Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.


IBISOBANURO KURI BIMWE BYANDITSWE NA BWANA SAMUEL LYARAHOZE

Bwana Samuel Lyarahoze,

Mu nyandiko yawe (yasohotse ku Ikaze Iwacu 28/4/14) yitwa “Bernard Lugan et Serge Dupuis se trompent fort: le genocide des tutsis etait bel et bien planifie avant cette date fatale”,
Bwana Samuel Lyarahoze hari aho uvuga: “De plus grave, nous savons aujourd’hui que les hommes de Paul Kagamé ont participé activement à l’extermination des tutsi grâce aux fugitifs de ce mouvement, le FPR.

Le parti politique tutsi RPRK qui soutient le retour du mwami Kigeli V Ndahindurwa vient même de produire une liste  nominative de certains militaires infiltrés au sein des Interahamwe par Paul Kagamé pour inciter, pousser, encourager et « chauffer » les jeunes hutus désœuvrés à commettre ce crime abominable, le génocide.

 La liste en Kinyarwanda”.  Aha uravuga ko Ihuriro ryacu ari ishyaka ry’abatutsi, kandi ko rishyigikiye itahuka ry’Umwami Kigeli Ndahindurwa. Ibintu nk’ibi bikeneye ibisobanuro bikurikira:


1.  Mu Kinyarwanda “Inyabutatu” si ukuvuga abatutsi gusa cyangwa abahutu gusa cyangwa se abatwa bonyine, “inyabutatu” ni ukuvuga ayo moko yose uko ari atatu cyangwa se abanyarwanda bose. Izina ry’ishyaka ryacu rirerekana neza ko  riha ikaze abanyarwanda bose.

2.  Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom) rirwanya ryivuye inyuma ivanguramoko, n’ibikorwa byose bisa n’ibya Apartheid; ntirishingiye k’ubwoko ubu n’ubu, icyo rigamije mbere ya byose ni inyungu rusange z’abanegihugu bose; ryamaganira kure abakoresha ubwoko nk’iturufu ya politiki.

3.  Ihuriro ry’Inyabutatu- RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom) rishyigikiye ko abanyarwanda bose b’impunzi (n’Umwami Kigeli Ndahindurwa arimo) batahuka mu gihugu cyabo, riharanira ko ubuhunzi bucika burundu mu Rwanda, kandi ryemera rwose ko u Rwanda ari urw’abanyarwanda bose bagomba gusangira ibyiza byarwo. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ntirikorera mu kwaha k’umuntu runaka, icyo rigamije ni ukugeza ku banyarwanda imiyoborere myiza kugirango ubutegetsi bubi bucike mu Rwanda.


4.  Abishwe n’inyota y’ubutegetsi badashaka kugira undi babusangira, ahubwo bagashaka kuryamira abandi, kwibonekeza, kurya ibyabusa, gutegekesha igitugu,ibinyoma n’iterabwoba, guca abanyarwanda mo ibice bishyamiranye, bagomba kwisubiraho kuko imyifatire yabo igayitse itandukanye na demokarasi u Rwanda rukeneye.

Ni muri urwo rwego, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK (Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom) ryishimiye ko abaturarwanda basezereye burundu ubwami bugendera kuri Karinga n’ubwiru, ntirishyigikiye Repubulika y’u Rwanda kubera ubwicanyi ndengakamere bwayokamye ikamera nk’icwende ritoga, ahubwo ririfuza ko ubwami bugendera kw’itegekonshinga bugeragezwa mu gihugu cyacu habanjwe kwifashishwa urwego rwa regence kugirango tugire amahoro arambye nko mu bindi bihugu bifite demokarasi isesuye n’abami b’icyubahiro gusa bubaha itegekonshinga ryashyizweho n’abaturage.
Ugire amahoro.

Jackson Munyeragwe
Secretary General
Inyabutatu-RPRK

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

Time.

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu
Scroll to Top