waving logo

Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Inyabutatu Calendar with Time

19:06, 23rd November 2017
«  April 2013  »
SMTWTFS
123456
78910111213
14151617181920
21222324252627
282930

Page Ya FaceBook

East African Time

Africa, Nairobi

Top Posters

  • Mutamu karimu
    3 ( +1 )
  • King Gumisiriza
    2 ( 0 )
  • nathan
    2 ( +3 )
  • NDAGIJIMANA Idrissa
    2 ( +1 )
  • karisa
    2 ( 0 )
  • NYAMAKWA
    1 ( 0 )
  • habuhazi
    1 ( 0 )
  • Gashugi
    1 ( +1 )
  • ALPHONSE
    1 ( 0 )
  • Yongen Steve
    1 ( +2 )

UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU

Ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abacu baguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994.

 

Banyarwanda,  

Banyarwandakazi,  

Namwe nshuti z’u Rwanda,  

Muri iyi minsi y’icyunamo twibuka abanyawanda baguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iyo jenoside ntiyatewe n’ibidukikije nk’imiyaga, umutingito w’isi, imvura nyinshi, amapfa atewe n’izuba ryinshi, cyangwa indwara z’ibyorezo, n’ibindi nk’ibyo. Paul Kagame ni we waciye akagozi ko kuyitangiza (ubwo yicaga Perezida Yuvenali Habyarimana), acengeza bamwe mu basirikare be mu Interahamwe, ayigiramo uruhare rukomeye.  Agatsiko k’abagome ka Paul  Kagame kashakaga kwifatira ubutegetsi ku ngufu kayigizemo uruhare rugararagara. 

 

Babyeyi, bavandimwe, namwe mwese mwaguye muri jenoside, Imana ibahe iruhuko ridashira! Umwanzi yabishe urubozo abaziza uko mwavutse. Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, yari ifite inshingano ikomeye yo kubarinda, ariko iyirengaho, ihitamo kubigarika no kubahiga bukware ngo ibarimbure; yafashe amafaranga y’imisoro mwayihaye, iyakoresha igura intwaro zo kubamaraho. 

Ng’uko uko ubutegetsi bubi bukora! Iyo Paul Kagame abishaka ntaba yararetse mwicwa, yari kubarinda nk’uko yarinze umugore we, abana be, umubyeyi  we bashiki be n’izindi nkoramutima ze. Icyo yishakiraga ni uko muba ibitambo byo kugirango yifatire ubutegetsi arenze ku masezerano ya Arusha  yo yonyine yari kuramira ubuzima bwanyu. 

Uko gushaka kubagira ibitambo yabihamije mu mvugo zinyuranye nk’igihe we n'abambari be bavugaga ko ntawe urya umuleti atabanje kujanjagura amagi. Mwarapfuye mutuma agera ku cyo yifuzaga: ubu aganje muri Village Urugwiro, abanyarwanda yabagize ingaruzwamuheto ze, u Rwanda yaruhinduye akarima ke, umutungo we uruta umutungo w’abanyarwanda bose babayeho kugeza ubu ndetse ushobora kuba uruta umutungo w’igihugu cyose, yicaye ku ntebe y’ubutegetsi adashaka kuvaho kugirango adashyikirizwa ubutabera kubera ubwicanyi bwe ndengakamere. Na n’ubu akomeje kwica abanyarwanda nk’ibimonyo, yabaye inzoberere y’indashyikirwa muri uwo mwuga amazemo imyaka myinshi. 

Babyeyi, bavandimwe, namwe mwese mwaguye muri jenoside, ese mugarutse uyu munsi mu Rwanda rwa Paul Kagame mwarusangamo iki? Mwasanga Paul Kagame yaranitse amagufa yanyu hirya hino mu gihugu ngo ayabyaze umusaruro, kandi ayakoreshe mu kuryanisha amoko. Mu minsi y’icyunamo, mwamubona yambaye neza we n'umugore we, agiye gusura rumwe mu nzibutso za jenoside, yitwaje indabyo nyinshi nk’uje kubashimira ko yabagize ikiraro cyo gufata ubutegetsi. 

Mwagira agahinda mwitegereje akaga u Rwanda rurimo kubera Paul Kagame: amagereza yuzuye imbohe, inzara iravuza ubuhuha, amavunja yarembeje abaturage, urubyiruko rurandagaye rwarabuze akazi, ubusumbane bukabije cyane hagati y’abaherwe n’abakene, ubusambanyi buteye isoni, ubwicanyi bwa buri munsi n’indi myitwarire mibi iciye ukubiri n’amategeko y’Imana. 

Mwakumirwa mwumvise ibinyoma Paul Kagame n’abacurabwenge be bakwirakwiza hose ngo bahagaritse jenoside kandi ahubwo yarayitangije akanayitiza ubukana; batinya ukuri nk’uko umwijima utinya urumuri. Dore ingero eshatu za bimwe muri ibyo binyoma:  

1-Gufata abatutsi bavutse jenoside yararangiye kera, n’abatutsi batari mu Rwanda mu gihe cya jenoside, ndetse n’abatutsi bataravuka, abo bose ukabita abacikacumu ni ukugoreka amateka. Dore ukuri: Abacikacumu ni abatutsi, mu gihe cya jenoside, bari mu Rwanda imbere bahigwa bukware n’Interahamwe zifatanyije  na bamwe mu ngabo za Paul Kagame hagamijwe kubamaraho.  

2-Gufata abahutu bose ndetse n’abataravuka ukabita abajenosideri ni ukuyobya amateka. Dore ukuri: Paul Kagame yohereje bamwe mu basirikare be bacengera Interahamwe, bafatanya nazo kwica abatutsi. Abahutu bose ntibinjiye mu Interahamwe, cyangwa ngo bazitorere kubabera intumwa. Icyaha ni gatozi. Nta gushyira abahutu bose mu gatebo kamwe, hanyuma ukabita abajenosideri.   

Abajenosideri ni: bamwe mu bahutu bari bibumbiye mu mutwe w’Interahamwe hamwe na Paul Kagame wayitangije ahanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana n’agatsiko k'abasirikare bakuru  bamurindaga bafatanije kwohereza zimwe mu ngabo z’inkotanyi (special forces) gucengera mu Interahamwe zigafatanya gukora itsembabwoko n’itsembatsemba.  

3-Kwemeza ko amagufa yanitse mu nzibutso zose za jenoside ari ay’abatutsi gusa ni ukuyobya amateka. Dore ukuri: Ingabo z’indobanure za Paul Kagame zishe abahutu batagira ingano hirya no hino mu gihugu, zibashyingura mu byobo rusange hirya no hino mu gihugu. Dufite ubuhamya bufatika kandi buhagije bwerekana ko igihe igikorwa cyo gutaburura no gushyira amagufa mu nzibutso cyatangiraga, amagufa y'abahutu nayo yataburuwe agashyirwa mu nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Amagufa y’abo bahutu yanitse hamwe n’ay’abatutsi mu nzibutso za jenoside. Ayo magufa y'abahutu nayo agomba gushyingurwa mu cyubahiro aho gukomeza gukinirwaho inkinamico kubera inyungu bwite za Paul Kagame.  

Ntagushyira ingabo z’Inkotanyi muri rusange cyangwa abatutsi bose mu gatebo kamwe ukabitiranya n’izo ngabo z’indobanure za Paul Kagame zakoze amarorerwa.  

Babyeyi, bavandimwe, namwe mwese mwaguye muri jenoside, mwarigendeye turasigara atari uko tubarusha ubwiza;  ababishe babataye mu rwobo barenzaho igitaka bazi ko ibyanyu birangiriye aho, nyamara jenoside mwaguyemo irazwi kw’isi. Ntidushaka kandi ko  Paul Kagame wayigizemo uruhare abakurikiza ibinyoma, yiha kubavuga uko yishakiye. Tuzakomeza kubwira abaduteze amatwi ko umwicanyi wese nka Paul Kagame agomba kumenyekena, agafatwa kandi agashyikirizwa ubutabera, bityo umuco mubi wo kudahana umwicanyi uwo ari we wese uzacike mu Rwanda.

Iyo tubibutse, turanezerwa: iyo twibutse ukuntu mwadukundaga mukaduhobera, turushaho kubakumbura no gusaba Imana ngo uwamennye amaraso yanyu imucire urubanza rumukwiye. Urukundo mwadusigiye ni rwo ruzatuma tuzamenagura inkuta z’inzangano Paul Kagame yubatse hagati y’amako, hagati y’imbohe n’abatazi ukuntu umunyururu ugondoza imfungwa y’inzirakarengane, hagati y’abaherwe n’abo inzara yajujubije. Urwo rukundo ni rwo ruzadutera imbaraga zo kubaka u Rwanda rufite inzego zikomeye (strong institutions) zirangwa na demokarasi isesuye, rurwanya ruswa, rudakozwa na gato ubwiru n’ibisigisigi byabwo, ruvumira ku gahera ingoma y’amaraso n’urupfu ya Paul Kagame, rugendera ku mategeko abenegihugu bibonamo kandi bitoreye nta gahato , rufite amahoro n’umuzero, rushimisha Imana muri byose.  

Erega kumenya amategeko abiri twumvira biroroshye:  

1-Twanga ibyo Imana yanga: ubwicanyi, ibinyoma, ubusambo, ubusambanyi, ivanguramoko, guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwibone, gusenga ibigirwamana, kugira umutima umeze nk’ibuye utagira ibambe n’imbabazi, kugira akanwa kuzuyemo amagambo ameze nk’uburozi, kugira umutima utazi gusaba imbabazi no kuzitanga, kwibera mu bapfumu, guhishira umurozi ngo adacirwa urubanza, kuba imbata y’inzoga n’ibiyobyabwenge, kwituramira ukaryumaho aho gutabara mugenzi wawe ubona yicirwa mu maso yawe, n’ibindi bikorwa biterwa no kubura urukundo.  

2-Dukunda ibyo Imana ikunda: kurebesha abandi amaso y’urukundo rutagira imipaka, kugira umurava, kwemera ko Imana ari Imana ikwiye icyubahiro cyayo cyose, kwanga shitani n’ibyayo byose n’ibisa nayo byose, kugira umutimanama ukeye udafite icyo udushinja, kwibera mu bwiza bw’Imana.  

Ukuri twarakumenye, turagucakira ngo kutaducika: amaherezo y’icyaha ni urupfu n’umuriro w’iteka. Abihaye shitani baragowe bikomeye, ni abo gusabirwa. Ntibazi ko intsinzi y’ibibazo by’u Rwanda atari ukurimbura abandi banyarwanda twanga, ahubwo ari ukugirana ibiganiro mu mahoro n’ituze ntawe uhejwe cyangwa uniganwe ijambo, nk’uko Gandhi na Mandela babitweretse. Iyo ni yo nzira nziza y’ubusamo YONYINE tugomba kunyuramo niba dushaka amahoro arambye mu Rwanda. 

Paul Kagame yanze iyo nzira y’amahoro ubwo yahitagamo guhanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana bari bamaze kugirana amasezerano y’amahoro no kuyashyiraho imikono, imivu y’amaraso iherako itemba. Abanyarwanda Paul Kagame yahekuye ntibagira ingano. Mu gihe cy’icyunamo, reka tubasabire kandi twese dutakambire Imana, tuyisabe gutabara u Rwanda. 

Nihasingizwe Imana yumva amasengesho y’abababaye 

Ni yo mubyeyi w’imfubyi n’abapfakaye 

Ni yo twese tuzaruhukiramo. 

Yozefu Mutarambirwa,  

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

 

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu

Current Radio Listeners

  • Articles View Hits : 2306450

Latest Comments

  • Ihene uyita Mutamu igakimbagira bukira itarishije ( Mu Bwami bugendera kw'itegekonshinga, ninde uzaba umwami w'u Rwanda?)

    hakizimana david 29.12.2013 05:48
    bavandimwe ngewe uko mbibona urwanda rukeneye abami 3 umwami wabahutu,umwami wabatutsi, numwami ...
     
  • Hatuwezi kurudi nyuma (ntidushobora gusubira inyuma mu kuvuga ukuli): Umwami Kigeli Ndahindurwa yarakosheje taliki 23/4/1960 ubwo yanga gusinya ingingo 7 za Conseil Special.

    Rubirizi 19.12.2013 19:56
    Nkurikira ibiganiro byanyu kandi ndabikunda kuko muvugisha ukuri.Ariko hari ahantu nyumva ...
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:39
    MURAKOZE KU BWA RADIO
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:37
    Ndi shimiye iyi gahunda
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:19
    Reka mbabwire kandi mbabwize ukuri, ntamafaranga mukwiye kubona yimfashanyo yo kwirwa muvuga gusa ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:18
    ko mperuka arimpunzi za congo ubundi zituyobora zite? nkaho mwaje ngo mutugobotore iyi ngoma y'igitugu ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:17
    Ariko mwashyizeho umutwe wa Gisirikare tukawitabira ko ayo magambo masa ntacyo zazamutwara ahubwo ...
     
  • ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:30
    Nimba mubona ko muri mukuri nimpe akazi mbafashe kuri terrain.
     
  • chat room

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:25
    Inyabutatu dutegereje ko igera hose kuko hari abatarayimenya ahubwo nimuduhe akazi kuko nge ndasha ...
     
  • chat room

    anny 22.10.2013 16:48
    Ubundi mu bihugu byishi za africa abana bafata ubwoko bwa se n'izina rye. Muri Canada, nabonye umubyeyi ...
Scroll to Top