waving logo

Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Inyabutatu Calendar with Time

05:26, 23rd April 2018
«  May 2013  »
SMTWTFS
1234
567891011
12131415161718
19202122232425
262728293031

Page Ya FaceBook

East African Time

Africa, Nairobi

Top Posters

  • Mutamu karimu
    3 ( +1 )
  • King Gumisiriza
    2 ( 0 )
  • nathan
    2 ( +3 )
  • NDAGIJIMANA Idrissa
    2 ( +1 )
  • karisa
    2 ( 0 )
  • NYAMAKWA
    1 ( 0 )
  • habuhazi
    1 ( 0 )
  • Gashugi
    1 ( +1 )
  • Yongen Steve
    1 ( +2 )
  • ALPHONSE
    1 ( 0 )

UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU

Ijambo ry'umwaka Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK ryageneye abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda

Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe banyamuryango b’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK duhuje imigambi bari imbere mu gihugu, n'abari hanze y'u Rwanda ku mpamvu zinyuranye, Nshuti z'u Rwanda,

Dushoje umwaka wa 2012, dutangira undi wa 2013.

Mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Ihuriro ry’Inyabutatu- RPRK, mbifurije kuzagira umwaka mwiza mushya muhire wa 2013. Uzababere, mwe n'abanyu bose, umwaka w'ibyiza n'ibyiringiro kuri buri wese.

Dushimire Imana ko tuwurangije turi bazima. Tunazirikane abatagize amahirwe yo kuwurangiza. Imana ibakire mu bwami bwayo kandi ibahe iruhuko ridashira.

U Rwanda rumaze imyaka irenga mirongo itanu rwarabuze amahoro biturutse ku macakubiri yaganje mu bana b'u Rwanda bitewe n’uburyo bubi bw’imiyoborere ya repubulika, n'abategetsi uko bagiye basimburana kuva repubulika yajyaho, bagizwe babi n’ubwo buryo bw’imiyoborere ya repubulika.

Abo bategetsi bashyize imbere ivanguramoko kuva repubulika yajyaho mu buryo butemewe n’amategeko ku itariki ya 28/01/1961, bishingikirije ayo macakubiri kugirango barambe k’ubutegetsi, n’ubu niko bigikomeza.

Abagize imbaga y’inyabutatu (abatwa,abahutu,abatutsi) ntabwo bigeze bagira amahirwe yo kwicara ku meza amwe ngo barebere hamwe ibibahuza, dore ko ari nabyo byinshi kurusha ibyo batumvikanaho, ngo babyuririreho bubaka u Rwanda rwababyaye.

Ibibatanya, cyane cyane bishingiye k’ubutegetsi n'imicungire y'igihugu cyabo bose ntibabishakire umuti nta n'umwe uhejwe, ni impaka zihoraho. Izo mpaka zibaho no mu bindi bihugu , zikemuka binyuze muri Demokarasi isesuye, aho buri wese avuga uko abyumva kandi abyemera ntabizire.

Mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, twemera ko nta munyarwanda ukunda u Rwanda kurusha abandi banyarwanda. Ikidutandukanije ni ukuntu buri wese yumva igihugu gikwiye gutegekwa.

Kutagira urubuga rwo kuvugiramo, no gushakira hamwe umuti w'ibibazo abanyarwanda bafite, byatumye buri gihe ihinduka ry'ubutegetsi ryararanzwe no kumena amaraso menshi y’inzirakarengane.

Mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 1959, Umwami Mutara Rudahigwa amaze gutanga, u Rwanda rwari rukiri mu maboko y'ababiligi, hemejwe ko kuva icyo gihe u Rwanda rugiye kugendera ku bwami bugendera ku itegekonshinga, nkuko mu Bubiligi byari bimeze, ari nako bimeze ubu.

Byasobanuraga ko Umwami nk'umukuru w'igihugu ari uw'abanyarwanda bose, ko ari inkingi y'inyabutatu nyarwanda, ko ubutegetsi bubaye ubwa rubanda izajya iburagiza abo ishatse binyuze mu matora adafifitse.

Niyo mpamvu Umwami Kigeli Ndahindurwa yasezeranije abanyarwanda ku itariki ya 09/10/1959, imbere ya vice-gouverneur wari uhagarariye ububiligi bwari bukolonije u Rwanda ko azaba Umwami ugendera ku itegekonshinga, Umwami utari hejuru y'amategeko ahubwo ugendera ku mategeko, Umwami usimburwa bitanyuze mu bwiru ahubwo hakurikijwe amategeko yanditse kandi azwi na buri wese, Umwami utivanga mu mitegekere ya guverinoma ya buri munsi aho ubutegetsi buba mu maboko y'abo abaturage baburagije binyuze mu matora adafifitse.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ubwami bugendera ku itegekonshinga ni bwo nkingi y'ubumwe bw'abanyarwanda, nibwo bufasha rubanda kwikemurira impaka zivutse ntawuhejwe kandi ntawubujijwe kuvuga ikimuri ku mutima, nta bwoko cyangwa akarere ubwami bugendera ku itegekonshinga butonesha.

Ubutegetsi bwa Repubulika bwagiyeho abanyarwanda batarabona urubuga rwo kuganira ku micungire y'igihugu cyabo. Ubutegetsi bwagiyeho abanyarwanda bamwe barahunze bari hanze y'igihugu bityo bakaba batarabonye uburyo bwo kuganira n'abandi ku micungire y'igihugu cyabo.

Ubutegetsi bwagiyeho Umwami Kigeli Ndahindurwa wari umaze gusezeranya abanyarwanda kuzaba umwami wubahiriza itegekonshinga yirukanywe n'ababirigi bayoboraga u Rwanda bidaturutse ku bushake bw'abanyarwanda.

Abanyarwanda bafite inyota yo kumenya ukuri.

Ingaruka zakurikiyeho, haba muri Repubulika ya mbere, haba muri Repubulika ya kabiri, no muli Repubulika iriho uyu munsi ni umwiryane hagati y'abana b'u Rwanda.

Ni amaraso menshi amaze kumeneka, amaraso y'abanyarwanda b'inzirakarengane.

Ni ubuhunzi budashira ku bana b'u Rwanda bakwiriye isi yose.

Mu Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK twemera ko kwubaka inzego z'ubutegetsi buri munyarwanda wese yibonamo ariyo nzira yonyine rukumbi ituganisha ku mahoro arambye.

Twemera ko nta muntu w'igihangange ubaho, nta n'ugomba kubaho kuburyo abandi babura agaciro, ntibagire ijambo.

Twemera inzego zihuriweho na benshi nta n'umwe uhejwe, twemera ubutegetsi bunyuze mu matora atari aya nyirarureshwa, hamaze kubaho ibiganiro bitaziguye kandi bidaheza ku mahano yabaye iwacu, buri wese akavuga intimba imuri ku mutima, ukuri kumaze kujya ahagaragara, abakoze ibyaha bakabihanirwa cyangwa bagasaba imbabazi, abarenganijwe bakarenganurwa.

Ngiyo impamvu twahagurutse turi benshi dushaka ko mu Rwanda Ubwami bugendera ku itegekonshinga busubizwaho, kuko niyo nkingi ya mwamba inyabutatu nyarwanda itezeho ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, ubutabera bwunga, demokarasi idafifitse no kwishyira ukizana kwa buri muturarwanda.

Nyuma y’ibyo, ni ho ubutabera kuri buri wese, ubwumvikane, amahoro arambye, bizasesekara mu Rwanda.

Ni nyuma y'ibyo abanyarwanda twese dushobora kujya mu mashyaka dushaka kandi twihitiyemo nta gahato.

Ni nyuma y'ibyo dushobora kujya mu matora dukurikiye ibitekerezo.

Ni nyuma y'ibyo impunzi zizataha ntawe uzihatira gutaha, kandi umunyarwanda akaba mu Rwanda rwe ntacyo yikanga.

Ngiyo imicungire y'igihugu twifuza, ngiyo inzira nziza tugomba gutegurira abana bacu, aribo Rwanda rw’ejo.

Nidushyira twese imbaraga zacu hamwe, tukareka urwango n'inzigo, tukareka irondakoko n'irondakarere, tukareka umuco mubi wo kudahana abagizi ba nabi, tukareka umuco mubi wo guhora, tukareka gutekereza ku nyungu zacu bwite gusa zonyine, tukareka kwirata no gusuzugura abandi, u Rwanda twese twifuza tuzarwubaka rutengamare, tuzarwubaka rutembe amata n’ubuki.

Mugire ubwami bugendera ku itegekonshinga i Rwanda.

Joseph Mutarambirwa

Chairman

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu

Current Radio Listeners

  • Articles View Hits : 3295011

Latest Comments

  • Ihene uyita Mutamu igakimbagira bukira itarishije ( Mu Bwami bugendera kw'itegekonshinga, ninde uzaba umwami w'u Rwanda?)

    hakizimana david 29.12.2013 05:48
    bavandimwe ngewe uko mbibona urwanda rukeneye abami 3 umwami wabahutu,umwami wabatutsi, numwami ...
     
  • Hatuwezi kurudi nyuma (ntidushobora gusubira inyuma mu kuvuga ukuli): Umwami Kigeli Ndahindurwa yarakosheje taliki 23/4/1960 ubwo yanga gusinya ingingo 7 za Conseil Special.

    Rubirizi 19.12.2013 19:56
    Nkurikira ibiganiro byanyu kandi ndabikunda kuko muvugisha ukuri.Ariko hari ahantu nyumva ...
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:39
    MURAKOZE KU BWA RADIO
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:37
    Ndi shimiye iyi gahunda
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:19
    Reka mbabwire kandi mbabwize ukuri, ntamafaranga mukwiye kubona yimfashanyo yo kwirwa muvuga gusa ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:18
    ko mperuka arimpunzi za congo ubundi zituyobora zite? nkaho mwaje ngo mutugobotore iyi ngoma y'igitugu ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:17
    Ariko mwashyizeho umutwe wa Gisirikare tukawitabira ko ayo magambo masa ntacyo zazamutwara ahubwo ...
     
  • ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:30
    Nimba mubona ko muri mukuri nimpe akazi mbafashe kuri terrain.
     
  • chat room

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:25
    Inyabutatu dutegereje ko igera hose kuko hari abatarayimenya ahubwo nimuduhe akazi kuko nge ndasha ...
     
  • chat room

    anny 22.10.2013 16:48
    Ubundi mu bihugu byishi za africa abana bafata ubwoko bwa se n'izina rye. Muri Canada, nabonye umubyeyi ...
Scroll to Top