Please Donate
Donation Refund Policy
Donate Description
Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.
Kugirango ibikorwa bya Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.
Kanda hejuru ahanditse ngo "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.
Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.
Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.
Page Ya FaceBook
East African Time
Top Posters
-
Mutamu karimu3 ( +1 )
-
NDAGIJIMANA Idrissa2 ( +1 )
-
nathan2 ( +3 )
-
karisa2 ( 0 )
-
King Gumisiriza2 ( 0 )
-
Igisumizi1 ( --1 )
-
rugano1 ( 0 )
-
sengimana1 ( 0 )
-
Kayitankore1 ( +1 )
-
kinabu John1 ( 0 )
UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU
Dusabe Imana yakire mu bwami bwayo Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste.

Iyo abanyarwanda baganira ku mateka ya Rudahigwa, usanga bamwe bamwita “Umwami Rudahigwa”, abandi bamwita “Umwami Mutara Rudahigwa”, ndetse hari n’abamwita “Umwami Mutara III Rudahigwa”. Ntabwo birirwa bongeraho amazina ye ya gatolika. Kubera iyo mpamvu, hari abantu benshi batazi amazina ye ya batisimu, ari yo aya: Karoli Petero Lewo.
Ese kuki abongereza bose aho bari kw’isi Umwamikazi wabo bamwita Queen Elizabeth II (ni iryo zina nta rindi), naho kubyerekeye umwami wacu, amazina abanyarwanda bamwe bamwita abandi bayakoresha ukundi cyangwa bagakoresha ayandi? Mu rurimi rw’icyongereza umupapa w’abagatolika uriho ubu utuye i Roma, yitwa Francis I (ni iryo zina ryonyine nta rindi).
Kuki umwami wacu agomba kugira amazina menshi, urugero "Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste"? Ni uko dushaka kwinaniza rwose naho ubundi "Umwami Kigeli V" cyangwa "Umwami Kigeli Ndahindurwa"birisobanuye bihagije.
Niba hari abanyarwanda batumva ibi bintu ni nde ugomba gutuma babitohora si twebwe? Iriya mibare igendana n'amazina y'abami bacu ntacyo ibwiye abaturage basanzwe: aho kuvuga ngo “Yuhi III”, baravuga bati "Umwami Mazimpaka" cyangwa bati "Umwami Yuhi Mazimpaka".
Ahubwo iyo umwami runaka yabaye ikirangirire, abo baturage batinyuka kuvuga izina rye badakoresheje ijambo “umwami”, dore ingero: 1-amajanja y'imbwa za Ruganzu ari henshi mu gihugu; 2-ibitero bya Rwabugiri ntibibarika.
Yewe ku bintu bimwe na bimwe turacyari kure nk'ukwezi!
Umviriza Ibiganiro bya radio hano
AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"
AGASHYA:
Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:
1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98
2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797
Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.
Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.
Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.
CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU
Telephone:+44 20 83 60 23 61
Email:ihuriro@inyabutatu.org
Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu
CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:
Telephone: +44 20 83 60 23 61
Email:editor@radioinyabutatu.org
Skype:radioinyabutatu
Facebook:Radio Inyabutatu
Current Radio Listeners
- Articles View Hits : 18964532