Please Donate
Donation Refund Policy
Donate Description
Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.
Kugirango ibikorwa bya Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.
Kanda hejuru ahanditse ngo "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.
Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.
Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.
Page Ya FaceBook
East African Time
Top Posters
-
Mutamu karimu3 ( +1 )
-
nathan2 ( +3 )
-
karisa2 ( 0 )
-
NDAGIJIMANA Idrissa2 ( +1 )
-
King Gumisiriza2 ( 0 )
-
Radio Inyabutatu1 ( +1 )
-
kalisa1 ( 0 )
-
Kampire Sofia1 ( +1 )
-
bayihorere1 ( 0 )
-
mucyo1 ( +3 )
UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU
Ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2017
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,
Mw’izina ryanjye bwite no mw’izina ry’abagize Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riharanira ubwami bugendera kw’itegekonshinga hifashishijwe regence, ndabifuriza umwaka mwiza mushya muhire wa 2017: uzababere mwese umwaka w’amahoro n’umunezero biturutse k’Uwiteka. Imana izabahe ibyiza byose mwifuza, izabahundazeho imigisha yayo.
Umwaka turangije wa 2016 udusigiye umubabaro n’agahinda kubera ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yadusize bidutunguye kandi tukimukeneye. Imana imuhe iruhuko ridashira. Hari byinshi yakoreye u Rwanda n’abanyarwanda tuzajya tumwibukiraho, muri byo reka tuvuge igikorwa cyo kw’itariki ya 9/10/59: Umwami Kigeli V Ndahindurwa yarahiriye imbere y’Inama y’igihugu irikumwe na Bwana J.P.Harroy (wari uhagarariye ubutegetsi bwa gikoloni) kuba umwami ugendera kw’itegekonshinga, aherako asinya ibyo yarahiriye, aba abaye uwa mbere muri Afurika yose!
Ubwo bwami bugendera kw’itegekonshinga, Umwami Kigeli V Ndahindurwa yarahiriye kandi akabusinyira, ni ubwami bw’amahoro, ni ubwami bumeze nk’ubwami bwo muri Yapani no mu bindi bihugu byinshi byo kw’isi, nibwo twifuza ko bugeragezwa mu Rwanda, dore ko repubulika y’u Rwanda ikunda kumena amaraso y’abanyarwanda.
Paul Kagame ategekesha iterabwoba kuko ni byo azi byonyine, kandi ni byo byonyine ashoboye. Ategekesha ubwoba kuko afite ubwoba bw'ibibi yakoreye abanyarwanda b'ingeri zose. Afite ubwoba ko abamuhaye ibitwaro n’ibifaranga bakamwicaza mu Urugwiro bashobora kumwambura ubutegetsi bakabuha undi. Nta kuntu atagira ubwoba bw’abanyarwanda batabarika yahekuye, n’abo akomeje guhonyora. Mu gihe acyicaye ku ntebe y’umukuru w’igihugu abanyarwanda bagomba kumenya ko ntakindi ashoboye usibye gutegekesha igitugu n’iterabwoba. Ntateze kuva ku ntebe y’ubutegetsi, kuko ni yo ituma adashyikirizwa ubucamanza ngo aryozwe ubwicanyi bwe ndengakamere, azayivaho ari uko apfuye. Ibi ntawe ugomba kubyibeshyaho! Yivugiye ko nibiba ngombwa Kigali azayisiga uko yayisanze yuzuyemo intumbi ishyano ryose n’umunuko wazo.
Abanyarwanda bishe abandi banyarwanda mu gihe cya jenoside. Ese byagenze gute kugirango uwarushije kure abandi kwica, umwicanyi ruharwa, umwicanyi mukuru, ahinduke perezida wa repubulika y’u Rwanda aho kujyanwa mu rukiko? Umugambi we mubisha wo kwica abanyarwanda uracyakomeza:abicisha amarozi, inzara, ubukene, uburoko, intambara z’urudaca, imiriro, udufuni, imigozi, imbunda n’inkota, imisoro y’ubwoko bwose, n’ibindi bikorwa by’ubugome ndengakamere byinshi. We ashobora kwibagirwa abo yahekuye, ariko bo ntibashobora kumwibagirwa na rimwe. Amaraso y’indengakarengane aratabaza Imana. Natwe reka dupfukame, tuzamure amaboko, duhange amaso ijuru, twinginge Imana ngo itabare u Rwanda. Amazina y’abacu bazize Paul Kagame tuyandike mu mitima yacu, tuzirikane ko icyatumye tugihumeka umwuka w’abazima ari ukugirango mu maso ya bagenzi bacu bagowe, tugaragare neza nka wa musamaritani mwiza. Abababaye tubabarane nabo, abishimye twifatanye nabo. Ariko niduhura n’abakozi ba Sekibi, tubavume, tubahungire kure, tubahe akato. Bityo dukore ibyiza gusa, ibibi tubizinukwe. Duhore twambaye ubwiza bw’Imana.
Muri politiki, naho ni uko ibintu bigomba kugenda, tugomba kurinda bikomeye imitima yacu ngo itandura. Politiki ishingiye ku bwicanyi, ibinyoma, igitugu n’iterabwoba, ubujura, ubusambanyi, n’ibindi bibi byose, ni politiki ya Sekibi. Ntabwo ikibi kigomba kutugera iruhande. Ntitugomba kwemera na gato kuba imbata y'ikibi. Nta na rimwe ikibi gishobora kubyara icyiza. Kamere y’ikibi ni ukurimbura. Politiki yo gusebanya ni politiki ya Sekibi, ni politiki y’abaswa b’ibyihebe iganisha ikuzimu, si politiki y’umuntu ufite umutima wa kimuntu, reka tuyirekere Paul Kagame n’agatsiko ke. Icyo twifuriza abadukunda ni uko twese duhora dufite roho zera de, turi abaziranenge rwose mu myitwarire yacu. Uwo ni wo murongo tugenderaho. Ntabwo politiki yacu ari politiki yo gufata impu zombi ngo twishakire amaronko. Nta maronko abaho aturutira gukunda ukuri n’ubukiranutsi. Ese kwambara ubumanzi wabigurana iki?
Turashimira byimazeyo abanyamuryango bacu n’inshuti zacu. Badufatiye runini, turabakeneye nk’uko dukeneye umwuka duhumeka. Ni bo mutima w’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK. Biyuha akuya kugirango umunsi w’isarura nugera, uzabe umunsi w’ibyishimo n’umunezero. Ntawe ukora ibyo Imana ishaka watashye amara masa. Urugamba ni rurerure, ariko ibyiringiro ni byinshi.
Harakabaho u Rwanda runezejeje Imana, rufite amahoro,
Harakabaho ubwami bugendera kw’itegekonshinga mu Rwanda,
Harakabaho Ihuriro ry”Inyabutatu-RPRK.
Umukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, Yozefu Mutarambirwa.
Umviriza Ibiganiro bya radio hano
AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"
AGASHYA:
Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:
1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98
2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797
Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.
Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.
Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.
CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU
Telephone:+44 20 83 60 23 61
Email:ihuriro@inyabutatu.org
Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu
CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:
Telephone: +44 20 83 60 23 61
Email:editor@radioinyabutatu.org
Skype:radioinyabutatu
Facebook:Radio Inyabutatu
Current Radio Listeners
- Articles View Hits : 19931575