ikomeza guhitisha.  

    Ku buryo bwunvikana neza, Mutarambirwa arerekana ko ubwami bwa kera bwari bwigaruriwe n’abatutsi bake batashakaga gusangira ubutegetsi n’abahutu.  

    Repubulika nayo igiyeho izana akarimi keza, yizeza abanyawanda ko itangazamakuru rizigenga, ubutabera buzigenga, amatora azaba  mu mutuzo, ivangura moko ntiribeho nyamara itegekesha igitugu ikoresheje ishyaka rimwe rukumbi (atanga urugero rwa MDR Parmehutu, MRND, FPR). Perezina yitwara nk’ikigirwamana yica agakiza nk’umwami wa kera.

     

    Mutarambirwa arerekana ko repubulika n’ubwami bwa kera bisa nk’intobo aho ikinyoma aricyo gihabwa intebe, ikiremwa muntu kigakandagirwa. Repubulika yagiyeho yakomeje imyifatire igayitse y’ubwami bwa kera, ikoresha igitugu n'iterabwoba, yanga demokarasi.

     

    Mutarambirwa arerekana ko iyo ubutegetsi buva mu bwoko bw'abatutsi bujya mu bwoko bw'abahutu cyangwa buva mu bwoko bw'abahutu bujya mu bwoko bw'abatutsi ariho hameneka amaraso menshi. Impanvu ikaba ari ukwanga gusangira ubutegetsi n'abandi, ugasanga agatsiko k'abatutsi bake, cyangwa agatsiko k’abahutu bake ariko kiharira ubutegetsi, kagategekesha igitugu aho gutegekesha amategeko yitorewe n'abaturage.

     

    Mutarambirwa asubiza ibibazo byabajijwe n’umuvandimwe Nzisabira Dismas agira inama abanyarwanda ko umuti w'ibi bibazo ubareba bose. Icyangombwa ni ugukorera hamwe, bakirinda kwikururira bishyira. Igikenewe ni ugushyiraho amategeko buriwese yubahiriza, amategeko azwi, yanditse, yatowe n’abaturage nta gahato.

    Ayo mategeko akazaba urumuli rw’abaturage nkuko imodoka igirwa na moteur, moteur nayo ikagirwa n’amavuta. Amashyaka akarwanira amajwi y'abaturage. Umuturage agasigara ari intavogerwa, atavugirwamo, akaba inyangamugayo nka Mandela. Ubwami Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK bwifuza ni ubwami bwubahiriza itegekonshinga. 

    Uko  umwami ajyaho nuko avaho biba byanditse mw'itegekonshinga ryitorewe n'abaturage.  Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK riharanira ko igihirahiro kivaho, abarwanira ubutegetsi (Coup d'Etat) bikavaho kuko nta butegetsi na mba uwo mwami azaba afite.

    Nta shyaka ajyamo , azaba ari umwami w'icyubahiro gusa, udakeneye kwibonekeza, utarangwa n'ubwirasi cyangwa agasuzuguro ahubwo akurikiza amategeko nk'abandi baturage kuko itegekonshinga ryitorewe n'abaturage nawe rimutegeka.

    Mutarambirwa atanga urugero rw’umupira w’amaguru aho amategeko meza asukuye ariyo agenga uwo mukino uhuza abakinyi, abasifuzi, abafana niyo baba batavuga ururimi rumwe.

    Mu byukuli, abanyarwanda bakeneye demokarasi niyo mpanvu Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryashyizeho iyi gahunda  kugirango rifatanye n'abanyarwanda kugirango bagere kuli demokarasi. Arasobanura ko baharanira systeme aho guharanira umuntu kuko umuntu adashobora kuba umuti w'ibibazo. Arerekana ko repubulika bitavuga demokarasi kandi ko ubwami bwa kera butari demokarasi.

    Mutarambirwa arerekana ko ubwami ari ubw'abanyarwanda, nibo babugena, babukuraho cyangwa babusibizaho. Umwami avuka abusangaho, yananirwa hakajyaho undi mwami hifashishijwe urwego rwa regence bitabaye mu kinyoma no muli huti huti nka biriya byabereye i Mwima.  Akazi ke kazaba kanditse mu itegekonshinga nawe rimutegeka.

     

    Mutarambirwa arasobanura ko icyo Ihuriro ry’Inyabutatu ryifuza ari ugufasha umunyarwanda kugirango ave mu kaga arimo , kumwigisha kugirango amenye uburenganzira bwe. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryifuriza abanyarwanda ko amategeko yakwubahirizwa nkuko amategeko agenga umuhanda yubahirizwa na buri wese, abantu bagakorera mu mucyo, bose bakaringanira, ikiremwa muntu kikubahirizwa.  

      

    Arangiza ashimangira ko Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to return the Kingdom) riharanira ko amahoro asakara mu mitima y’abanyarwanda, umuturage agafatwa nk’amata y’abashyitsi.

     

    Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:

     

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email:        editor@radioinyabutatu.com    

    Skype: radioinyabutatu

    Facebook: Radio Inyabutatu

     

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16. 

     

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com 

     

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa kumi n'ebyiri kugeza saa moya (18h00-19h00) z’umugoroba. 

     

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

     

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave. 

     

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

  • IKIBAZO CY’AMOKO MU RWANDA UKO INGOMA ZAGIYE ZISIMBURANA N'UKO UMUNYAMAKURU SEMANA THARCISSE ABIBONA

    Ni  kuli internet  kuwa 7, 05/01/14 saa (19h-20h)z’i  Kigali.   
     

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri interent  buramenyesha  abanyarwanda bose ko ku cyumweru taliki ya 5/01/2014 Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira: 

    IKIBAZO CY’AMOKO MU RWANDA UKO INGOMA ZAGIYE ZISIMBURANA N'UKO UMUNYAMAKURU SEMANA THARCISSE ABIBONA


    Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera  (19h00) z’i Kigali mu Rwanda.

    Umutumirwa wacu kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri internet  ni:  Umunyamakuru SEMANA THARCISSE wanditse igitabo: ''LA MOBILITé ETHINIQUE AU RWANDA''  akazunganirwa na Bwana Joseph Mutarambirwa wo mu  Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK.

     

    Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:
     
    Telephone: +44 20 8123 3482
    Email:       editor@radioinyabutatu.com    
    Skype: radioinyabutatu
    Facebook: Radio Inyabutatu 

     
    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 15310 kHz muri meter band 16.  

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com  

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba.  

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada). 

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.  

    Mugire Imana.
    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

  • Repubulika yashinze imizi mu Rwanda, izavaho gute kugirango ubwami bugendera kw'itegekonshinga bugeragezwe?

    Ni  kuli short wave kuwa 6, 04/01/14 saa (19h-20h)z’i  Kigali.   
     

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu shortwave buramenyesha  abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu taliki ya 4/01/2014 Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira: 

    Repubulika yashinze imizi mu Rwanda, izavaho gute kugirango
    ubwami bugendera kw'itegekonshinga bugeragezwe? 

    Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera  (19h00) z’i Kigali mu Rwanda.


    Abatumirwa kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave ni: Yozefu  Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo  mu Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK.


    Munyeragwe atangira asoma ibibazo 2 bya  Mureganshuro Eugene  uba mu Rwanda:  

     

    1. Ko Repubulika yashinze imizi mu Rwanda, izavaho gute kugirango ubwami bugendera kw'itegekonshinga bugeragezwe? 

    2. Umwami w'icyubahiro atandukaniye he na Perezida w'icyubahiro.      

     

     

    Munyeragwe na Mutarambirwa barasobanura  ko repubulika yagiyeho isimbura ubwami bwa kera bwari bwananiwe kwivugurura, bwanga gutega amatwi ibyifuzo by'abanyarwanda. Abashakaga ko imitegekere ihinduka ikamera neza bari bamaze imyaka 50 mu bukoloni, bari barize, bahugutse, bamwe barageze i Burayi. Abo rero bananijwe n'agatsiko k'abantu bake bahisemo kwanga imishyikirano bahitamo iterabwoba. 

     

    Repubulika ije ikomeza iyo myifatire igayitse, ikoresha igitugu n' iterabwoba, yanga demokarasi kugeza amagingo aya.

     

    Mu byukuli, abanyarwanda baracyashaka demokarasi niyo mpanvu Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK ryashyizeho iyi gahunda  kugirango rifatanye n'abanyarwanda kugirango bagere kuli demokarasi. Barasobanura ko baharanira systeme aho guharanira umuntu kuko umuntu adashobora kuba umuti w'ibibazo.

     

    Munyeragwe na Mutarambirwa barerekana ko uko repubulika iteye ubu idashobora kuzana demokarasi, aho kuyizana ikomeza kumalira abanyarwanda ku icumu. Muli repubulika, perezida aba ari mu ishyaka.  Mu bwami bushingiye kw'itegekonshinga umwami si ubwami, ubwami bushobora kubaho we atariho kandi hifashishwa Regence kugeza igihe uwundi mwami abonekeye bitabaye muri huti huti.

     

    Uko  umwami ajyaho nuko avaho biba byanditse mw'itegekonshinga ryiitorewe n'abaturage.  Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK riharanira ko igihirahiro kivaho, abarwanira ubutegetsi (coup d'Etat) bikavaho kuko nta butegetsi na mba uwo mwami azaba afite.

     Nta shyaka ajyamo , azaba ari umwami w'icyubahiro gusa, udakeneye kwibonekeza kandi akurikiza amategeko nk'abandi baturage.

     
    Barangiza bashimangira ko ubwami ari ubw'abanyarwanda, nibo babugena, babukuraho cyangwa babugerageza.

    Ntabwo ubwami ari  akarima (property y'umwami) ashyira mu mufuka we akabugendana, avuka abusangaho, yananirwa hakajyaho undi mwami hifashishijwe urwego rwa regence. 

     

    Abifuza kuzagira ibyo batubaza cyangwa batwunganira, bashobora gukoresha adresses zikurikira:
     
    Telephone: +44 20 8123 3482
    Email:      editor@radioinyabutatu.com    
    Skype: radioinyabutatu
    Facebook: Radio Inyabutatu 

     
    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 15310 kHz muri meter band 16.  

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com  

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba.  

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada). 

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.  

    Mugire Imana.
    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

     

  • UBUTUMWA BW’AKABABARO KU RUPFU RWA NYAKWIGENDERA COLONEL PATRICK KAREGEYA

     

    logo

     02/01/2014

    Kuri: Dr. Theogene Rudasingwa                                                                                                                                                                                                            

    Umuhuzabikorwa, Ihuriro Nyarwanda-RNC.


    IMPAMVU: UBUTUMWA BW’AKABABARO KU RUPFU RWA NYAKWIGENDERA COLONEL PATRICK KAREGEYA

    Nyuma yo kwumva inkuru y’incamugongo ko umwe mu batangije Ihuriro Nyarwanda-RNC ariwe Colonel Patrick Karegeya yitabye Imana yishwe urw’agashinyaguro;

    Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryifatanyije mu kababaro n’umuryango wa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.

    Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryifatanyije kandi mu kababaro n’abayobozi hamwe n’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda-RNC muri ibi bihe batakaje umuntu wakudwaga cyane kandi w’ingirakamaro.

    Ntidushidikanya ko nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya asigiye abayobozi n’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda-RNC umurage mwiza wo gukunda u Rwanda, guharanira demokarasi no guhashya yivuye inyuma ingoma y’igitugu ashakira abanyarwanda imibereho myiza.

     U Rwanda rutakaje intwari.  

    Ntabwo bisaba ko umuntu aba yarahebuje mu bijyanye no gukora iperereza kugirango amenye uwishe Colonel Patrick Karegeya. Dushingiye ku byatangajwe ku maradiyo anyuranye,  biragaragara ko uwamuhotoye ari Perezida Paul Kagame wari waragerageje  kwica General Kayumba Nyamwasa inshuro ebyiri zose mu gihugu cya Africa y’Epfo bombi bamuhungiyemo Imana igakinga akaboko.

    Imana ikomeze ihe kwihangana umuryango wa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya kandi imuhe iruhuko ridashira.

    Turi kumwe muri ibi bihe by’akababaro.

     

    Eugene Nkubito

    Chairman

    Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK   

  • What's New in 1.5?

    As with previous releases, Joomla! provides a unified and easy-to-use framework for delivering content for Web sites of all kinds. To support the changing nature of the Internet and emerging Web technologies, Joomla! required substantial restructuring of its core functionality and we also used this effort to simplify many challenges within the current user interface. Joomla! 1.5 has many new features.

    In Joomla! 1.5, you''ll notice:

    • Substantially improved usability, manageability, and scalability far beyond the original Mambo foundations
    • Expanded accessibility to support internationalisation, double-byte characters and right-to-left support for Arabic, Farsi, and Hebrew languages among others
    • Extended integration of external applications through Web services
    • Enhanced content delivery, template and presentation capabilities to support accessibility standards and content delivery to any destination
    • A more sustainable and flexible framework for Component and Extension developers
    • Backward compatibility with previous releases of Components, Templates, Modules, and other Extensions

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

Time.

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu
Scroll to Top