Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Filter
  • Rujugiro Ayabatwa n'abanyarwanda muli rusange bakomeje kugaruzwa agati n'inkira buheri: Aho gukangulira abanyarwanda kugira ubumuntu no kurengera ikiremwa muntu, Kagame Paul akomeje kwerekana ubugome bwe ndenga kamere muli " Ndi umunyarwanda".

    Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 30/11/2013 guhera saa (19h00-20h00) i Kigali.... 
     

    Radio Inyabutatu shortwave iramenyesha abanyarwanda bose ko  kuwagatandatu  taliki ya 30/11/2013 izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira: 

    Rujugiro Ayabatwa n'abanyarwanda muli rusange bakomeje kugaruzwa agati n'inkira buheri:  Aho gukangulira abanyarwanda kugira ubumuntu no kurengera ikiremwamuntu Kagame Paul akomeje kwerekana ubugome bwe ndenga kamere muli" Ndi umunyarwanda". 

     Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera  (19h00) z’i Kigali mu Rwanda.  

    Abatumirwa kuri radio inyabutatu ikorera kuri Shortwave ni: Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bazagira icyo bavuga ku gice cyambere cy’ikiganiro kizaba kimaze guhita kuri SW aho Umutegarugori Prudentienne Seward uhagarariye umuryango uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika  witwa: PEACE FOR THE AFRICAN GREATLAKES REGION (PAX), Ambasaderi Jean Marie Vianney  Ndagijimana  uhagarariye  umuryango witwa: IBUKA BOSE, Bwana Rene C. Mugenzi  uhagarariye  umuryango witwa: GLOBAL CAMPAIGN FOR RWANDANS HUMAN RIGHTS na  Bwana Joseph Mutarambirwa uhagarariye IHURIRO RY’INYABUTATU-RPRK bagiriye kuli radio Inyabutatu ikorera kuri internet  kikaba cyarahise Live Broadcast /En direct ku tariki 23/11/2013. 

    Jackson Munyeragwe arerekana ko gahunda ya "Ndi umunyarwanda" nta kindi igamije uretse kubiba amacakubiri mu banyarwanda bakongera bakamarana nko muli 1994 noneho Kagame na FPR ye  akabyuriraho agumana ubutegetsi bwose ntawe babusangiye. 

    Joseph Mutarambirwa we arashima abantu bakomeje gushima ikiganiro we na  Mme Prudentienne wa Pax, Ambassadeur Ndagijimana JMV wa "Ibuka bose", Mr Rene Mugenzi wa GCRHR bagiriye kuli radio inyabutatu ikorera kuri internet aho bamaganye bidasubirwaho iyi gahunda ya "Ndi umunyarwanda". 

    Mutarambirwa arerekana ko ahubwo gahunda nziza yarikwiye gushishikariza abanyarwanda kugira ubumuntu no kurengera ikiremwa muntu. Leta ahubwo igashyiraho porogaramu yo kwigisha abakiri bato kuzaba intanga rugero nka Munsenyeri Bigirumwami Aloys, Padiri Alexis Kagame, Barthelemy Bisengimana, Fred Rwigema, Kindi, Cyumweru, Ndabaga,  Padiri Gafuku, Padiri Bushayiza, Lazaro Ndazaro, Abahanzi nka Cecile kayirebwa, Cypriani Rugamba, Kabalira, abakinyi nka ba mana y'ibitego, abacuruzi nka Mironko, Rujugiro, intiti Banyaga, n'abandi benshi batirata nk'inkora  maraso Paul Kagame wikundira ko bamuramya ku gahato. 

    Abifuza kuzagira ibyo babaza cyangwa kwunganira, bashobora kutwandikira cyangwa guhamagara kuri address zikurikira:  

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email:  editor@radioinyabutatu.com 

    Skype: radioinyabutatu 

    Facebook: Radio Inyabutatu 

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16.  

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website:www.radioinyabutatu.com  

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba.  

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada). 

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.  

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

     

     

  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 23/11/2013 guhera saa (19h00-20h00) z'i Kigali mu Rwanda.

    Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 23/11/2013 izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira: 

    ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE  PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA  NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE  MU BWICANYI NDENGA KAMERE?

    Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe barasubiza Kayijamahe Yohani wo mu Rwanda aho yabajije ati:” Nagirango mbasabe kungira inama: umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagme  aramutse ategetse  intore ze kwitabira ubwicanyi natwe akadutegeka  gukora nkazo  twica,dutwika,twiba,turya ivandu mbese nayandi marorerwa yose,  mwatugira iyihe nama?”

    Mutarambirwa aramugira inama ko ntakwitabira ubwicanyi no kutemera gushukwa yiroha mu bwicanyi, ahumbwo agahorana ubumanzi.

    Jackson yashimangiye ko abanyarwanda bakwirinda  kugwa mu mutego nkuwo interahamwe zabaroshyemo  muri 1994. 

    Ku kibazo cya kabiri cyabajijwe na Ngirinshuti Sylvestre  wo mu Rwandai: “Numvishe igitekerezo cya legence yakeura ibibazo byinshi, nifuzaga ko mwongera kukidusobanurira.”  Mutarambirwa arasobanura neza ko nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe: mubyukuri itegekonshinga niryo rizaba rifite ubutegetsi bwose, naho umwami azaba ari uwicyubahiro gusa, ntabutegetsi azaba afite nabusa. Regence izatuma abanyarwanda bagira umwanya uhagije  wo guhitamo nta hutihuti umwami wujuje ibyangombwa bizaba bisabwa muri Job Description na Person Specification kandi bibonamo.

    Munyeragwe we yashimangiye ko abanyarwanda batagomba kugereka ku babiligi ibibi byose byabaye mu gihugu cyabo, ko abanyarwanda ubwabo babifitemo uruhare rugaragara,ko hari ubwicanyi ndenga kamere Perezida Paul Kagame yakoreye abatutsi abagira ibitambo yuririyeho kugirango afate ubutegetsi n’abahutu yiciye mu Rwanda akanabicira muri Congo abaziza gusa ko ari abahutu, ko rero abanyarwanda aribo bonyine bagomba kumuhagarika aho gukomeza kumushyigikira no kumukomera  amashyi.

    'Abatumirwa bacu ni:

    Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mw'Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK.

     

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website : www.radioinyabutatu.com

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

    Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

    Telephone:  +44 20 8123 3482

    Email:    editor@radioinyabutatu.com

    Skype: radioinyabutatu

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ibiyaga bigari bya Africa

     

  • Madamu Prudentienne wa PAX, Ambasaderi Ndagijimana wo mu Inteko y'Ubwiyunge mu Rwanda, Bwana Mugenzi wa GCRHR na Bwana Mutarambirwa wo mu Inyabutatu, bazabaganirira kuri gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA” n’ UBWIYUNGE N’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU

    Ni  ku cyumweru  taliki ya 24/11/2013 mu kabwibwi  (19h00)  i Kigali mu Rwanda. 

     

    Radio Inyabutatu ikorera kuri internet iramenyesha abanyarwanda bose ko  ku cyumweru  taliki ya 24/11/2013 izabagezaho ikiganiro gifite INSANGANYAMATSIKO: “GAHUNDA YA “NDI UMUNYARWANDA” IRAGANISHA HE ABANYARWANDA? ESE IZATUMA UBWIYUNGE N’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU MU RWANDA BYUBAHIRIZWA?.

     

     Ikiganiro kizatangira mu kabwibwi guhera  (19h00) z’i Kigali mu Rwanda. 

     

    Abatumirwa kuri radio inyabutatu ni: 

     

    -  Umutegarugori Prudentienne Seward uhagarariye umuryango uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika  witwa: PEACE FOR THE AFRICAN GREATLAKES REGION (PAX),

    -  Ambasaderi Jean Marie Vianney  Ndagijimana  uhagarariye  umuryango witwa: INTEKO Y’ UBWIYUNGE  MU RWANDA,

    - Bwana Rene C. Mugenzi  uhagarariye  umuryango witwa: GLOBAL CAMPAIGN FOR RWANDANS HUMAN RIGHTS na

    -  Bwana Joseph Mutarambirwa uhagarariye IHURIRO RY’INYABUTATU-RPRK.

     

    Iki kiganiro kizahita  kiri Live Broadcast /En direct.

     

    Abifuza kuzagira ibyo babaza cyangwa kwunganira, bashobora kutwandikira cyangwa guhamagara kuri address zikurikira: 

     

    Telephone: +44 20 8123 3482

    Email: editor@radioinyabutatu.com

     

    Skype: radioinyabutatu

     

    Facebook: Radio Inyabutatu

     

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo wa 17870 kHz muri meter band 16. 

     

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.com 

     

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu mago , amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu  guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00-20h00) z’umugoroba. 

     

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada). 

     

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave. 

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Akarere k’ibiyaga bigari bya Africa

     

  • IGICE CYA 2 CY'UBUHAMYA BWA LT NZABAMWITA ALPHONSE & LT NIYONKURU ROBERT EX FAR ( INZIRABWOBA) NA LT TUMUSIFU JOHNSON & S/M KAYIJAMAHE JUMA EX APR/RDF (INKOTANYI) KU BWICANYI NDEKAKAMERE IZO NGABO ZOSE ZAKOREYE ABANYARWANDA.

    Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 16/11/2013 guhera saa (19h00-20h00)

    Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 16/11/2013 izabagezaho insanganyamatsiko ikurikira: 

    IGICE CYA 2 CY’UBUHAMYA BWA LT NZABAMWITA ALPHONSE & LT NIYONKURU ROBERT EX FAR (INZIRABWOBA) NA LT TUMUSIFU JOHNSON & S/M KAYIJAMAHE JUMA EX APR/RDF (INKOTANYI) KU BWICANYI NDENGAKAMERE IZO NGABO ZOSE ZAKOREYE ABANYARWANDA

    Ubu buhamya bwa ba Ex FAR (Inzirabwoba) na EX APR/RDF Inkotanyi buratwereka ko hari abatutsi benshi cyane bishwe n'inkotanyi mu gihe interahamwe na Ex FAR zicaga abatutsi zigambiriye kubamara (genocide), zicaga n'abahutu batitabiraga ubwo bwicanyi.

    Ubu buhamya buratwereka kandi ko inkotanyi zakoreye ubwicanyi ndenga kamere abahutu zibaziza gusa ko ari abahutu, kandi ko hari inkotanyi Kagame Paul yari yaracengeje mu nterahamwe kugirango zitize umulindi mu kwica abatutsi kuli za barrieres n'ahandi agambiriye kwifatira ubutegetsi ntawe abusangiye nawe arenze ku masezerano y’amahoro  ya Arusha yo abatutsi bari imbere mu gihugu bari batezeho amakiriro.

     

    Abatumirwa bacu ni:

    Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mw'Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK.

     

    Mutarambirwa  arerekana ko ibibazo by'u Rwanda ari twebwe ubwacu twabyiremeye dutangira ubwicanyi bushingiye  ku moko bitewe n'ubutegetsi bubi bushingiye kuli systeme ya repubulika. Niyo mpanvu hagomba fondation nziza twaheraho twubaka igihugu cyacu tukiganisha  mu nzira nziza. Mu bwami bugendera kw' itegekonshinga umwami n' uwicyubahiro gusa  ujyaho mu buryo bufudutse nta huti huti kuko Regence igizwe n'abantu bifitiye imilimo yabo ibatunze badakeneye kubihemberwa iha abanyarwanda umwanya uhagije wo kwitonda kugirango babone umwami ubikwiye kandi bibonamo. ibi bizatuma nta butegetsi bubi buzabaho mu Rwanda. Mutarambirwa arakomeza  yerekana ko Paul Kagame atari we ntanga rugero wo kwigisha kuba umunyarwanda icyo ari cyo.

    Aratanga urugero ko umubyeyi aho guha umwana we Paul Kagame ngo amwigishe ibyo kuba umunyarwanda ahubwo yamuha urugero rw'abandi banyarwanda babera umwana we urugero rwiza haba mu muco, amateka, ubuhanzi, ubumenyi, urulimi, idini, imiyoborere, imibereho myiza iranga umunyarwanda, umurava, ubusabane, umubano mu bantu, ubwangamugayo, ubupfura, ubwitonzi no kugira neza. Urugero atanga ni nka Padiri Alexis Kagame, Monseigneur Bigirumwami, Barthelemy Bisengimana, Fred Rwigema Gisa,  abahanzi nka Cypriani Rugamba, Padiri Stanislas Gashayija, Lazaro Ndazaro, Agathe Uwiringiyimana, n'abandi.

    Naho Jackson arasobanura  ko ashingiye ku buhamya bwinshi bunyuranye bw'abantu batandukanye balimo n'abasirikali   Paul Kagame ariwe wagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwamaze abanyarwanda bo mu moko yose kuburyo iriya porogaramu ya " NDI UMUNYARWANDA" ari undi mutego avumbuye mu gukomeza gushora abanyarwanda mu bwicanyi. 

     

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website : www.radioinyabutatu.com

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

    Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

    Telephone:  +44 20 8123 3482

    Email:   editor@radioinyabutatu.com

    Skype: radioinyabutatu

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ibiyaga bigari bya Africa

  • Lt NZABAMWITA ALPHONSE NA Lt NIYONKURU ROBERT BO MURI EX FAR ( INZIRABWOBA) NA Lt TUMUSIFU JOHNSON NA S/M KAYIJAMAHE JUMA BO MURI EX APR/RDF (INKOTANYI) BARATANGA UBUHAMYA KU BWICANYI NDEKAKAMERE IZO NGABO ZOSE ZAKOREYE ABANYARWANDA.

    Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 09/11/2013 guhera saa (19h00-20h00) Radio...

    Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 09/11/2013 izabagezaho insanganyamatsiko ikurikira: 

    Lt NZABAMWITA  ALPHONSE NA Lt NIYONKURU ROBERT BO MURI EX FAR ( INZIRABWOBA) NA Lt TUMUSIFU JOHNSON NA S/M KAYIJAMAHE JUMA BO MURI EX APR/RDF (INKOTANYI)  BARATANGA UBUHAMYA KU BWICANYI NDEKAKAMERE  IZO NGABO ZOSE ZAKOREYE ABANYARWANDA.

    Ubu buhamya bwa ba Ex FAR (Inzirabwoba) na EX APR/RDF Inkotanyi buratwereka ko hari abatutsi benshi cyane bishwe n'inkotanyi mu gihe interahamwe na Ex FAR zicaga abatutsi zigambiriye kubamara (genocide), zicaga n'abahutu batitabiraga ubwo bwicanyi.

    Ubu buhamya buratwereka kandi ko inkotanyi zakoreye ubwicanyi ndenga kamere abahutu zibaziza gusa ko ari abahutu, kandi ko hari inkotanyi Kagame Paul yari yaracengeje mu nterahamwe kugirango zitize umulindi mu kwica abatutsi kuli za barrieres n'ahandi agambiriye kwifatira ubutegetsi ntawe abusangiye nawe arenze ku masezerano y’amahoro  ya Arusha yo abatutsi bari imbere mu gihugu bari batezeho amakiriro.

    Abatumirwa bacu ni:

    Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mw'Ihuriro ry'inyabutatu-RPRK.

    Mutarambirwa  arasobanura ku buryo bugaragara ko ariyo mpanvu Ihuriro ry'inyabutatu riharanira ku umwanya w'umukuru w'igihugu usigara ari uw'icyubahiro gusa. Arerekana ko  icyangombwa ari itegekonshinga rishyiraho ubwami bugendera kw'itegekonshinga aho umwami ari uw'icyubahiro gusa...

    Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z’i Kigali mu Rwanda.

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.com

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

    Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

    Telephone:  +44 20 8123 3482

    Email:  editor@radioinyabutatu.com

    Skype: radioinyabutatu

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ibiyaga bigari bya Africa

     

  • Habiyakare D. uba Senegal arabaza uko Umwami wa mbere azajyaho, azavaho,azasimburwa. Umukambwe Rutibaguza A. (Rwanda) arashimira radio inyabutatu idatinya kuvugisha ukuli. Umusaza Gasangwa T. (Rwanda): "hari abanyarwanda babaye intanga rugero".

    Ni kuri shortwave Kuwagatandatu taliki ya 2/11/2013 guhera saa (19h00-20h00)

    Radio Inyabutatu iramenyesha abanyarwanda bose ko kuri uyu wagatandatu taliki 2/11/2013 izabagezaho insanganyamatsiko ikurikira: 

    Habiyakare D. uba Senegal arabaza uko Umwami wa mbere azajyaho, azavaho,azasimburwa.  Umukambwe Rutibaguza A. (Rwanda)  arashimira radio inyabutatu idatinya kuvugisha ukuli. Umusaza Gasangwa T. (Rwanda): "hari abanyarwanda  babaye intanga rugero".

    Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe barasubiza neza ikibazo cya Habiyakare Dominique uba muli Senegal:

    Mutarambirwa  arasobanura ku buryo bugaragara ko icyangombwa ari itegekonshinga rishyiraho ubwami kuko umwami aza nyuma. Nkuko bigenda ahandi hari ubwami,  Conseil de Regence igizwe n'abantu b'intangarugero kandi batunzwe n'imilimo yabo bazahabwa  inshingano z'umwami w'icyubahiro mu gihe hazaba hategurwa  gushyiraho cyangwa gusimbura umwami w'icyubahiro.

    Mutarambirwa na Jackson baragira icyo bavuga ku butumwa bw'abakambwe Rutibaguza Antoni na Gasangwa Theobald bo mu Rwanda.  Jackson aranenga systeme ya repubulika yatumye abaperezida bose bakururira ibyago abanyarwanda kandi aranenga ubwami bwa kera (absolute monarchy) aho umwami yicaga agakiza, akaneza agatsiko k'abiru bake cyane kabaga gafatanya nawe mugufata ibyemezo mw'izina ry'abanyarwanda. Jackson arerekana ko systeme y'ubwami bugendera kw'itegekonshinga bwageragezwa kuko ariyo yatuma abanyarwanda bagera kuli demokarasi banyotewe. Repubulika n'ubwami absolute ntibishobora kuba umuti.

    Mutarambirwa arerekana ko abahanzi nka Cypriani Rugamba, Sebatunzi, Intiti padiri Kagame Alexis, Monseigneur Bigirumwami Aloys,Ingenieur Bisengimana Barthelemy wageze mu butegetsi bwo hejuru bwa Congo-Kinshasa agatezimbere abanyecongo atibagiwe n'abanyarwanda, Major General Rwigema Fred wabaye umusikali w'intwali akunda u Rwanda kandi agatuma abanyarwanda bazamuka mu ngabo za Uganda, abo bose n'abandi banyarwanda Mutarambirwa atashoboye kurondora, babera intangarugero abakiri bato.

    Ikiganiro kizatangira saa moya za nimugoroba kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00pm) z’i Kigali mu Rwanda.

    Abatumirwa bacu ni:

    Bwana Joseph Mutarambirwa na Jackson Munyeragwe bo mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK.

    Radio Inyabutatu kuri Shortwave yumvikanira ku murongo w’ 17870 kHz muri meter band 16.

    Kuri internet Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri website: www.radioinyabutatu.com

    Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo, amaradiyo yo mu mamodoka n’andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wagatandatu guhera saa moya kugeza saa mbiri (19h00pm-20h00) z’umugoroba.

    Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n’abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w’Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y’amajyaruguru (Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kanada).

    Kugirango wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station , bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.

    Abifuza kuvugira kuri Radio Inyabutatu no gutera inkunga mwajya mutugeraho munyuze kuri izi address:

    Telephone:  +44 20 8123 3482

    Email:  editor@radioinyabutatu.com

    Skype: radioinyabutatu

    Mugire Imana.

    Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu

    Ibiyaga bigari bya Africa

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

Time.

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu
Scroll to Top