waving logo

Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Inyabutatu Calendar with Time

23:57, 17th December 2017
«  May 2013  »
SMTWTFS
1234
567891011
12131415161718
19202122232425
262728293031

Page Ya FaceBook

East African Time

Africa, Nairobi

Top Posters

  • Mutamu karimu
    3 ( +1 )
  • King Gumisiriza
    2 ( 0 )
  • nathan
    2 ( +3 )
  • NDAGIJIMANA Idrissa
    2 ( +1 )
  • karisa
    2 ( 0 )
  • NYAMAKWA
    1 ( 0 )
  • habuhazi
    1 ( 0 )
  • Gashugi
    1 ( +1 )
  • ALPHONSE
    1 ( 0 )
  • Yongen Steve
    1 ( +2 )

UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU

Abo kwa Rwigara batubere urumuri.

 
 
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rukubiyemo amasomo menshi y’ingirakamaro. Muri iyi nyandiko turibanda kuri amwe muri yo.
 
Isomo rya mbere.
 
Adeline Rwigara yeretse abantu bose ko akunda Bibiliya. Tuzi ko mbere yo kubatizwa buri wese agomba kurahira imbere y’Imana n’abantu ko yanze shitani n’ibyayo byose, n’ibisa nayo byose, n’ibyaha byose. Iyi ni indahiro ikomeye cyane ntawe ugomba kuyikerensa, ahubwo iyaba abakristu bose bayubahirizaga, byaturinda amarira menshi n’imiborogo, tukagira amahoro n’umunezero. Iyaba abakristu bayitwararikaga, barushaho kumenyekana nk’abana b’Imana buzuye urukundo, barangwa no kwicisha bugufi, kworoherana, kubabarirana, gusingiza Imana mu munezero, kwiyumanganya, kurangwa n’ubuntu buhebuje, kwitwararika abo babana, guha Imana umwanya wa mbere mu buzima bwabo. Igihugu cyacu kizagira ituze ari uko umuturarwanda agarukiye Imana, akagenza uko igomba, agashyira mu bikorwa inyigisho za Bibiliya, akareka kwitwara nk’abo muri Sodoma na Gomora batatinyaga icyaha na kimwe bakagondoza Imana ikabarimbura.
 
Adeline Rwigara ntatana na Bibiliya ye, ntibimutera ikimwaro kwerekana ko akunda Imana, nta bwoba afite imbere yabigize ibigirwamana, azi neza ko Imana asenga ariyo ifite ijambo rya nyuma. Ashimirwe ko yahisemo kubwiza ukuri abishe umugabo we, yeretse abanyarwanda ko bagomba kwitandukanya na Sekibi, ko umwicanyi ruharwa agomba guhabwa akato aho gukomerwa amashyi, ko tutagomba kugurisha roho zacu kubera irari ry’iby’isi. Uko abanzi ba Adeline Rwigara bamukurubana muri gereza no mu bukene, ni nako shitani irimo kubakurubana ubwabo ibajyana ikuzimu mu muriro w’iteka. Erega munyarwanda, iyo ugirira mugenzi wawe nabi, uba urimo kwigirira nabi nawe ubwawe wishyira mu maboko ya shitani. Nk’uko icyaha ari gatozi, n’ubutungane nabwo ni gatozi: kugira ngo igihugu cyacu kizagire ubuzima bwiza ni uko abaturage bacyo bagerageza kuba inyangamugayo bakisungana mu gukora ibyiza, bazamurana, bikoreranira imitwaro, bubakana, barushanwa mu kugwa neza, baharanira ubutabera nyabwo buri wese yibonamo, bakundwakaza inyungu rusange z’igihugu, bita ku mbabare n’abatishoboye, bitwaje Bibiliya mu mitima yabo kandi bakayishyira mu bikorwa. 
 
Isomo rya kabiri.
 
Adeline Rwigara yanze ko Paul Kagame akurikiza ibinyoma urupfu rwa Assinapol Rwigara, yanze ko Paul Kagame yirirwa abeshya ko nyakwigendera yazize impanuka y’imidoka. Ng’uko uko Adeline Rwigara yatse Paul Kagame umurambo wa Assinapol. Ubusanzwe, iyo Paul Kagame yishe umuntu, ahita yiha gusobanura uko yishakiye iby’urwo rupfu kugirango ayobye amarari rutamuhama. Aha rero niho Adeline Rwigara yabereye ibamba Paul Kagame, amukurira inzira ku murima, ukuri kujya hanze: Assinapol Rwigara yishwe ku manywa y’ihangu, Adeline Rwigara, ari kumwe n'umwana we Anne Rwigara, yiboneye n’amaso ye abakoze ayo marorerwa. Ntakeneye iperereza rya nyirarushwa rya Paul Kagame. Adeline Rwigara arazira ko yahisemo kuvugisha ukuri aho gusubira muri ya ndirimbo twese tumenyereye ngo “Bavandimwe, banyarwanda, umuryango wa nyakwigendera urabamenyesha ko wishimiye rwose ibisobanuro wahawe n’inzego z’ubutegetsi kubyerekeye urupfu ry’uwacu wishwe”.
 
Niba hari ikintu Paul Kagame atinya ni ukuri: yagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994, ariko yiha kubeshya ko yayihagaritse, yanga rwose ko hagira uhingutsa ko yahagaritse ingabo z’amahanga zashakaga gutabara abatutsi bicwaga nk’ibimonyo arebera ahubwo arinako special forces ze zatizaga umurindi Interahamwe , none akaba yanitse amagufa yabo ngo ayabyaze akayabo k’amafaranga n'amakuzo. Abatutsi baguye muri jenoside yabagize ibitambo kugira ngo yifatire ubutegetsi adashaka kurekura, ndetse iyo jenoside yayigize intwaro y'ubutegetsi bwe. Ahimba ibinyoma biteye isoni byo guherekeza urupfu rw’abaguye muri jenoside ngo rutandikwa ku gahanga ke. Adeline Rwigara yanze ko ibinyoma nk’ibyo biherekeza urupfu rw’umugabo we. None Paul Kagame yasizoye, azacururuka ari uko abo kwa Rwigara abarimbuye, kuko baha abanyarwanda urugero Paul Kagame adashaka, ko kwica ukabeshya ntaho byemewe. Abanyarwanda bakwiye kwambura Paul Kagame ababo bapfuye: akamburwa inzibutso za jenoside yashoye mu bucuruzi bwe, akamburwa imivugire ye ya jenoside mu kuyisobanura yiha amakuzo yuzuye ibinyoma biteye iseseme.
 
Isomo rya gatatu.
 
Paul Kagame yabonye abanyarwanda bitaye ku rubanza rwa Adeline Rwigara n'abakobwa be, umutima ujya mu mutwe, yiga amayeri yo kubarangaza bakajya mu bindi nk’uko n’ubundi asanzwe abigenza iyo adashaka ko amabi ye ajya ahagaragara. Dore ukuntu yabigenje: yahise atangaza ko agiye kwakira mu Rwanda impunzi z’amahanga zibera muri Isirayeli na Libiya. Kuva iyo nkuru yasohoka, abanyarwanda bayisamiye hejuru, bavuga menshi karahava, basa nk’aho urubanza rw’abo kwa Rwigara barushyize iruhande nk’uko mwene Rutagambwa yabiteganije. Ese ko abanyarwanda bakomeje kumuhunga ari benshi kandi akabahiga bukware aho bahungiye, uwo mutima wo kugirira impuhwe impunzi z’amahanga noneho yawukuye he? Ese umuntu utinyuka gufunga umubyeyi n’abana be, umupfakazi w’umucikacumu n’abana be yagize imfubyi, si ikirura cyambaye uruhu rw’intama? Abanyarwanda bagomba kumenya ko iyo ufite agatebo kuzuye amacunga, hanyuma icunga rimwe rigafatwa n’indwara rikabora rikanuka, ugomba kurivana mu yandi, ukarijunya kure cyane; iyo utabigenje utyo, ryanduza andi macunga, akabora, umunuko ugakwira hose. Icunga ryaboze ntiriguma mu yandi. Umuntu wabaye ruvumwa, umwicanyi ruharwa, agomba guhabwa akato nk’urwaye ebola kugira ngo atanduza abandi. Adeline Rwigara yatweretse uwaboze uwariwe ugomba kuvanwa mu bandi bantu ngo atabanduza.
 
Isomo rya kane.
 
Adeline Rwigara yanze kuba ingaruzwamuheto y'umwanzi we umwicanyi ruharwa Paul Kagame, ahubwo ahitamo guhimbaza Yezu, yitwaje intwaro y'urukundo (Bibiliya), yiyumanganya imibabaro yatewe no kuvugisha ukuri, yanga gukomera amashyi uwuzuye ibinyoma n'ibikorwa by'umwijima. Paul Kagame arahangayitse, ni nk’aho urupfu rumuri hafi, asigaye yarahisemo kwizererera mu mahanga aho aba yishoye mu bikorwa bigamije gusa kumusingiza, akahasesagura amafaranga atagira ingano yagatunze abanyarwanda kandi aba yayabibye mu misoro itabarika abahatira. Noneho rero ngo yihaye gutuza mu Rwanda abanyamahanga batamuzi kuko abanyarwanda bo bamaze kumenya ko ari umwicanyi ruharwa, utahagaritse jenoside ahubwo wayigizemo uruhare akanakoma imbarutso yayo igihe ahanura indege yarimo perezida Yuvenali Habyarimana n'abo barikumwe azi neza ko abatutsi bari mu Rwanda bayitikiriramo. 
 
Abanyarwanda abaragije imbunda, nta we ukopfokora, abatinyutse kugaragaza ibitekerezo byabo byagirira akamaro abanyarwanda yarabafunze nka Deo Mushayidi, Victoire Ingabire, Kizito Mihigo, Diane Rwigara n'abandi benshi; abandi baramuhunga ubutitsa, abandi abasanga mu buhungiro akabica aka Patrick Karegeya na Seth Sendashonga; mbese muri make uburenganzira bw'ikiremwa muntu ntibwubahirizwa mu Rwanda, none ngo rugiye kwakira abimukira n'abahunze ibihugu byabo kandi u Rwanda ruri hasi y’ibihugu by’abo bimukira.  Ahubwo ni uburyo abonye bwo kurangaza abanyarwanda n'amahanga kubera ipfunwe atewe n'uko azi neza ko abanyarwanda batamushaka na gato kandi nta mahoro afite kubera gufungira ubusa Adeline Rwigara n'abana be nyuma yo kwica umugabo we, gusenya inzu ye no kubambura imitungo, ahora ahangayitse yikanga abanzi be bamugose, yumva ibye bigiye guhinduka ubusa, uko umunsi ukeye yumva urupfu rumugera amajanja kubera guhora yikanga ingaruka z'abo yishe cyangwa yicishije nkana. 
 
Gutuza impunzi z’amahanga mu Rwanga ni uburyo abonye bwo kureba ko ibihugu by'i Burayi mu gihe yabyereka ko yakwakira abimukira byamukuraho igitutu muri iki gihe Minisitiri we w'ingabo James Kabarere ategerejwe i Paris vuba aha mu rukiko ruburanisha abaregwa ibikorwa by’iterabwoba (terrorism) kubera ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana yabaye imbarutso ya jenoside.
 
Abo kwa Rwigara nibatubere rero isomo: dukwiye kwambura Paul Kagame amagufa y'abacu bose twerekana uruhare rwe muri jenoside no m'ubundi bwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwanda kandi akomeje kubakorera; twange twivuye inyuma ko abaherekesha ibinyoma bye byo pfundo rimuranga adushukishije uburari bw'iby’isi. Abo kwa Rwigara batwibukije ko amateka atwereka ko amaherezo y'ingoma mpotozi nk'iya Paul Kagame ari ugutembagara kabone niyo yabanza kunanirana. Nta ngoma nimwe hano kw'isi itagira iherezo; niyo mpamvu nta muntu n'umwe ugomba kwiratana ububasha afite hano kw'isi. Umukristu Adeline Rwigara na Bibiliya ye yaburiye Paul Kagame: yanze kumwemerera ko ari we akesha kubaho no gutunga ibyo yaruhiye we n'umufasha we Assinapol Rwigara, umupapa w'abana be umwicanyi Paul Kagame yagize imfubyi kimwe n'abandi bana yagiye yicira ababyeyi kubera ishyari rye ndenga kamere no kwibona birenze urugero.
 
Umwanzuro.
 
Adeline Rwigara yerekanye ko imfura zitarashira mu Rwanda: umusaraba Paul Kagame yamugeretseho watumye abanyarwanda barushaho kujijukirwa ko iby’isi ari nk’amazi atemba, bityo barushaho kwegera Imana no kuyitabaza ngo yibuke imfubyi n’abapfakazi, ngo idukize abadayimoni b’inzangano z’amoko yose, ngo idutize imbaraga zo kunesha Shitani n’abigize ibikoresho byayo. Adeline Rwigara ni intwari, yanze gusenga Shitani n’abayo n’ibyayo ahitamo kwiragiza Imana na Bibiliya yayo. Adeline Rwigara yahisemo neza, ntazakorwa n’ikimwaro. Babyeyi mwese aho muri mu Rwanda no hanze yarwo, nimufatire iry'iburyo uyu mubyeyi. Namwe basore n'inkumi, abasaza n'abakecuru, mwese aho muri hose, nimuze duhundaze amasengesho yacu ku bantu umwicanyi Paul Kagame yashyize ku ngoyi.
 
Yezu Kristu umwami, Habwa icyubahiro mu mitima y'abanyarwanda aho bari hose kw'isi, urabikwiye! 
Kukwumvira biruta ibitambo!
Uwica abana bawe ni wowe ahekura!
 
Yozefu Mutarambirwa
Umukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu – RPRK
 
To tell the whole truth with clarity and charity

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu

Current Radio Listeners

  • Articles View Hits : 2453264

Latest Comments

  • Ihene uyita Mutamu igakimbagira bukira itarishije ( Mu Bwami bugendera kw'itegekonshinga, ninde uzaba umwami w'u Rwanda?)

    hakizimana david 29.12.2013 05:48
    bavandimwe ngewe uko mbibona urwanda rukeneye abami 3 umwami wabahutu,umwami wabatutsi, numwami ...
     
  • Hatuwezi kurudi nyuma (ntidushobora gusubira inyuma mu kuvuga ukuli): Umwami Kigeli Ndahindurwa yarakosheje taliki 23/4/1960 ubwo yanga gusinya ingingo 7 za Conseil Special.

    Rubirizi 19.12.2013 19:56
    Nkurikira ibiganiro byanyu kandi ndabikunda kuko muvugisha ukuri.Ariko hari ahantu nyumva ...
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:39
    MURAKOZE KU BWA RADIO
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:37
    Ndi shimiye iyi gahunda
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:19
    Reka mbabwire kandi mbabwize ukuri, ntamafaranga mukwiye kubona yimfashanyo yo kwirwa muvuga gusa ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:18
    ko mperuka arimpunzi za congo ubundi zituyobora zite? nkaho mwaje ngo mutugobotore iyi ngoma y'igitugu ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:17
    Ariko mwashyizeho umutwe wa Gisirikare tukawitabira ko ayo magambo masa ntacyo zazamutwara ahubwo ...
     
  • ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:30
    Nimba mubona ko muri mukuri nimpe akazi mbafashe kuri terrain.
     
  • chat room

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:25
    Inyabutatu dutegereje ko igera hose kuko hari abatarayimenya ahubwo nimuduhe akazi kuko nge ndasha ...
     
  • chat room

    anny 22.10.2013 16:48
    Ubundi mu bihugu byishi za africa abana bafata ubwoko bwa se n'izina rye. Muri Canada, nabonye umubyeyi ...
Scroll to Top