waving logo

Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Inyabutatu Calendar with Time

19:07, 23rd November 2017
«  June 2013  »
SMTWTFS
1
2345678
9101112131415
16171819202122
23242526272829
30

Page Ya FaceBook

East African Time

Africa, Nairobi

Top Posters

  • Mutamu karimu
    3 ( +1 )
  • King Gumisiriza
    2 ( 0 )
  • nathan
    2 ( +3 )
  • NDAGIJIMANA Idrissa
    2 ( +1 )
  • karisa
    2 ( 0 )
  • NYAMAKWA
    1 ( 0 )
  • habuhazi
    1 ( 0 )
  • Gashugi
    1 ( +1 )
  • ALPHONSE
    1 ( 0 )
  • Yongen Steve
    1 ( +2 )

UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU

Kwa Assinapol Rwigara babereye Paul Kagame amenyo ya ruguru!

 
 
Umwicanyi Paul Kagame yohereje special forces ze kwica abagogwe barenze magana atatu muri 1993 mu kwezi kwa kabiri bicishijwe imigozi, udufuni, n'inkota; abonye ko ageretse ubwo bwicanyi kuri guverinoma y'icyo gihe bigafata nibwo yateguye abasirikare babiri mu bamurindaga: Lt Frank Nziza na Caporal Eric Hakizimana alias Bizimana bahanura indege ya Perezida Habyarimana;
ihanura ry'iyo ndege, ryabaye imbarutso ya genoside, aryegeka ku bahutu b'intagondwa; yohereje special forces ze zikiyoberanya mu Interahamwe maze zikazitiza umurindi mu kurimbura abatutsi bari mu Rwanda n'abahutu bangaga kwitabira ubwo bwicanyi (Akari i Murore -  Radio Inyabutatu: Indege ya Habyarimana yarashwe n'abasirikare barindaga Paul Kagame aribo: Lt Frank Nziza na Caporal Eric Hakizimana alias Bizimana), nanubu abo basirikare bombi babarizwa mu bashinzwe umutekano wa Paul Kagame.
Amayeri asa n'ayo yakoresheje ahisha ko yishe abagogwe, ni yo yakoresheje yirenza bangenzi be uhereye kuri Fred Rwigema, Peter Bayingana, Chris Bunyenyezi, Intarebatinya Kayitare, Donat Muvunanyambo n'abandi benshi akoresheje special forces ze, amarozi n'ubundi bugome ndenga kamere. Yongeye gukoresha ayo mayeri mu kwica Colonel Augustin Cyiza, Colonel Wilson Rutayisire, Major Alex Ruzindana, Seth Sendashonga,  André Rwisereka, Docteur Emanuel Gasakure, Colonel Patrick Karegeya, Assinapol Rwigara n'abandi benshi; tutibagiwe ko yohereje abagizi ba nabi kurasa General Kayumba Nyamwasa inshuro nyinshi Imana igakinga ukuboko. Buri gihe ubwicanyi bwe abugereka ku bandi, we akigira umwere nk'aho ntaho ahuriye na bwo. Ntateze guhinduka, ni uko akora, ni uko ateye.
Aherutse kwohereza abajepe bamurinda mu rugo kwa Assinapol Rwigara biyoberanije ariko kubera ubushobozi bw'Imana umwe muri bo aracikwa yerekana ikarita ye y'akazi ko kurinda Kagame, isi yose ihita ikubitwa n'inkuba kubona perezida muzima yohereza abamurinda mu gikorwa kigayitse kuriya kandi arenze kuzindi nzego zose zibishinzwe, atunguye abanyarwanda bose ndetse na leta ayoboye.
Icyari kigamijwe ni ukwica uriya muryango bakoresheje imigozi, inkota n'ibindi nkibyo, ntihagire nusigara uzabara inkuru; bityo akaba abacecekesheje burundu kandi ibyo byose akabikora amaze kubariranya igihe abanyarwanda barangajwe ku gahato n'irahira ry'inkoma mashyi ze ngo ni guverinoma; umugambi we wari uwo kwica umuryango wa Assinapol akabyitirira abagizibanabi hagira ufatwa muri bo akamushyikiriza inzego za nyirarureshwa zimukorera. 
Umuryango wa Rwigara rero wamubereye amenyo ya ruguru:
  1. Bishe Assinapol Rwigara mw'ikinamico ya agisida y'imodoka, umuryango we uhita uhasesekara na ambulance kandi agihumeka. Abambari b'umwicanyi Paul Kagame bahisemo kumubima ahubwo bamupfukisha isashe bamujugunya muri ambulance ya police. Byagaragariye buri wese ko aribo bamwishe kuko umuryango wa Assinapol wabwiye police mw'ijwi riranguye uti "muduhe umubyeyi wacu tumujyane muri ambulance yacu ngiyi irahari, murabona ashobora guhumeka gute kandi mwapfutse umutwe we n'isashe"? 
  2. Bashatse gucecekesha uyu muryango nkuko basanzwe babikora iyo bakwiciye uwawe nkuko bacecekesheje Ibuka igasigara ari inkomamashyi gusa. Bamaze kwica Assinapol bihutiye kubwira abo asize ngo uwapfuye yarapfuye byararangiye ahubwo ni murebe ejo hazaza, mukomeze ubucuruzi  bwanyu dore ntacyo mubuze ariko mukannyemo, naho ubundi n'iyi mitungo yanyu yagenda nyombere uhereye kuri iriya Hoteli. Umuryango wa Assinapol Rwigara wanga gusimbuza ibintu bavunikiye ubuzima bw'umubyeyi wabo. Hoteli irasenywa n'irindi terabwoba rikurikiraho ariko aho guceceka umwari Diane Rwigara ati ahubwo iki nicyo gihe cyo gushishikariza abanyarwanda bose guhaguruka bakanga kumugaragaro akarengane, ubwikanyize, ubusambo, ibinyoma, ubwicanyi, n'ubwirasi; ndetse aboneraho kubwira abanyarwanda ko yiyunvamo ubushake n'ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda bose biyunvamo. Abanyarwanda bamusamira hejuru bati "utworosoye twabyukaga"! Nk'uko mwabyiboneye abasore n'inkumi barahaguruka bati tukuri inyuma mwari Diane, abandi nabo bemera kumuha amasinyatire yarakeneye ndetse amubana menshi, umwicanyi Paul Kagame arasuherwa niko guhagarika umwari Diane Rwigara akoresheje amaringanya ye tumuziho n'igikoresho cye urwego rushinzwe amatora; Diane Rwigara amubera ibamba uwo munsi ahita atangaza Itabaza itabariza abanyarwanda gukanguka bagashikama bakanga bivuye inyuma akarengane k'ingeri zose bagirirwa.
  3. Uyu muryango wa Assinapol Rwigara wanze kuba nk'abo biciye ababyeyi cyangwa abana, abavandimwe cyangwa inshuti ariko babagabira imyanya bakaruca bakarumira ahubwo bakaba intangarugero mukuba inkomamashyi; uyu muryango wanze kuba aka wawundi barogeye umugabo ariko bamugira Ambasaderikazi akiyambura nibyo yari yifitiye yasigiwe na nyakwigendera we baruhanye mu buhunzi. Ubu yabaye inkomamashyi y'akataraboneka.
  4. Uyu muryango wa Assinapol Rwigara ndetse n'abapfakazi Lea Karegeya,  Cyrie Sendashonga, Consolée Ruzindana, Denyse Ntamwera (Madamu Colonel Augustin CYIZA), n'abandi benshi, banze kuba  aka Louise Mushikiwabo waguranye imyanya y'ibyubahiro amaraso ya nyina na musaza we Lando Ndasingwa, umugore we n'abana babo babiri bahitanywe bose  na special forces za Paul Kagame muri jenoside bikitirirwa interahamwe. Capitaine Kiyago ni we wari uyoboye itsinda ry'abakomando Paul kagame yohereje mu kwica Lando n'umuryango we. 
  5.  Madamu Adeline Rwigara n'ijwi rye riranguruye yibukije uruhare rukomeye umwicanyi Paul Kagame (wishe umugabo we) yagize  muri jenoside y'abatutsi bari mu Rwanda imbere mu mwaka wa 1994, ndetse na BBC ikabyemeza (Rwanda's Untold Story Documentary on Vimeo). Ntakwibagirwa ko Paul Kagame we ubwe ku giti cye yafashe imbunda yica abantu mw'isoko i Muhura muri Byumba. ( P. KAGAME YARITAGUYE ABATURAGE BARI BAJE MW'ISOKO AFITE IBYISHIMO BIRENZE URUGERO )
  6. Uyu muryango wa Assinapol Rwigara werekanye ku mugaragaro ko Umwicanyi Paul Kagame ari umunyabinyoma wahinduye u Rwanda akarima ke:
ni umwicanyi ruharwa udakwiye kuba perezida habe n'isaha imwe. Nta n'ubwo akwiye kuba umukuru w'umusozi.(Kagame has a big challenge)
7.  Umwicanyi Paul Kagame igifu kimumereye nabi kuva yananirwa kwirenza uyu muryango wa Assinapol Rwigara mw'ikinamico yari kwitirira abagizi ba nabi bagombaga gukurikiranwa n'inzego za nyirarureshwa zimukorera, nanone kandi arakubita agatoki ku kandi ahigira umwari Diane Rwigara wamutitije imbere y'isi yose agahitamo inzira ye asanganywe y'igitugu n'ububeshyi ubwo yaburizagamo umugambi w'umwari Diane Rwigara abanyarwanda b'ingeri zose bifuzaga kumuhundazaho amajwi ngo aze abayobore abakize akaga batewe n'umwicanyi Paul Kagame.
8. Ikindi kintu kibabaza umwicanyi Paul Kagame kandi kikamutera umujinya w'umuranduranzuzi, akarubira, akamenagura amasahani n'ibindi bikoresho byo mu rugo ataretse no gukubita umugore we Nyiramongi ni uko yibaza aho umuhungu we Cyomoro cyangwa umukobwa we Ange (ANGE KAGAME YATONETSE ABAROKOTSE JENOSIDE N'ABANDI BENSHI ISE PAUL KAGAME YICIYE ABABYEYI) bazaca abanyarwanda nk'umwari Diane Rwigara n'abandi nka Madumu Ingabire Victoire, Deo Mushayidi (yafungiye ubusa  kugirango abone uko abacecekesha) ngo ngaho nibo bamusimbura ku ntebe ye mu Rugwiro yiyicajeho kungufu!                                                                                                                     
Banyarwanda, Banyarwandakazi, mufite inshingano ikomeye (moral obligation) yo kwambura umwicanyi Paul Kagame u Rwanda, dore rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve. Abanyarwanda mwese ni mwe mubwirwa. Mwikomeza guterera agati mu gutwi mwirengagiza imiborogo y'abandi banyarwanda batabaza bababaye nk'umubyeyi Adeline Rwigara n'abana be, kuko Imana yacu si impumyi kandi ntiyapfuye amatwi, irabumva kandi irabareba, irabegereye kurusha imboni z'amaso yanyu, ntisinzira. Abanyarwanda bakandamijwe na Paul Kagame nibamenye ko Imana idahereza umuntu umusaraba adashobora guheka: Paul Kagame tugomba kumushyigura, tukamuvana mu nzira kugira ngo twikomereze urugendo rwo kubana mu mahoro (https://www.youtube.com/watch?v=o-bE7bG6MK0).
 
Yezu Kristu umwami, Habwa icyubahiro mu mitima y'abanyarwanda aho bari hose kw'isi, urabikwiye! 
Kukwumvira biruta ibitambo!
Uwica abana bawe ni wowe ahekura!
 
Yozefu Mutarambirwa
Umukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu – RPRK
 
To tell the whole truth with clarity and charity

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu

Current Radio Listeners

  • Articles View Hits : 2306458

Latest Comments

  • Ihene uyita Mutamu igakimbagira bukira itarishije ( Mu Bwami bugendera kw'itegekonshinga, ninde uzaba umwami w'u Rwanda?)

    hakizimana david 29.12.2013 05:48
    bavandimwe ngewe uko mbibona urwanda rukeneye abami 3 umwami wabahutu,umwami wabatutsi, numwami ...
     
  • Hatuwezi kurudi nyuma (ntidushobora gusubira inyuma mu kuvuga ukuli): Umwami Kigeli Ndahindurwa yarakosheje taliki 23/4/1960 ubwo yanga gusinya ingingo 7 za Conseil Special.

    Rubirizi 19.12.2013 19:56
    Nkurikira ibiganiro byanyu kandi ndabikunda kuko muvugisha ukuri.Ariko hari ahantu nyumva ...
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:39
    MURAKOZE KU BWA RADIO
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:37
    Ndi shimiye iyi gahunda
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:19
    Reka mbabwire kandi mbabwize ukuri, ntamafaranga mukwiye kubona yimfashanyo yo kwirwa muvuga gusa ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:18
    ko mperuka arimpunzi za congo ubundi zituyobora zite? nkaho mwaje ngo mutugobotore iyi ngoma y'igitugu ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:17
    Ariko mwashyizeho umutwe wa Gisirikare tukawitabira ko ayo magambo masa ntacyo zazamutwara ahubwo ...
     
  • ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:30
    Nimba mubona ko muri mukuri nimpe akazi mbafashe kuri terrain.
     
  • chat room

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:25
    Inyabutatu dutegereje ko igera hose kuko hari abatarayimenya ahubwo nimuduhe akazi kuko nge ndasha ...
     
  • chat room

    anny 22.10.2013 16:48
    Ubundi mu bihugu byishi za africa abana bafata ubwoko bwa se n'izina rye. Muri Canada, nabonye umubyeyi ...
Scroll to Top