Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Filter
  • Radio Inyabutatatu irabagezaho ibiri bubere i Toronto muri Rwanda Day uyu munsi taliki 28/09/2013 guhera saa tatu za mugitondo (9h00 am) i Toronto; saa cyenda (15h00 pm) i Kigali arizo saa kumi (16h00 pm) i Nairobi na saa munani (14h00 pm) i London.

    Radio Inyabutatu murayikurikirana Live/ en direct aho muri hose kw'isi kuri Internet: www.radioinyabutatu.com

    Kuva saa 19h00 pm -20h00 pm z’ikigoroba murakurukirana ikiganiro kiribuhite kuri Radio Inyabutatu kuri Shortwave no kuri internet en direct/Live  (ITEGEKONSHINGA RYAMBURA UBUTEGETSI UMUNTU RIKABUTIZA UMWAMI W'ICYUBAHIRO KUKO NAWE RIMUTEGEKA (1.CAPITAIN SANO THEOGENE AREREKANA UKUNTU INGABO ZA FPR ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MU BATEJE IMVURURU MURI 59 KUBERA ITERABWOBA RYABO).

     Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 28/09/2013 guhera saa (19h00-20h00)...)

    Amakuru atugezeho bwanyuma aremeza ko Rwanda Day iribubere aha hakurikira:

    45 Carl Hall Road.

    Downsview Park.

    Intersection of Keele St and Shepard Ave.

    Murararitswe mwese.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ikorera mu biyaga bigari bya Africa.

  • ITEGEKONSHINGA RYAMBURA UBUTEGETSI UMUNTU RIKABUTIZA UMWAMI W'ICYUBAHIRO KUKO NAWE RIMUTEGEKA (1.CAPITAIN SANO THEOGENE AREREKANA UKUNTU INGABO ZA FPR ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MU BATEJE IMVURURU MURI 59 KUBERA ITERABWOBA RYABO).

     

    Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 28/09/2013 guhera saa (19h00-20h00) z'umugoroba i Kigali mu Rwanda.

    Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 28/09/2013 izabagezaho ikiganiro gifite ibice bibili: 1. UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZARI ZIYOBOWE NA PAUL KAGAME ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N’ITERABWOBA RYABO.

    Captain Sano Theogene arerekana ukuntu abaturage bahungaga bagana ibirindiro by’ ingabo za FPR batigeze batabarwa ahubwo bicirwaga imbere y’ingabo za FPR-INKOTANYI zirebera kuko niyo mabwiriza Paul Kagame yari yahaye abayobozi b’ingabo.

    Captain Sano Theogene arerekana ahubwo ko impinja zabaga zarokotse ziryamye ku ntumbi za banyina ingabo za FPR-INKOTANYI zazikubitaga ku  nkuta aho kuzishyikiriza Croix rouge.

    Naho Munyeragwe na Mutarambirwa barerekana ko icyo baharanira ari ubwami busukuye budafite ubusembwa.

     Mutarambirwa arerekana ko abanyarwanda baruta umwami kandi ko ubwami buruta umwami;  Mutarambirwa arasobanura ko mu bwami bugendera kw'itegekonshinga, Umwami nyakuli ari iryo tegekonshinga rifite ubutegetsi bwose kuko amategeko yose ariryo akulikiza.

    Niryo mwami nyakuli kuko niryo rizashyiraho ubwami, ntagatsiko na kamwe gatanga ubwami. Itegekonshinga ryambura ubutegetsi umuntu runaka rikabutiza, rikaburagiza, umwami w'icyubahiro gusa utegekwa n'iryotegekonshinga nk'abandi banyarwanda bose.

     Mutarambirwa arerekana uruhare rugaragalira buli wese  igihe abiru bamwe bakoreshaga igitugu n'iterabwoba, batunvikanye n'abakoloni bategekaga u Rwanda icyo gihe, biba bimwe mubyakururiye akagaga abanyarwanda.

     

    Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z’i Kigali.

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.com

    Insanganyamatsiko: 1. UBUHAMYA BWA CAPITAIN SANO THEOGENE NA BAGENZI BE AHO BEREKANA UKUNTU INGABO  ZA FPR ZARI ZIYOBOWE NA PAUL KAGAME ZISHE ABAHUTU N'ABATUTSI MULI 94; 2. ABIRU BARI MUBATEJE IMVURURU MURI 1959 KUBERA IGITUGU N’ITERABWOBA RYABO.

    Abatumirwa bacu ni:

    Bwana Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

    Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email: editor@radioinyabutatu.com

    Skype: radioinyabutatu

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ibiyaga bigari bya Africa

     

  • MU BWAMI BUGENDERA KW´ITEGEKONSHINGA, NTA BWIRU BUBAHO (Ubwiru n’ubwami bugendera kw’itegekonshinga ntibijyana, birazirana, nk’uko Imana itemera kwicarana na shitani ku ntebe imwe. Bwikundira kwibera mu mwijima kugirango hatagira utahura amabi yabwo).

     

     

    Ni kuri shortwave Kuwagatandatu  taliki ya 21/09/2013 guhera saa (19h00-20h00) z'umugoroba i Kigali mu Rwanda.

    Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 21/09/2013 izabagezaho igice cyambere k’ikiganiro gifite insanganyamatsiko: MU BWAMI BUGENDERA KW´ITEGEKONSHINGA, NTA BWIRU BUBAHO.

    Ubwami bugendera kw’itegekonshinga burangwa no gukora imirimo yose igize ubuzima bw’igihugu mu mucyo, naho imikorere y’Ubwiru n’abiru byakoreshwaga mu bwami bwakera gusa (Absolute monarchy) bukaba burangwa no gukorera mu mwijima no guheza abanyagihugu mu gihirahiro. Ubwiru ntibwemewe mu bwami bugendera ku itegekonshinga, mbese ni nkuko Umucyo utabangikanywa n’Umwijima.  

    Ubwiru nta mwanya na muto bufite mu bwami bugendera kw’itegekonshinga. Ubwiru n’ubwami bugendera kw’itegekonshinga ntibijyana na gato, ahubwo birazirana rwose.

    Ubwiru bwikundira kwibera mu mwijima kugirango hatagira utahura amabi yabwo.

    Abanyarwanda babuzi babuvumira ku gahera.

    Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z’i Kigali.

     Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24  kuri website: www.radioinyabutatu.com

    Insanganyamatsiko: MU BWAMI BUGENDERA KW´ITEGEKONSHINGA, NTA BWIRU BUBAHO.

    Abatumirwa bacu ni:

    Bwana Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave izajya yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

     Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

    Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email: editor@radioinyabutatu.com

     Skype: radioinyabutatu

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ibiyaga bigari bya Africa

  • Kubera ikibazo cya takiniki cyabayeho ku cyumweru taliki ya 01/09/2013, iki kiganiro kiri hasi muzagikurikirana ku wakane taliki 05/09/2013.

    Kubera ikibazo cya takiniki cyabayeho   ku cyumweru taliki ya 01/09/2013, iki kiganiro kiri hasi muzagikurikirana ku wakane taliki 05/09/2013.

    Turashimira ko mwabyihanganiye.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ibiyaga bigari bya Africa.

     

    Kucyumweru  taliki ya 01/09/2013 saa moya za nimugoroba (19h00) i Kigali mu Rwanda, saa mbiri za nimugoroba (20h00) i Nairobi muri Kenya, Radio Inyabutu  ikorera kuri internet  izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira: "MU BWAMI BUGENDERA KW'ITEGEKONSHINGA, INGABO NI IZ'IGIHUGU SI AKARIMA K’ UMUNTU (UBUHAMYA BW’ABAHOZE MU NGABO ZA RPA/FPR- INKOTANYI N’IGIPOLICE CYA PEREZIDA PAUL KAGAME) ".

    Abatumirwa bacu ni:

    Bwana  Cpl Nkurunziza Camir, Lt Emile NGABO ,Police Cpl John  Gisimba ,Noble Marara, naho Jackson Munyeragwe na Joseph Mutarambirwa bazafasha mu gusesengura ubwo buhamya.

    Ikiganiro kizanyuraho "LIVE/EN DIRECT"

    Abifuza kugira icyo babaza, mwatangira kwohereza ibibazo byanyu cyangwa muhamagare mukoresheje address zikurikira:

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email:  editor@radioinyabutatu.com

    Skype: radioinyabutatu

    Mushobora no kwandikira Radio Inyabutatu munyuze kuri "CHAT ROOM" yayo musanga kuri site ya Radio Inyabutatu.

    Turabategereje muri benshi.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

    Ibiyaga bigari bya Africa.

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

Time.

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu
Scroll to Top