waving logo

Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Inyabutatu Calendar with Time

04:58, 19th October 2017
«  April 2013  »
SMTWTFS
123456
78910111213
14151617181920
21222324252627
282930

Page Ya FaceBook

East African Time

Africa, Nairobi

Top Posters

  • Mutamu karimu
    3 ( +1 )
  • King Gumisiriza
    2 ( 0 )
  • nathan
    2 ( +3 )
  • NDAGIJIMANA Idrissa
    2 ( +1 )
  • karisa
    2 ( 0 )
  • NYAMAKWA
    1 ( 0 )
  • habuhazi
    1 ( 0 )
  • Gashugi
    1 ( +1 )
  • Yongen Steve
    1 ( +2 )
  • ALPHONSE
    1 ( 0 )

UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU

Abayahudi kimwe na BBC Rwanda untold story bazi neza ko Paul Kagame atahagaritse jenoside y'abatutsi ahubwo YAYITANGIJE anayigiramo uruhare rugaragara!

Muri iki gihe Paul Kagame asigaye yarihaye kwerekana ko ari inshutimagara ya Isirayeli. Kubera ko abayahudi bazobereye mu bucuruzi bw’amadiyama n’andi mabuye y’agaciro, ibyubahiro bamuha ni aho bituruka.
 Nareke rwose gukomeza kubacuruzaho jenoside y’abatutsi bari mu Rwanda mu mwaka wa 1994, kuko bazi neza ko ababeshya ngo iyo jenoside ni kimwe na jenoside y’abayahudi yabaye mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose.
 
Izo jeniside zombi hari byinshi by’ingenzi zitandukaniyeho. Jenoside y’abayahudi yanditswe ku gatwe ka Hitler utari umuyahudi n’ishyaka rye NAZI. Naho Paul Kagame yavugirije ifirimbi yo gutangiza jenoside y’abatutsi arenze ku masezerano ya Arusha yaramiraga abatutsi, ubwoko Paul Kagame avukamo. (ANGE KAGAME YATONETSE ABAROKOTSE JENOSIDE N'ABANDI BENSHI ISE PAUL KAGAME YICIYE ABABYEYI)
 
Jenoside y’abayahudi yarangiye ari uko Hitler aneshejwe n’ingabo z’amahanga, akiyahura. Naho Paul Kagame yanze yivuye inyuma ko ingabo z’amahanga zitabara abatutsi bicwaga muri jenoside. Nta bayahudi bafashije Hitler kwica abandi bayahudi. Naho Paul Kagame yohereje ingabo ze z’indobanure (special forces) gucengera Interahamwe no gufatanya nazo gutsemba abatutsi. (Radio Inyabutatu: Indege ya Habyarimana yarashwe na Lt Frank Nziza na Caporal Eric Bizimana)
Leta ya Isirayeli ishishikariza abayahudi bose kubana mu mahoro. Naho Paul Kagame afite umugambi mubisha wo gukwirakwiza urwikekwe mu banyarwanda akoresheje amarozi, ivanguramoko, n’ibindi bikorwa bikwiye kwamaganirwa kure. Wagirango Paul Kagame yize mw’ishuli rimwe na Idi Amin Dada, Hitler, Pol Pot, Nero, Caligula, Sadam Hussein, Pinochet, Kim Jong Un, Charles Taylor, Joseph Kony, Robert Kajuga, n’abandi banywamaraso benshi. Afite impuhwe nk’iza bihehe. Afite urukundo nk’urwa Lusifero.
 
Abamutezeho amahoro nibakenyere bakomeze, bazayabona umunsi imbwa zameze amahembe! Erega na we ubwe nta mahoro afite: yayagira ate kandi umutima we wuzuye amazina y’abantu batabarika yishe, n’amazina y’abandi bantu benshi ashigaje kwica?
 
Abaturage ba Uganda babyirukanye na we bamwita Pilato kubera ko yica abantu ntagire icyo aba,ahubwo akabigereka ku bandi, aho kubihanirwa bikamuhira. Nyamara hari abitegereza ubugome bwe ndengakamere bakemeza ko akwiye kwitwa Herodi, wa mwami w’abayahudi wishe utwana tw’uduhungu tw’i Betelehemu, harimo n’utwavutse uwo munsi. Ese Herodi yari muntu ki kuburyo bamugerereranya na Paul Kagame? Herodi yagabiwe ingoma n’abaromani bategekaga amahanga menshi, harimo n’igihugu cy’abayahudi. Yari igikoresho cyabo mu gukandamiza abayahudi bari ingaruzwamuheto zabo.
 
Herodi yakundaga ubutegetsi byasaze kuburyo yicaga umuntu wese akeka ko ashaka kubumwambura.Kagame na we akunda ubutegetsi n'ibyubahiro byasaze kuburyo yishe umuntu wese yakekaga ko yamutambamira! Mu bo Herodi yishe kubera iyompamvu harimo abahungu be batatu n’umugore we mukuru. Mu gihe Herodi yari ashigaje iminsi itanu gusa ngo yitabe Imana, nibwo yishe umwe muri bariya bahungu batatu.
 
Ahubwo hari umwami w’abami w’abaromani wavuze ngo kuba umuhungu wa Herodi birutwa no kuba ingurube ye. Kubera ko Herodi yari umugererwa w’abaromani, nibo yitagaho kurusha abaturage ashinzwe. Paul Kagame na we yamariye imisoro y'abaturage mu guha ruswa abanyamakuru birirwa bamutaka no kugura indege yirirwa azereramo arinako we n'agatsiko ke birirwa bahonyora abaturage hanyuma bagatinyuka no kwigisha kwihesha agaciro. Yewe nagende nta soni agira!
 
Wagirango abadayimoni bateye Herodi nibo bakurikiranye abamukomotseho. Dore urugero: umuhungu wa Herodi yabyaye umukobwa witwa Herodiya. Undi muhungu wa Herodi arongora Herodiya, babyarana umukobwa witwa Salome. Herodiya atandukana n’umugabo we, ashaka umugabo wa kabiri. Uwo mugabo wa kabiri na we yari umuhungu wa Herodi. Uwo mugabo wa kabiri yitwa Herodi Antipas. Umunsi umwe Herodi Antipas akoresha umunsi mukuru, Salome aramubyinira undi arishima.
 
Nuko Herodi Antipas abwira Salome ngo amusabe icyo yifuza cyose akimuhe. Salome aherako asaba Herodi Antipas igihanga cya Yohani Batista, mwene Zakariya na Elizabeti. Herodi Antipas atuma Yohani Batista acibwa igihanga bagiha Salome kiri kw’isahani. Nk’uko uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo, uwica ahetse na we ni uko, aba yahindutse mwarimu wigisha guhekura abandi babyeyi. Ibihanga by'abanyarwanda Paul Kagame amaze gusaba ko babica ntibibarika uhereye kuri Fred Rwigema, Peter Bayingana, Chris Bunyenyezi, Intarebatinya Kayitare, Muvunanyambo, Juvenal Habyarimana, Seth SendashongaAndre Rwisereka, Emanuel Gasakure, Assinapol Rwigara n'abandi benshi.
  
Herodi yishe abana bakiri kw’ibere b’i Betelehemu, ariko na we ntibyamubujije gupfa nabi: mbere yo gupfa, yararwaye atangira kunuka no kubora, ajejeta inyo (wabona Paul Kagame na we azapfa abanje kujejeta inyo). Herodi yari azi neza ko abaturage be bamwanga urunuka, ko umunsi yapfuye bazavuza ingoma bishimye (Kagame na we azi ko abanyarwanda bamwanga urunuka bazavuza impundu umunsi yashizemo umwuka). Herodi abonye hasigaye igihe gito ngo ashiremo umwuka, atumiza abaturage b’inkwakuzi b’igihugu cyose, bamwitabye ahita abafungira kuri stade, atanga itegeko ngo bazicwe bose ako kanya namara gushiramo umwuka.
 
Ibyo yabitewe n’uko yashakaga ko napfa, igihugu cyose kizacika imiborogo aho kuvuza impundu z’umunezero. Iyo Paul Kagame avuga ngo Kigali azayisiga uko yayisanze yuzuye intumbi n'umunuko, aba ahuje ibitekerezo na Herodi, wagirango hari icyo bapfana cyangwa barareranywe. Umwuzukuru wa Herodi ni we waciye igihanga Yakobo, wavaga indimwe na Yohani, bombi ari intumwa za Yezu. Uwo mwuzukuru wa Herodi yari agiye kwica Simoni Petero byarangiye rwose ntagisigaye, Imana ikinga ukuboko ku munota wa nyuma. Ibya Herodi n’abamukomokaho byarangiye ari uko igihugu cyabo abaromani bagihinduye ivu, kirazimira rwose, cyongera kuzuka hashize hafi imyaka ibihumbi bibiri.
 
Ko Paul Kagame atari we mwicanyi wenyine uri mu Rwanda, rukaba rutunze ba Herodi benshi, amaherezo yarwo ni ayahe? Ese koko intwari zarashije mu Rwanda kuburyo tugomba kwemera kuguma mu kiziriko cya Paul Kagame? Ubu yigaramiye muri Village Urugwiro yasanzaho, afata ubutegetsi amaze gusimbuka imirambo y'abanyarwanda yagize ibitambo.
 
Nk’uko Deogratias Mushayidi afungiye burundu muri gereza, Paul Kagame we ameze nk’uwifungiye burundu kubushake bwe muri Village Urugwiro, ntashobora kuvayo: hagize abantu bamuturumburayo, yahita yinjira uburoko ahubwo Deogratias Mushyadi n'abagenzi be bagafungurwa. Erega aho kumutora abanyarwanda bari bakwiye kwerekana akabaro kabo uwo munsi nk’uko abayahudi babigenzaga, bakambara ibigunira kandi bakisiga ivu mu misatsi no mu maso baborogera Imana ngo ibatabare. Imana niyo izadutabara ikamudukiza!
 

Paul Kagame ni umwicanyi ruharwa, ntakwiye kuba perezida, habe n’isaha imwe. Nta n’ubwo akwiye kuba umukuru w’umusozi! (Kagame has a big challenge)
 
Abanyarwanda baca umugani ngo “ukuri guca mu ziko ntigushya” bashaka kuvuga ko ukuri kudapfa ahubwo guhoraho iteka ryose rizira iherezo. Dore urugero: kabiri guteranya na gatatu ni gatanu; ibi ni ukuri kwambaye ubusa, kudahinduka. Dore izindi ngero nazo zidakuka nka ruriya rumaze gutangwa: Paul Kagame yahanuye indege ya Yuvenali Habyarimana yica abagabo 12 bayirimo; yagize uruhare rukomeye muri jenoside y’abatutsi bari mu Rwanda imbere mu mwaka wa 1994, ndetse na BBC irabyemeza (Rwanda's Untold Story Documentary on Vimeo); Kandi we ku giti cye ubwe yafashe imbunda yica abantu mw’isoko i Muhura muri Byumba. (P. KAGAME YARITAGUYE ABATURAGE BARI BAJE MW'ISOKO AFITE IBYISHIMO BIRENZE URUGERO)
Yishe Patrick Karegeya, arabyigamba mu ruhame rw’abantu; yishe abihaye Imana bari i Gakurazo, harimo abasenyeri gatolika n’akana k’agatutsi kari karokotse kitwa Richard Sheja.
 
Mu bihugu by’abantu bazima kandi bigendera ku mategeko, kimwe muri ibyo birego bimaze kuvugwa kirahagije kugira ngo Paul Kagame afatwe ashyikirizwe ubutabera aho kuba umukuru w’igihugu. Nta burenganzira na busa afite bwo kuba perezida, habe n’isaha imwe. Yewe ntakwiye no kubirota. Mu myaka yose amaze ku butegetsi yerekanye bihagije ko nta cyaha na kimwe atinya: kwica, kwiba, kubeshya, kuvangura amoko, kwirata bikabije, kwanganisha abantu, kwikubira umutungo w’igihugu, kurenga kw’itegekonshinga, kubesha isi yose ko yahagaritse jenoside kandi yaraciye akagozi ko kuyitangiza arenze ku mazerano y'amahoro ya Arusha, kugundira ubutegetsi ku ngufu n’iterebwoba ngo atabuvaho hakagira umuryoza abantu batabarika yishe.
 
Mu myaka yose amaze ku butegetsi yerekanye bihagije ko kumena amaraso y’abanyarwanda bimuri mu maraso kuburyo adateze guhinduka na gato, azareka kubica ari uko afashwe cyangwa ari uko atagihumeka. Wagirango Paul Kagame ni we rupfu rubi abanyarwanda batinya. Ababwira guhindura itegekonshinga ngo azapfire ku butegetsi abagaraguza agati, bakarihindura ako kanya; yabona igihe cy’ingirwa matora cyegereje akababyina ku mubyimba ngo ibizava mu matora birazwi hakiri kare, nk’aho amatora yabo ari ikinamico kuko yabifatiye. Yishongora gutyo kuko aba amaze kwigizayo abifuza kugigana na we mu matora babishoboye nk'umwari Diane Rwigara.
 
Abigizayo akoresheje ubugome buvanze n’agasuzuguro afitiye abenegihugu. Abanyarwanda bariho mu gihe kimwe na Paul Kagame, bafite ibyago rwose: ni we wireba wenyine ntabifuriza amahoro n’umunezero bitangwa na demokarasi isesuye; abo atishe cyangwa ngo babe imbata ze abashakisha uruhindu. Ku ngoma ya Paul Kagame, kuvukira mu Rwanda ni ukuvukira muri gereza, aho inzara n’indwara bivuza ubuhuha, aho ubusumbane hagati y’abaherwe n’abakene burengeje urugero, aho umwari Diane Rwigara wari kumutsinda akimyiza imoso yahise amwigizayo, aho urubyiruko rushomera ntawe urwitayeho, aho izuba ry’ubutabera ari akatazwi, aho ruswa yamunze inzego nyinshi za leta uhereye muri Village Urugwiro, aho ikimenyane n’icyenewabo byabaye intero n’inyikirizo, aho ivanguramoko abana baryonka mu mashereka y’ababyeyi, aho amagufa y’abapfuye urw’agashinyaguro yanitswe byo kuyacuruza, aho umwicanyi ruharwa yirirwa avugirizwa ingoma.
 
Abanyarwanda bafite inshingano ikomeye (moral obligation) yo kumwambura u Rwanda, dore rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve. Abanyarwanda mwese ni mwe mubwirwa. Mwikomeza guterera agati mu gutwi mwirengagiza imiborogo y’abandi banyarwanda batabaza bababaye nk'umwari Diane Rwigara, kuko Imana yacu si impumyi kandi ntiyapfuye amatwi, irabumva kandi irabareba, irabegereye kurusha imboni z’amaso yanyu, ntisinzira. Abanyarwanda bakandamijwe na Paul Kagame nibamenye ko Imana idahereza umuntu umusaraba adashobora guheka: Paul Kagame tugomba kumushyigura, tukamuvana mu nzira kugira ngo twikomereze urugendo rwo kubana mu mahoro.
 
Naho abanyarwanda badatinya kumutora tubafitiye indi migani: ushaka urupfu asoma impyisi; ushaka urupfu rw'agashinyaguro atora Paul Kagame; urwishigishiye ararusoma; uwiyishe ntawe umuririra; uwanze kubwirwa ntiyanze kubona; aho kubaho uri imbata, wakwemera ugapfa urwana inkundura; aho gupfa urw’agashinyaguro usekwa n’abantu bose, wahitamo gupfa kigabo utandavuye; aho gupfa warasabitswe n’ibyaha, wahitamo kugarukira Imana icyicaye ku ntebe y’imbabazi.
 
Isengesho: Mana y’ i Rwanda, abarenga kuri biriya birego byose bikomeye bigeretse kuri Paul Kagame bakamutora, n'uko yabahahamuye cyangwa yabagize impumyi n’ibiragi n’ibipfamatwi, bavane ikuzimu ubereke urumuri rwawe, ubahe umutima umeze nk’uwawe wuzuye urukundo ruhebuje, wibuke ko Umwami Mutara Rudahigwa yasize agutuye u Rwanda n’abanyarwanda!  
 
Yezu Kristu umwami, Habwa icyubahiro mu mitima y’abanyarwanda aho bari hose kw’isi, urabikwiye! 
 
Yozefu Mutarambirwa
Umukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK
 
To tell the whole truth with clarity and charity

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu

Current Radio Listeners

  • Articles View Hits : 2110354

Latest Comments

  • Ihene uyita Mutamu igakimbagira bukira itarishije ( Mu Bwami bugendera kw'itegekonshinga, ninde uzaba umwami w'u Rwanda?)

    hakizimana david 29.12.2013 05:48
    bavandimwe ngewe uko mbibona urwanda rukeneye abami 3 umwami wabahutu,umwami wabatutsi, numwami ...
     
  • Hatuwezi kurudi nyuma (ntidushobora gusubira inyuma mu kuvuga ukuli): Umwami Kigeli Ndahindurwa yarakosheje taliki 23/4/1960 ubwo yanga gusinya ingingo 7 za Conseil Special.

    Rubirizi 19.12.2013 19:56
    Nkurikira ibiganiro byanyu kandi ndabikunda kuko muvugisha ukuri.Ariko hari ahantu nyumva ...
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:39
    MURAKOZE KU BWA RADIO
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:37
    Ndi shimiye iyi gahunda
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:19
    Reka mbabwire kandi mbabwize ukuri, ntamafaranga mukwiye kubona yimfashanyo yo kwirwa muvuga gusa ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:18
    ko mperuka arimpunzi za congo ubundi zituyobora zite? nkaho mwaje ngo mutugobotore iyi ngoma y'igitugu ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:17
    Ariko mwashyizeho umutwe wa Gisirikare tukawitabira ko ayo magambo masa ntacyo zazamutwara ahubwo ...
     
  • ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:30
    Nimba mubona ko muri mukuri nimpe akazi mbafashe kuri terrain.
     
  • chat room

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:25
    Inyabutatu dutegereje ko igera hose kuko hari abatarayimenya ahubwo nimuduhe akazi kuko nge ndasha ...
     
  • chat room

    anny 22.10.2013 16:48
    Ubundi mu bihugu byishi za africa abana bafata ubwoko bwa se n'izina rye. Muri Canada, nabonye umubyeyi ...
Scroll to Top