waving logo

Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Inyabutatu Calendar with Time

16:00, 25th September 2018
«  May 2013  »
SMTWTFS
1234
567891011
12131415161718
19202122232425
262728293031

Page Ya FaceBook

East African Time

Africa, Nairobi

Top Posters

  • Mutamu karimu
    3 ( +1 )
  • King Gumisiriza
    2 ( 0 )
  • nathan
    2 ( +3 )
  • NDAGIJIMANA Idrissa
    2 ( +1 )
  • karisa
    2 ( 0 )
  • NYAMAKWA
    1 ( 0 )
  • habuhazi
    1 ( 0 )
  • Gashugi
    1 ( +1 )
  • ALPHONSE
    1 ( 0 )
  • Yongen Steve
    1 ( +2 )

UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU

Gusubiza Bwana Boniface Benzinge

Bwana Boniface Benzinge,

Hari icyo twifuzaga kuvuga ku inyandiko yawe iri hano hasi. 

 Aho wagize uti: "Umwami yabisobanuye kenshi,ntabwo yigeze yirukanwa n’abanyarwanda kuko byose byakozwe n’Ababiligi ari nabo bari bafite ubutegetsi  mu Rwanda  icyo gihe." 

Mu bushakashatsi twakoze kwaba ari ugukabya gushimangira ko ababirigi aribo nyirabayazana bonyine mu kuba ubwami bwarakuweho mu Rwanda.  

Abanyarwanda nabo babigizemo uruhare ndetse nkuko duhora tubitangaza kuri Radiyo Inyabutatu no kuri site Inyabutatu.com agatsiko kari  gatsimbaraye ku bwami bwa kera bushingiye kuri karinga nako kabaye intandaro y’ikurwaho ry'ubwami. 

Nibyo koko nkuko ubivuga, ababirigi nibo bari bafite ubutegetsi icyo gihe mu Rwanda. Guhangana nabo rero kandi bari bafite imbaraga kurusha ako gatsiko kwari ukwigerezaho.  

Tekereza nawe kubona umwe  muri abo bari batsimbaraye ku bwami bwa kera yihanukira akabwira Bwana Jean - Paul Harroy imbonankubone ngo "vous êtes un imbécile"! kandi  Harroy niwe wategekaga (Vice - Governor / Vice-Gouverneur) u Rwanda n'u Burundi icyo gihe nkuko tubyemeranywaho.  

Nubwo Harroy yicecekeye ariko urumva  ko iryo hangana atari ko diplomatie/diplomacy ikorwa.  

Birakwiye kuvugisha ukuri rero ahabaye amakosa cyangwa intege nke bikamenyekana noneho ahubwo hakaba kwikosora aho gutsimbarara kumyunvire nkiyo yonyine no kugereka ikurwaho ry'ubwami ku Babirigi gusa. 

Hari ahandi wagize uti: "mu gihugu cyari kirimo  amakimbirane  atejwe ahanini n’abari bahagarariye Leta  y’ u Bubiligi": Aha naho ni ugukabya kugereka amakimbirane ku babirigi bonyine gusa nkaho abanyarwanda bo bari abere. 

Icyo twakwibutsa abanyarwanda ni uko Ababirigi bari barateganyije gushyiraho urwego rwa regence igihe umwami Rudahigwa yitabaga Imana bitunguranye. 

Nubwo icyo cyifuzo cyakorewe coup d'Etat i Mwima, ababirigi bacishije make bemera rwose umwami ugiyeho ariko bamusaba kwemera kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga  (Roi Constitutionnel/Constitutional King) nawe arabyemera arasinya. Ariko nyuma haje kubaho guhangana n'ababirigi bari bafite ubutegetsi n'ingufu nkuko twabivuze haruguru. 

Nyuma y'ububushakashatsi tumaze iminsi dukorera mu Bubiligi kugirango tuganire  na Banyirubwite amaso kuyandi, badutangarije bivuye inyuma ko iyo Kigeli  Ndahindurwa yemera ingingo7 yasabwaga n'amashyaka 4 yari akomeye icyo gihe yari yibumbiye mu cyitwaga Conseil spécial, aba akiri umwami Constitutionnel mu Rwanda kugeza kuri iyi saha (soma " Uwanze gusinya yarahemutse! "). 

Ubwami  bugendera  kw’itegekonshinga ntibwashoboye kujyaho rero ninayo mpanvu twebwe duhora dusaba ko bwageragezwa mu Rwanda. 

Turamenyesha abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa neza icyo ubwami bugendera  kw’itegekonshinga bivuze kuko abenshi babivuga bakanabyandika ariko batabyumva. 

Mu bwami bugendera kw'itegekonshinga umwami aba ari uw’icyubahiro  gusa (Ceremonial King), ubutegetsi nyabwo buba buri mu maboko  y’inzego eshatu (Ubutabera, Inteko nshingamategeko na Guverinoma). 

Mu bwami bugendera  kw’itegekonshinga Umwami nta myanya agaba, nta nzego z'ubuyobozi ashyiraho cyangwa akuraho. Ni ubwami buvuguruye butari mumaboko y'abiru ahubwo buri mumaboko y'abanyarwanda. Itangaza makuru riba ryigenga kuburyo ikosa ryose ribonetse ku muyobozi uwariwe wese yaba n' umwami bahita barishyira ahagaragara kugirango abaturage babimenye banagire icyo babivugaho. 

Umwami w'icyubahiro gusa aba ari umuntu nkabandi. Ntabwo avukana imbuto cyangwa ishaka, yewe ntanubwo ajyaho mu bwiru cyangwa hifashishijwe abiru. 

Ashyirwaho n'itegekonshinga nkuko abaturage baba barabitegetse bemeza inshingano z'akazi (Job description & Person Specification) azubahiriza muri iryo tegekonshinga. Ashobora gukosa kandi akamenyeshwa ko yakosheje. Ntajyaho muri huti huti kuko haba hari urwego rwa regence  kugeza igihe umwami abonekeye cyangwa amaze gutegurwa bihagije.

Umwami  asabwa burigihe gukora uko ashoboye akaba Ntamakemwa byamunanira agasimbuzwa undi uba uteganyijwe n' itegekonshinga.

Ni ibyo twifuzaga kuvuga ku nyandiko yawe. 

Imana ibarinde. 

Jackson Munyeragwe

Secretary General

Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK

 

 

IGISUBIZO KU NYANDIKO YASOHOWE N’IKINYAMAKURU  NEWTIMES CYO MU RWANDA INYANDIKO YISWE  « FROM KIGALI TO KIGELI, WILL YOU COME HOME? » yo ku italiki 13 Ukuboza 2014 

Muri iyi nyandiko turifuza kubanza kwibukiranya amateka y’ukuntu Umwami aheze ishyanga, hanyuma tubagezeho ibyerekeranye n’ibiganiro yagiranye n’intumwa  za leta ya Kigali ku byerekeye itahuka rye. 

Twibukiranye Abanyarwanda bakwiriye kumenya ukuri ku mateka y’igihugu cyabo. Nkuko Umwami yabisobanuye kenshi, ntabwo yigeze yirukanwa n’abanyarwanda kuko   byose byakozwe n’Ababiligi, ari nabo bari bafite ubutegetsi  mu Rwanda  icyo gihe. 

Ubwa mbere Umwami yasohotse mu Rwanda muli 1960, agiye kureba umunyamabanga mukuru wa Loni witwa Dag Hammarskjold  wari waje i Kinshasa mu minsi mikuru y’ubwigenge bwa Kongo. 

Yagirango amusabe  kumufasha kugarura umutekano mu gihugu cyari kirimo  amakimbirane  atejwe ahanini n’abari bahagarariye Leta  y’ UBubiligi. 

Bamaze kubonana, Umwami  yabujijwe kugaruka mu gihugu cye bikozwe n’Ababiligi babinyujije mu itangazo kuri radio i Bujumbura. Hagati aho Umunyamabanga wa loni amutumaho ko yaza i New York agasobanura ikibazo cy’uRwanda n’Ababiligi. Umwami yahise ajya i New York kugeza ikibazo cy’ u Rwanda ku muryango w’Abibumbye (Loni). 

Umwami yagarutse mu  Rwanda avuye mu nama ya Loni, yari imaze Gutora  Resolutions 1579 na 1580  zemezaga ko asubira  mu Rwanda nk’Umwami, hakazakorwa amatora  ya kamarampaka nawe ari  mu gihugu cye.  

Akigera mu Rwanda, Ababiligi bahise bamusohora ku ngufu, bamwuliza indege ya kajugujugu bamujyana i Bujumbura mu Burundi, bamumenyeshako batazamwemerera gusubira mu Rwanda. Umwami ntiyongeye kugaruka mu gihugu, yavuye i Burundi akomeza inzira y’ubuhunzi. 

Kuva muri  iyo myaka yose amaze mu buhunzi Umwami  ntacyo atakoze agira inama za leta zabayeho zose kugirango zirangize ikibazo cy’impunzi mu mahoro nawe arimo. Ntiyigeze   ahwema gusaba  leta y’u Rwanda kubonera umuti nyawo  ibibazo bitera ubuhunzi; kugirango abana b’u Rwanda badakomeza guhunga urwababyaye. 

Ibihugu byose Umwami yabayemo, byamwakiriye neza kandi biranamwubaha maze nawe agafasha impunzi z’abanyarwanda kubona amashuli n’imibereho myiza. Umwami yakomeje gusaba ko habaho inama (table ronde) yo  kwiga neza itahuka ry’impunzi zose z’abanyarwanda, zigatahuka  mu mahoro; nyamara  na n’ubu abanyarwanda bakomeza guhunga bajya mu mahanga. 

Twongere twibutse kandi dushimangire ko Umwami  atigeze ashyikigira ko impunzi zitahuka hamenetse amaraso. Na n’ubu yemera ko Inama table ronde ikwiye kubaho ibibazo byose by’ubuhunzi bikigwa ndetse n’impamvu zitera ubuhunzi zigakurwaho burundu. 

Rudatsimbura Albert. 

Imishyikirano n’intumwa za leta kw’itahuka ry’Umwami.

Ku birebana n’uko  muri iy’ minsi ishize  hari intumwa za Leta y’u Rwanda zaje kureba Umwami ziyobowe  na Pasterur Ezra Mpyisi, ibi byabayeho ariko ntagishya bazanye mubyo Umwami yari yarabasabye gutunganya. 

Twabibutsa ko atari ubwa mbere habaho imibonano nk’iyo kuko muri 1996 habanje  Paul Kagame  akiri Visi Prezida, icyo gihe mu biganiro yagiranye n’Umwami kubyerekeranye n’ikibazo cy’itahuka rye, Umwami yamusobanuriye ko nawe yifuza gutaha, ariko ko bigomba gukorwa mu mucyo, ntibibe mu mwiherero. 

Umwami yasabye ko ikibazo  kimenyeshwa abanyarwanda, hakanakurwaho inzitizi zari  mu mategeko, cyane cyane  mu itegekonshinga, dore ko n’icyo gihe ari  itegekonshinga ryo kuri Republika ya  kabili igihugu cyagenderagaho. 

Visi Prezida yemeye ko agiye kubivugana na Leta ye bakabikora. Umwami yategereje igisubizo ntiyagira icyo abona kugeza n’ubu; ahubwo akumva ko hari abahohoterwa bazira ko bavuze cyangwa banditse ku kibazo cy’Umwami; Ndetse hakurikiyeho za discours z’abategetsi bakomeye bamwe na bamwe, bavuga  ibinyuranye kure n’ibyo bavuganye na Visi Perezida   kwitahuka rye. Uko kutavugisha ukuri bibangamiye benshi kandi biteye urujijo. 

Ejobundi nabwo, Umwami yongeye kugeza kuri Pasteri Mpyisi ibyifuzo bye, amwibutsa ko nk’uko yali yabyumvikanyeho na Paul Kagame muli 1996,  itahuka rye rikwiye kumenyeshwa abanyarwanda, agataha ku mugaragaro. Yahakaniye Pasteri Mpyisi nabagenzi be baje bavuga ko Umwami yafata Pension (ikiruhuko) bakamuha ibyo yifuza byose (inzu,amamodoka, n’ibindi ). 

Yababwiye ko ibintu ataribyo akeneye ko ikimubabaje arugushakira amahoro abanyarwanda bose ntawe uhejwe. Naho abavuga  cyangwa bandika ko Umwami haribyo yari yemeye mbere ntakuri kurimo. Yongeye kandi kugaragaza ko  yifuza  ko impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino mu mahanga  zataha mu mahoro. 

Ni muri urwo rwego Umwami  yongeye gusaba  Abanyarwanda ko baharanira umuco wabo mwiza wabarangaga, ariwo unshingiye ku gukundana, kubahana, kwirinda  ibinyoma no guhemuka, bakarwanya amacakubili  maze bakarushaho kunga ubumwe byo shingiro y’amahoro arambye. 

Bikorewe i Washington DC, 16/12/2014

Boniface Benzinge,

Umuvugizi w’i biro by’Umwami

Akaba na chancelier.

 

 

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu

Current Radio Listeners

  • Articles View Hits : 4704533

Latest Comments

  • Ihene uyita Mutamu igakimbagira bukira itarishije ( Mu Bwami bugendera kw'itegekonshinga, ninde uzaba umwami w'u Rwanda?)

    hakizimana david 29.12.2013 05:48
    bavandimwe ngewe uko mbibona urwanda rukeneye abami 3 umwami wabahutu,umwami wabatutsi, numwami ...
     
  • Hatuwezi kurudi nyuma (ntidushobora gusubira inyuma mu kuvuga ukuli): Umwami Kigeli Ndahindurwa yarakosheje taliki 23/4/1960 ubwo yanga gusinya ingingo 7 za Conseil Special.

    Rubirizi 19.12.2013 19:56
    Nkurikira ibiganiro byanyu kandi ndabikunda kuko muvugisha ukuri.Ariko hari ahantu nyumva ...
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:39
    MURAKOZE KU BWA RADIO
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:37
    Ndi shimiye iyi gahunda
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:19
    Reka mbabwire kandi mbabwize ukuri, ntamafaranga mukwiye kubona yimfashanyo yo kwirwa muvuga gusa ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:18
    ko mperuka arimpunzi za congo ubundi zituyobora zite? nkaho mwaje ngo mutugobotore iyi ngoma y'igitugu ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:17
    Ariko mwashyizeho umutwe wa Gisirikare tukawitabira ko ayo magambo masa ntacyo zazamutwara ahubwo ...
     
  • ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:30
    Nimba mubona ko muri mukuri nimpe akazi mbafashe kuri terrain.
     
  • chat room

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:25
    Inyabutatu dutegereje ko igera hose kuko hari abatarayimenya ahubwo nimuduhe akazi kuko nge ndasha ...
     
  • chat room

    anny 22.10.2013 16:48
    Ubundi mu bihugu byishi za africa abana bafata ubwoko bwa se n'izina rye. Muri Canada, nabonye umubyeyi ...
Scroll to Top