waving logo

Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Inyabutatu Calendar with Time

00:28, 10th December 2018
«  June 2013  »
SMTWTFS
1
2345678
9101112131415
16171819202122
23242526272829
30

Page Ya FaceBook

East African Time

Africa, Nairobi

Top Posters

  • Mutamu karimu
    3 ( +1 )
  • King Gumisiriza
    2 ( 0 )
  • nathan
    2 ( +3 )
  • NDAGIJIMANA Idrissa
    2 ( +1 )
  • karisa
    2 ( 0 )
  • NYAMAKWA
    1 ( 0 )
  • habuhazi
    1 ( 0 )
  • Yongen Steve
    1 ( +2 )
  • Gashugi
    1 ( +1 )
  • ALPHONSE
    1 ( 0 )

UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU

Kugereranya Paul Kagame n'Interehamwe

 
Umuntu wahanuye indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana kandi azi neza adashidikanya ko icyo gikorwa cy'iterabwoba gikurikirwa ako kanya na jenoside y'abatutsi, hanyuma agafatanya n'Interahamwe kumaraho abatutsi, uwo muntu ni bwoko ki? Mbere yo kugigana n'icyo kibazo, reka duhere ku bindi bibazo bibiri bishobora kutworohereza kugisubiza.
Ikibazo cya mbere. Niba hari inyoni ireshya na rusake, ifite ibirokoroko n'ibikohwa nk'ibya rusake, iteretse amasunzu nk'aya rusake, ibika nka rusake, ipapaza amababa nka rusake mbere yo kwurira inkokokazi, ifite isura n'imyitwarire ya rusake, iyo nyoni ni bwoko ki? Yewe, iyo nyoni igomba kuba ari rusake byanze bikunze.
 
Ikibazo cya kabiri. Umuntu witwara nk'Interahamwe: akica abantu urubozo nta mpuhwe na busa, wokamwe no kwibona birenze urugero, kwirata, kwiyemera, ivanguramoko, uhiga bukware abatavugarumwe na we, witwara nk'aho amategeko y'igihugu atamureba, utagira icyaha na kimwe atinya, wigize igikoresho cya sekibi, waciye akagozi ka jenoside  ( Radio Inyabutatu: Indege ya Habyarimana yarashwe na Lt Frank Nziza na Caporal Eric Bizimana)  agatiza Interahamwe umurindi wo kurimbura abatutsi mu gihe cya jenoside, uwo muntu ni muntu bwoko ki?
 
Umuntu utekereza nk'Interahamwe, akitwara bunyamaswa nkazo, ni Interahamwe ntibazakubeshye, ubwicanyi ntibugira ubwoko, ntibugira imipaka: yaba umusirikare w'ikirenga wambaye ku ntugu inyenyeri nyinshi za zahabu; yaba umugore w'igishongore ubengerana ubwiza nk'ikizubazuba; yaba umucuruzi ugendera mu bicu nka kagoma akarebana abantu iseseme kubera umurengwe; yaba umuririmbyi w'ikirangirire; yaba umusore w'igikurankota witwara nk'intare yo mw'ishyamba; yaba mameya mukuru uvuga ijambo rimwe gusa igikuba kigacika, isi ya bamwe igahagara nk'aho ayijanjaguye n'inyundo; yaba umwarimu rwagitinywa wa kaminuza, uhahamura abantu abakangisha ko ashobora kubarema akoresheje ibishishwa by'ibijumba, cyangwa ashobora gukora intwaro za kirimbuzi akoresheje inyabarasanya; yaba umukomando mu barinda Paul Kagame  ubamba abantu igicuri, akababaga bakiri bazima nta kinya akoresheje, kandi atigeze akandagiza ikirenge mw'ishuri ry'ubuvuzi, abasirikare bamubona bagatera amasaruti nk'aho ari we wahanze Gihanga; yaba umucamanza uvuga rikijyana, yakwitsamura imitima ikabomborana; yaba umwicanyi ruharwa wicaye muri Village Urugwiro woretse imbaga y'abanyarwanda n'abanyamahanga. Reka tubisubiremo: umuntu utekereza nk'Interahamwe, akitwara nk'Interahamwe ni interahamwe nta kabuza(P.KAGAME YARITAGUYE ABATURAGE BARI BAJE MW'ISOKO AFITE IBYISHIMO BIRENZE URUGERO), yaba inkandagirabitabo, inzirabwenge cyangwa afite izindi nyito.
 
Paul Kagame yitwikiriye ijoro, ahanura indege ya Perezida Habyarima, abagabo 12 bayirimo bose barapfa, aba atangije jenoside (Rwanda's Untold Story Documentary on Vimeo); abuza abasirikare yari ayoboye gutabara abatutsi bicwaga bunyamwasa, ahubwo atiza interahamwe umurindi, arashega arasizora yanga ko amahanga atabara, aba aburijemo amasezerano y'amahoro ya Arusha yo yari amizero y'abatutsi n'abanyarwanda bose muri rusange. Yakoze ibyo byose azi neza ko nyina umubyara, umugore we, abana be, bashiki be, n'inkoramutima ze nta wari gutikirira muri uwo muriro yaramaze kwatsa(ANGE KAGAME YATONETSE ABAROKOTSE JENOSIDE N'ABANDI BENSHI ISE PAUL KAGAME YICIYE ABABYEYI ).
 
None Paul Kagame amaze kwibonera ko ibyo bintu byamenyekanye hose, arakora iyo bwabaga kugirango arangaze abanyarwanda batavaho bamuryoza amahano yabakoreye: arabanokesha ibizu yarunze muri Kigali ngo basamarire kureba ubwiza bwabyo hanyuma bibagirwe kumubaza impfu z'ababo; arabashuka akabajyana muri za gahunda zipfuye amaso yise "Ndi umunyarwanda", "Kwihesha agaciro", "kwakira ibihumbi 30000 by'abanyafurika bagurishwa bunyago muri Libiya", "kwakira impunzi z'abanyafurika Israel idashaka ku butaka bwayo." 
 
Arashaka ko abanyarwanda bahugire mu bitekerezo bitabafitiye umumaro kugirango bibagirwe ababo yirengeje. Erega azakomeza kugaburira abanyarwanda ibinyoma bye, kugirango batamuhagurukana, bakamukanira urumukwiye kandi azi neza ko yibye amajwi, agashyira abanyarwanda ku gahato ko kugumya kubategeka batamushaka. Kugeza ubu akomeje kurwana inkundura ngo azapfire muri Village Urugwiro aho gushyikirizwa ubutabera. 
 
Naho ikinyoma cyavuka mu mwaka wa 1994, kigashyigikirwa n'imbaraga z'ikuzimu, kigahabwa intebe muri Village Urugwiro, abanyarwanda bakakimira bunguri ku ngufu, bakakigira ifunguro ryabo rya buri munsi, abana bakacyonka mu mashereka y'ababyeyi babo, urubyiruko rukakigotomera nk'ugotomera ikivuguto gifutse cy'inyambo zo muri Nyaruguru, abanyapolitike bagakura amakoti bakakivuga ibigwi urufuro rukuzura akanwa, abanyamadini bakagipfukamira bakoma amashyi bavugishwa ayandongo, abakaraza bakakivugiriza ingoma, abanyamakuru bakagihererekanya bagikwiza isi yose, abasore b'abihanduzacumu bakakibyinira baririmba intsinzi, gihora ari ikinyoma naho wagisiga amavuta ahumura neza ukakinogereza, ukagishakira Intore zikibyinira umudiho mu Rwanda hose no hanze yarwo.
 
Naho ukuri kwavuka mu mwaka wa 2017, ikinyoma cyaramaze kwigarurira isi yose, aho bihuriye hose ukuri kurakinesha. Kirazira rwose, ukuri ntigupfa, guca mu ziko ntigushya. Aho ukuri kwiganje ibinyoma bimera nk'amashara afashwe n'ibirimi by'umuriro. Yewe Paul Kagame azapfa, ariko ukuri kuzahoraho iteka. Uwambaye ibinyoma gusa ntaho ataniye n'uwambaye ubusa, amaherezo ye ni ikimwaro. Ukuri  dore kurimo kwigaragaza mu Rwanda no hanze yarwo kabone nubwo abarutuye imbere bicecekeye kubera ubwoba ariko barakuzi.
 
Naho ukuri kwakohereza intumwa zako zikanyura mw'ishyamba rya nyekongorero rijagatamo impyisi n'intare n'abicanyi kabuhariwe, mw'ijoro ry'umwijima w'icuraburindi, mu mvura y'amahindu, ntizatinya gutumika neza. Paul Kagame afite ubwoba (Kagame has a big challenge), afite ipfunwe kuko abanyarwanda barangije gutahura ibinyoma bye bitabarika, azi ko  byatangiye kumuhambukiraho, ka gaciro yiha ntagahe abandi azi ko yatangiye kukabura; aherutse kwivugira ko ikimuhangayikishije ari abanyarwanda bari mu Rwanda imbere kandi ni mu gihe kuko azi neza ko batamutoye kandi batamukunda uretse kumukomera amashyi ku ngufu kuko abaragije imbunda, amarozi, urwikekwe; azi neza ko bashirira imbere kuko abenshi yabagize imfubyi, abapfakazi, ibikange; azi neza akazina k'akabyiniro bamuhaye "Umwicanyi ruharwa, intore irusha izindi ubuterahamwe"! 
 
Abadayimoni b'ubwicanyi, ivanguramoko, urugomo rwo guhonyora uburengazira bwa muntu, ubucuruzi bwa jenoside, biragatsindwa mu Rwanda mw'izina rya Yezu Kristu w'i Nazareti! 
 
Banyarwanda, bavandimwe, nshuti z'umusaraba, bakunzi ba Radiyo Inyabutatu, basomyi bacu dukunda, namwe mwese mukomeje kuduheka mu ngobyi y'amasengesho, tubifurije Noheli Nziza n'umwaka w'amahoro n'umunezero wa 2018, Imana izabagusheho imvura nyinshi y'imigisha maze ibahundazeho ibyo imitima yanyu yifuza byose.
 
Yezu Kristu umwami, Habwa icyubahiro mu mitima y'abanyarwanda aho bari hose kw'isi, urabikwiye! 
 
Kukwumvira biruta amasengesho, amaturo, ibitambo!
Uwica abana bawe ni wowe aba ahekuye!
 
Yozefu Mutarambirwa
Umukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu – RPRK
 
To tell the whole truth with clarity and charity
 
 

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU

Telephone:+44 20 83 60 23 61

Email:ihuriro@inyabutatu.org

Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone: +44 20 83 60 23 61


Email:editor@radioinyabutatu.org

Skype:radioinyabutatu

Facebook:Radio Inyabutatu

Current Radio Listeners

  • Articles View Hits : 5274960

Latest Comments

  • Ihene uyita Mutamu igakimbagira bukira itarishije ( Mu Bwami bugendera kw'itegekonshinga, ninde uzaba umwami w'u Rwanda?)

    hakizimana david 29.12.2013 05:48
    bavandimwe ngewe uko mbibona urwanda rukeneye abami 3 umwami wabahutu,umwami wabatutsi, numwami ...
     
  • Hatuwezi kurudi nyuma (ntidushobora gusubira inyuma mu kuvuga ukuli): Umwami Kigeli Ndahindurwa yarakosheje taliki 23/4/1960 ubwo yanga gusinya ingingo 7 za Conseil Special.

    Rubirizi 19.12.2013 19:56
    Nkurikira ibiganiro byanyu kandi ndabikunda kuko muvugisha ukuri.Ariko hari ahantu nyumva ...
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:39
    MURAKOZE KU BWA RADIO
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:37
    Ndi shimiye iyi gahunda
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:19
    Reka mbabwire kandi mbabwize ukuri, ntamafaranga mukwiye kubona yimfashanyo yo kwirwa muvuga gusa ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:18
    ko mperuka arimpunzi za congo ubundi zituyobora zite? nkaho mwaje ngo mutugobotore iyi ngoma y'igitugu ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:17
    Ariko mwashyizeho umutwe wa Gisirikare tukawitabira ko ayo magambo masa ntacyo zazamutwara ahubwo ...
     
  • ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:30
    Nimba mubona ko muri mukuri nimpe akazi mbafashe kuri terrain.
     
  • chat room

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:25
    Inyabutatu dutegereje ko igera hose kuko hari abatarayimenya ahubwo nimuduhe akazi kuko nge ndasha ...
     
  • chat room

    anny 22.10.2013 16:48
    Ubundi mu bihugu byishi za africa abana bafata ubwoko bwa se n'izina rye. Muri Canada, nabonye umubyeyi ...
Scroll to Top