Please Donate
Donation Refund Policy
Donate Description
Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.
Kugirango ibikorwa bya Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.
Kanda hejuru ahanditse ngo "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.
Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.
Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.
Page Ya FaceBook
East African Time
Top Posters
-
Mutamu karimu3 ( +1 )
-
King Gumisiriza2 ( 0 )
-
nathan2 ( +3 )
-
NDAGIJIMANA Idrissa2 ( +1 )
-
karisa2 ( 0 )
-
NYAMAKWA1 ( 0 )
-
habuhazi1 ( 0 )
-
Gashugi1 ( +1 )
-
Yongen Steve1 ( +2 )
-
ALPHONSE1 ( 0 )
UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU
UMWAMI KIGELI V yabaye NDAHINDURWA koko: ntiyatatiriye igihango!
Umwe mu bakunzi bacu witwa DE LA SAINTE CROIX yatwoherereje inyandiko ikurikira:
UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA JEAN BAPTISTE YATABAYE ARI UMWAMI, AHUNGA ARI UMWAMI, ATANZE ARI UMWAMI.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste abaye Ndahindurwa koko, nk'uko umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yabayeho ari Rudahigwa koko, kuko n'umwami Kigeli IV Rwabugiri uvugwaho ubuhangange bwo kwagura u Rwanda atamwigejejeho, kuva ubwo umwami Mutara III Rudahigwa ari we waciye uburetwa.
Kuva Umwami Kigeli V Ndahindurwa yimye yabayeho ubuzima bw'umwami, yaranzwe n'ibikorwa by'umwami, ntiyigeze ahwema kuba umwami mu mutimanama we, ni umwami wabaye mu buhungiro imyaka myinshi cyane y'ubuzima bwe.
Ntiyigeze areka kuba umwami, ntiyigeze atesha agaciro ubwami, ntiyatatiriye igihango. Ubu birakwiye gushyira ahagaragara imibereho ye igomba kumenyekana mu mateka y' u Rwanda. Amateka y' ubuzima bwe kandi afite amapfundo y'amateka y'u Rwanda atarapfunduka, nk'uburyo, impamvu,imvo n'imvano y' ukwimikwa kwe, kimwe n'uko yahejejwe hanze.
Tumusengere Imana imuhe iruhuko ridashira.
DE LA SAINTE CROIX
Ni byiza gusabira za misa Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Umwami Mutara III Rudahigwa amaze gutanga kw’itariki ya 25/7/59, abanyarwanda bamusabiye misa nyinshi,bajya mu nsengero za Kiliziya gatolika barazuzura bamusabira ku Mana ngo imuhe iruhuko ridashira. Birakwiye ko natwe dukomeza uwo murage mwiza dukesha abadutanze kubona izuba, dusenge Imana dusabira Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Ni we wakundaga kuvuga ati "Umwami agirwa n'abagabo".
Turabararitse ngo muzaze muri benshi muri za misa zo gusabira Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Izo misa zizasomerwa mu Bwongereza i London, muri Uganda i Kampala no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
I London ni kuri VITA ET PAX THE CHURCH OF CHRIST THE KING, ku matariki akurikira:
- 18/11/2016, saa tanu za mu gitondo (amasaha y’i London);
- 28/01/2017, saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba (amasaha ya London);
- 04/02/2017, saa kumi n’imwe n’igice za nimugoroba (amasaha ya London);
- 12/02/2017, saa tatu za mu gitondo (amasaha ya London).
I Kampala ni kuri CHRIST THE KING PARISH, Plot No. 3 Colville Street, ku matariki akurikira:
- 06/11/2016 guhera saa 11:15 za mu gitondo amasaha y'i Kampala,
- 04/12/2016 guhera saa 11:15 za mu gitondo amasaha y'i Kampala,
- 01/01/2017 guhera saa 11:15 za mu gitondo amasaha y'i Kampala,
- 04/02/2017 guhera saa 11:15 za mu gitondo amasaha y'i Kampala.
Tuzabamenyesha gahunda ya misa zizabera kuli St.Stanisllaus Church yo muli Amerika (USA)
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yakundaga gusenga Imana, adahwema gusabira u Rwanda amahoro. Iyo migambi iranga ubuzima bwe, reka tuyigire iyacu.
Yozefu Mutarambirwa
Umukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK.
Umviriza Ibiganiro bya radio hano
AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"
AGASHYA:
Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:
1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98
2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797
Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.
Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.
Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.
CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK
Telephone:
+44 20 3239 7318
Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org
Facebook:
Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK
CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:
Telephone:
+44 20 3239 7318
Email:
editor@radioinyabutatu.org
Skype:
radioinyabutatu
Facebook:
Radio Inyabutatu
Current Radio Listeners
- Articles View Hits : 3294950