waving logo

Please Donate

Please Donate

Donation Refund Policy

Donate Description

Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.


Kugirango ibikorwa bya  Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.

Kanda hejuru ahanditse ngo  "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.

Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.

Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.

Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.

Inyabutatu Calendar with Time

00:01, 18th December 2017
«  May 2013  »
SMTWTFS
1234
567891011
12131415161718
19202122232425
262728293031

Page Ya FaceBook

East African Time

Africa, Nairobi

Top Posters

  • Mutamu karimu
    3 ( +1 )
  • King Gumisiriza
    2 ( 0 )
  • nathan
    2 ( +3 )
  • NDAGIJIMANA Idrissa
    2 ( +1 )
  • karisa
    2 ( 0 )
  • NYAMAKWA
    1 ( 0 )
  • habuhazi
    1 ( 0 )
  • Gashugi
    1 ( +1 )
  • ALPHONSE
    1 ( 0 )
  • Yongen Steve
    1 ( +2 )

UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU

IJAMBO RY’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2016

 

 

Banyarwanda,                                                                            Taliki 01/01/2016

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda, 

Mw’izina rya njye bwite, no mw’izina ry’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, ndabifuriza umwaka mushya muhire wa 2016, uzatubere twese umwaka w’ingirakamaro utazibagirana mu buzima bwacu. Imana izabahe imigisha myinshi kandi irusheho kubakunda akaramata. Imana izabandikire amateka mashya meza, ibagire abakozi bayo b’intangarugero mu gusakaza ubwami bwayo n’umubano mwiza mu bantu. 

 

Basomyi bacu, tubahaye ikaze, turabahobeye kandi twizeye ko mudukunda nk’uko tubakunda: Imana ibahe ubutwari bwo gushyira mu bikorwa byiza ubwenge muvoma hirya hino, kugirango u Rwanda mwasigiwe n’abakurambere banyu muzarusigire abana banyu ari igihugu gitemba amata n’ubuki. 

Abavuye muri uyu mubiri mu mwaka wa 2015, Imana izababere uburuhukiro budashira. Imana ihanagure amarira y’imiryango yabo. Abo Paul Kagame yishe nka Assinapolo Rwigara, tubaragije Imana kandi turabazirikana. 

Umwaka wa 2015 dushoje, udusigiye umubabaro n’agahinda kenshi kubera ko warangiye abanyarwanda bagihetse umwicanyi ruharwa Paul Kagame wirirwa yidegembya mu Rwanda yidoga ko arasa abantu ntahushe, ko abarasa ku manywa y’ihangu ntihagire ubimiryoza. 

Genda Rwanda wagushije ishyano! Imana yonyine niyo izi icyo u Rwanda ruzira. Niba dushaka ko idutabara, reka twiyeze kandi twihane vuba na bwangu, twemere ko idutegeka yonyine, twange gutegekwa n’umwicanyi udakwiriye nagato kuba umukuru w’igihugu. 

Umwaka umwicanyi ruharwa Paul Kagame amaze ku ngoma uba ari mubi kuburyo budasubirwaho. Mu mwaka wa 2015, Paul Kagame yongeye kwerekana ko azapfira mu Rugwiro aho gushyikirizwa ubutabera: yahisemo gukorera kudeta (coup d’etat) itegekonshinga yiyandikiye arisimbuza irindi ku gahato rimwemerera gukomeza guhonyora abanyarwanda ubuziraherezo. Aho kugubwa neza no kudohora umurego, yarahagurutse arahagarara ngo intebe y’ubutegetsi itazigera imucika. 

Mu mwaka wa 1994, Paul Kagame yahisemo gufata mpiri igihugu cyacu, abanyarwanda abagira ingaruzwamuheto ze amaze kumarisha abatutsi bari mu Rwanda no kworeka abahutu. Yacengeye Interahamwe, arangije azishumuriza abatutsi bari mu Rwanda azi neza ko nyina, umugore we, n’inkoramutima ze za hafi batari gutikirira muri jenoside yari amaze gutangiza ahanura indege ya Yuvenali Habyarimana kuko babaga hanze y’u Rwanda. Yatumye ababyeyi bacu, bakuru bacu, barumuna bacu, bashiki bacu, abana bacu, inshuti zacu, abaturanyi bacu,bicwa urw’agashinyaguro n’Interahamwe yari yaracengeye; yewe, reka abanyarwanda bamuvumire ku gahera, arabikwiye, abantu benshi bakunze kumuvuma ngo arakagwa ku gasi.  

Nimuze twunge mu rya Madamu Karegeya, umugore wa nyakwigendera koloneli Patrick Karegeya:  umwicanyi ruharwa Paul Kagame, muri uyu mwaka wa 2016 dutangiye, azajye yisasira aniyorose amaraso y’abacu bose yishe abigambiriye n’ay’abagenzi be yiciye ku rugamba, nibucya ayafatemo ifunguro rya mugitondo we n’umuryango we. 

Tuboneyeho kandi kwongera gushimira byimazeyo BBC yunze mu ryacu yereka abanyarwanda n’isi yose ko Paul Kagame afite uruhare rugaragarira buri wese muri jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Aho kwiregura anyomoza BBC, Paul Kagame yayirukanye mu Rwanda; ng’uko uko umuterabwoba wo muri Village Urugwiro akora. 

Mu mwaka wa 2015, Paul Kagame yarushijeho gukanyaga ingoyi abohesheje abanyarwanda, arayidanangira ituma batinyagambura bameze nk’intumbi: iyo ngoyi ni itegekonshinga rishya rimuha ububasha bwo kubagira imbata ze burundu. Iriya referandumu bahatiwe gukora ni ya mva twakomeje kubabwira, abanyarwda bicukuriye ku ngufu. 

Ese ubugome ndengakanere nk’ubwa Paul Kagame buturukahe? Igisobanuro cyoroshye giteye gitya: igare rifite imipira ibiri; nk’uko umupira w’inyuma ukurikira umupira w’imbere ni nako umuntu akurikira indangagaciro zaritse mu mutima we. 

Umuntu ufite indangagaciro nziza, arangwa n’ibikorwa byiza nko kugira ikinyabupfura, kugira umurava, kwitwararika amategeko y’Imana, kwiyumanganya, guharanira amahoro n’umubano mwiza mu bantu; umuntu ufite indangagaciro mbi, yitwa sekibi, ni imbata ya shitani, ntagira urukundo n’amahoro mu mutima we, agira ubwibone buteye iseseme, inyungu ze ni zo atumbiriye amaso zonyine, yoga mu byaha nk’uko urufi rwoga mu mazi, kwiba amasambu y’abakene si ikibazo kuri we, guhimbira ibyaha inzirakarengane ngo azicishe imitwe ntibimubuza gusinzira, gushora urubyiruko mu busambanyi n’ubwicanyi biramushimisha, ni umwanzi kabombo w’Imana. 

Erega abanyarwanda baca umugani ngo “Kami ka muntu ni umutima we.” Uyu mugani urerekana ko umuntu agengwa n’umutima we, ni wo ubitsemo ibyo yemera, atsimbarayeho, indangagaciro ze, ibyo akunda n’ibyo yanga. Bityo rero abantu bafite indangagaciro zitandukanye: umukirisitu n’umuhakanyi, inshuti ya demokarasi n’umwidishyi, umuvugakuri n’umubeshyi, umupfayongo n’inyaryenge, umunyampuhwe na rwabuzibambe, umugiranabi n’umugiraneza, umutekamutwe n’umunyamurava, igisambo n’umunyabuntu, inkundarubyino n’umukozi w’umunyabwira, umusambanyi n’isugi, umwicanyi na mukundabantu. 

Zimwe mu ndangagaciro z’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ni izi: uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igihugu kigendera ku mategeko abanyarwanda bitoreye kandi bibonamo, umwami utavogerwa w’u Rwanda ni itegekonshinga abanyarwanda bitoreye kandi bibonamo, nta muntu n’umwe uba kamara, igihugu kidafite ubumwe n’umutekano kirasenyuka, umubano mwiza mu bantu utuma biga gukorera hamwe mu gushaka iterambere bifuza. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ritandukanye rwose n’umuntu nka Paul Kagme ushimishwa no gusesa amaraso y’inzirakarengane. Indangagaciro zacu ntaho zihuriye n’ize. Ibyo duharanira ni byo adakozwa kandi arwanya yivuye inyuma, urugero: dukunda byimazeyo ubumwe bw’abanyarwanda, Paul Kagame atsimbaraye kuryanisha amoko kugirango agundire ubutegetsi. 

Mu gushyiraho itegekonshinga rishya, we n’umucurabwenge w’ibinyoma w’umwirasi Tito Rutaremera, yemeje ko ari we Imana y’u Rwanda, ko yica agakiza, ko ari we mutangabugingo, ko ubuzima bwa buri munyarwanda buri mu biganza bye, ko abatavuga rumwe nawe ari nk’ubwayi agosorera mu muriro uko yishakiye, ko abanyarwanda bagomba kumupfukamira bakamutegera amashyi bamusenga kugirango atume baramuka. 

Ariko ntazatinda kubona ko yibeshya. Ngo akazatinda kazaza ejo ni amenyo ya ruguru! Ararye ari menge n’ubwo arya ntahage! Inkota ye ntayishyira hasi, arayikoresha buri gihe, ikora itaruhuka nk’urushinge rw’isaha; kunamura icumu byaramwihishe, ahora mu ntambara z’urudaca dore ko azishoramo abana b'u Rwanda bazitikiriramo naho we  n'abe bibereye mu munezero, aryoherwa no kurara acura imigambi y’ubugome ndengakamere, nta cyaha na kimwe atinya; iyo abatoni be bateshutseho na gato arabakaraba; abamubona aseka bibwira ko ari umuntu batazi ko umutima we ari isibaniro ry’amashitani; kumukora mu biganza birutwa no gukukisha intoke aho inka zataye amase; kumukomera amashyi ni nko kuvugiriza ingoma n’impundu urupfu rwatwambuye Fred Rwigema n’izindi ntwari; kumutega amatwi aho akoresha amanama, ni nko kuba umusangwa mukuru mu bukwe bw’umugiranabi wishe ababyeyi bakwibarutse; kumutora ngo abe perezida burundu w’u Rwanda ni nko gupfa Imana  ikakujugunya mu nyenga y’umuriro w’iteka; abashyigikiye politiki ye y’ivanguramoko bameze nk’imfizi irigata intorezo kandi iyo ntorezo ariyo izayitema mu ngusho; abitegereza amabi yose akora bagahitamo kumwogeza, bameze nka cya giti cy’amababi atoshye umwami Yezu yagiye gusoromaho imbuto yazibura akakivuma kigahita gipfa kitabyaye; abemera ko abana babo bamira bunguri inyigisho ze bakazigira izabo, bameze nk’ababyeyi bamara kubyara umwana bakamuzirika ibuye ku gakanu mbere yo kumujugunya mu nyanja; naho abibwira ko ashobora kwikubita agashyi akareka ubutegetsi mu mahoro barushwa ubwenge n’umusazi urwaye cyane bikomeye wemera adashidikanya ko umunsi umwe Muhabura izahunga u Rwanda ikajya kwisabira ubuhungiro mu Bubiligi, ko Karisimbi izaheka ingagi zose ikajya kwiyahura mu Kivu, ko Nyabarongo n’imigezi yose iyigaburira hamwe n’amasoko yayo yose bizarigita, ko urutete rutoboye  rushobora kuvoma amazi rukayageza mu rugo nta na make yamenetse. 

Mu gushyiraho iryo tegekonshinga, Paul Kagame yiyemeje gukomeza gukorana n’agatsiko k’amabandi yibasiye u Rwanda n’ibindi bihugu duturanye. Dore ibyo ayo mabandi agamije: kwica, kwiba, kubeshya, gutwika, kurimbura, kwigwizaho imitungo ya rubanda. Imibereho myiza y’abanyarwanda ntacyo ibabwiye na busa. 

Umunyarwanda bamufata nk’itungo cyangwa igikoresho cyabo. Abagize ako gatsiko bitwaje ibitwaro byinshi bikomeye, bakorana n’abandi baterorisiti (abaterabwoba) bo mu bihugu byinshi. Ibi rero abanyarwanda bagomba kubimenya.  

Urwa Gasabo rwafashwe n’abajura ntabwo rukiri urw’abanyarwanda, abanyarwanda nibareke kwibeshya, ni ingaruzwamuheto za Paul Kagame mu gihugu cyahoze ari icyabo. Mu Rwanda, abanyarwanda nta jambo barufitemo, bafashwe nk’amatungo, Paul Kagame abayobora nk’uyobora impumyi, yabahinduye inkomamashyi ze, yabagize ibikange: arabahekura akabahatira kumubyinira, arabaseka bakamusekera nk’umwana w’igisekeramwanzi, yabatuka bakamusaba imbabazi, aritsamura bakabura aho barigitira, n’iyo bamurose nabi bazanzamuka icyuya cyabarenze kandi umutima udihagura wenda kubaca mu kanwa, aramutse abategetse kumutora 120% babikora byanze bikunze kubera gutinya ko abica urubozo. Nta kintu kibi nko gutegekwa na leta igamije kukugira igihungetwe cyangwa kukwica! 

Paul Kagame ni umwicanyi ruharwa: ; yishe umubare mwinshi w’abanyarwanda, abarundi, abanyekongo, n’abaganda; yishe abanyaburayi n’abanyakanada; mubo yishe harimo abasenyeri, abapadiri, abapasitori, abafurere, ababikira, abadogiteri b’ibirangirire, abacuruzi bakomeye, abasirikari b’imena ku rugamba, atiza umurindi interahamwe yari yaracengeye gufata abari n'abagore kungufu, afatanya nazo kwica ababyeyi bahetse impinja, abasore b’intarumikwa, abasaza rukukuri, abakecuru bahetamye imigongo kubera imiruho yo muri iyi isi, abana bakiri mu nda za banyina, ibimuga byikwega ku butaka, impunzi zibaho bunyamaswa mu mashyamba. 

Gukubita agafuni imfungwa ibohesheje akandoya biramuneneza nk’umuntu utunzwe n’ibiyobyabwenge. Wagirango iyo muhuye muganira, yitegereza ijosi ryawe akarabya indimi, yiga ukuntu yarigesura cyangwa yarishyira mu mugozi akakuniga; naho agahanga kawe akakitereza yibaza ukuntu yagakubita agafuni rimwe gusa akagasandaza. 

Abanyarwanda bo mu Rwanda bazi ko bagihumeka k’ubw’ubuntu bwe, bazi ko batarebye neza ashobora kubajyana mw’ibagiro rye ry’I Kami cyangwa akabakurikiza Kizito Mihigo, Victoire Ingabire na Deogratias Mushayidi mu munyururu aho bumva iz’ikuzimu zibika. Iyo hashize igihe Paul Kagame, Jack Nziza na Dan Munyuza batishe abantu barwara ubworo nk’umusinzi kabuhariwe wabuze icupa ry’inzoga akiheba. 

Umwicanyi ruharwa Paul Kagame akwiye guhabwa akato, ibitekerezo bye bigahabwa akato, umunywanyi we abantu bakamwirinda, inzira anyuzemo abantu bakayizinukwa, ikirahure anywereyemo abantu bakakimena, umuheha anywesheje abantu bakawuvunagura ngo hatazagira undi uwukoresha akandura, intebe yicayeho bakayitwika, aho agiye hose bakamwakiriza induru n’amahiri nka bihehe kugirango asubire iwe mu rugo rwe. 

Erega abanyarwanda bagomba kwanga shitani, n’ibyayo byose, n’igisa nayo cyose, nk’uko bagomba gukunda Imana yonyine gusa, n’umutima wabo wose, n’ubwonko bwabo bwose, n’ubugingo bwabo bwose, bakayitura imibiri yabo burundu. Imana ibasaba ibyo byose kuko ariyo yabiremeye nk’uko umubumbyi abumba ikibindi akagikoresha uko ashaka. Imana niyo ifite ijambo rya nyuma ku bugingo bwabo. 

Shitani nta burenganzira namba ibafiteho, nta n’ubwo ishobora kurema ururo, si yo ibabyara, nta sano bafitanye nayo, nta kintu kiza na gito ibifuriza, ahubwo ibafitiye urwango nk’urwo Paul Kagame afitiye inyoko nyarwanda: kubyerekeye jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Paul Kagame yaciye akagozi ko kuyitangiza abizi neza kandi abishaka, anafatanya n’interahamwe kuyikora, abatutsi babaga mu Rwanda abagira ikiraro cyo kumugeza ku butegetsi; nta narimwe tuzapfa tubibagiwe kimwe n'abahutu batagira ingano bishwe ku mabwiriza ye mu gihugu hose mu mwaka wa 1994 bazira gusa ko bavutse ari abahutu, mbese ntawabisubiramo ngo azabirangize.  

Erega Paul Kagame nta bwoko agira, ubwoko bwe ni umwicanyi kuko akoresha agatsiko k'abicanyi b'abatutsi n'abahutu kugirango arimbure inzirakarengane z'abahutu n'abatutsi. 

Paul Kagame n'agatsiko ke bagize u Rwanda agatobero; kugirango abanyarwanda bazigaranzure ako gatsiko bizaruhanya, nimureke twishyire hamwe duhuze imbaraga zacu mu kurwanya twivuye inyuma umwicanyi ruharwa Paul Kagame wihishe ubutabera mu Rugwiro kandi ngo abashyize hamwe Imana irabasanga. 

Nituramuka dufunguye imitima yacu hakinjiramo urwango, ishyari, inzika, umujinya, uburakari, ibinyoma, uburiganya, ubusambo, ubuhehesi, ubwihebe, agahinda, ubwibone buhoraho, ukwivumbura, kugira umutima umeze nk’ibuye, guhohotera indushyi, guha agaciro ibintu kurusha abantu, kwirengagiza ko umuntu ari nk’undi, kwihoma ku banyamahanga bakize ugasuzugura bene kanyarwanda, gukora amahano witwikiriye umwijima hanyuma ukayagereka ku bandi bantu, gukora bufuku hanyuma ukigira nyoni nyishi, tuzamenye ko twabaye nka Paul Kagame, ntaho tuzaba tugitaniye na we; tuzamenye ko yicaye mu bwonko bwacu, tuzamenye ko tumeze nka wa mupira w’igare w’inyuma, naho Paul Kagame ameze nka wa umupira w’igare w’imbere, tuzamenye ko tumukurikiye nk’ibikoresho bye. 

Nagirango mbonereho umwanya wo kwibutsa abanyarwanda bose ko ibyavuye muri referandumu ya nyirarureshwa yabaye taliki 18/12/2015 ari impfabusa. Nta referandumu ishobora kuba ngo igire ireme mu gihugu kidacana uwaka na demokarasi, nta referandumu ishobora guhabwa agaciro mu gihugu kitarangwamo ubwisanzure bw'ibitekerezo, kitarangwamo kwishyira ukizana kwa buri muntu, ubutabera butavogerwa, uburenganzira bwa muntu. Nta referandumu yagira agaciro nyuma yo kuyihatira abaturage kubera inyungu z'umuntu umwe gusa umwicanyi ruharwa Paul Kagame. 

Nk’uko dusanzwe tubibabwira, iyo referandumu igamije gufasha umwicanyi ruharwa Paul Kagame kudashyikirizwa ubutabera kubera ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyoko muntu we ubwe yagizemo uruhare, bityo kuba yitwa perezida bimuha ubudahangarwa bwo kudakurikiranwaho ibyo byaha ndengakamere. 

Ndashimira by’umwihariko abakangurambaga n’abanyamuryango bo mw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK. Imana ibahe imigisha n'imbaraga zo gukomeza kubera urugero rwiza buri munyarwanda, kandi ibane nabo n’ababo muri byose, ibahezagire; itume baseka kubera ibyishimo; ibibutse ko nta joro ridacya kandi ko ikunda abantu bahora bari maso ngo umuseke nuseruka bawakirane indirimbo z’urufaya bafatanye n’inyoni guhimbaza Imana. 

Ndashimira abadutera inkunga bose! 

Harakabaho u Rwanda rutegekwa n’itegekonshinga abaturage bibonamo, bakunze kandi bose bumvira!   

Harakabaho ubwami bugendera kuri iryo tegekonshinga rihesha abanyarwanda amahoro, ibyiringiro byinshi, ishema n’umunezero.  

Harakabaho u Rwanda rurangwa n’indangagaciro Imana yishimira.

Yozefu Mutarambirwa, umukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

Umviriza Ibiganiro bya radio hano

// Current show

AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"

Radio Inyabutatu ON MOBILE TELEPHONE

AGASHYA:

Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:

1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98

2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797

Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.

Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.

Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.


CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU - RPRK

Telephone:
+44 20 3239 7318

Email:
rwandankingdom@inyabutatu.org

Facebook:

Ihuriro ry'Inyabutatu-RPRK


CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:

Telephone:

+44 20 3239 7318

Email:

editor@radioinyabutatu.org

Skype:

radioinyabutatu

Facebook:

Radio Inyabutatu

Current Radio Listeners

  • Articles View Hits : 2453283

Latest Comments

  • Ihene uyita Mutamu igakimbagira bukira itarishije ( Mu Bwami bugendera kw'itegekonshinga, ninde uzaba umwami w'u Rwanda?)

    hakizimana david 29.12.2013 05:48
    bavandimwe ngewe uko mbibona urwanda rukeneye abami 3 umwami wabahutu,umwami wabatutsi, numwami ...
     
  • Hatuwezi kurudi nyuma (ntidushobora gusubira inyuma mu kuvuga ukuli): Umwami Kigeli Ndahindurwa yarakosheje taliki 23/4/1960 ubwo yanga gusinya ingingo 7 za Conseil Special.

    Rubirizi 19.12.2013 19:56
    Nkurikira ibiganiro byanyu kandi ndabikunda kuko muvugisha ukuri.Ariko hari ahantu nyumva ...
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:39
    MURAKOZE KU BWA RADIO
     
  • chat room

    King Gumisiriza 17.12.2013 08:37
    Ndi shimiye iyi gahunda
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:19
    Reka mbabwire kandi mbabwize ukuri, ntamafaranga mukwiye kubona yimfashanyo yo kwirwa muvuga gusa ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:18
    ko mperuka arimpunzi za congo ubundi zituyobora zite? nkaho mwaje ngo mutugobotore iyi ngoma y'igitugu ...
     
  • ABANYARWANDA BAKWIFATA BATE PEREZIDA PAUL KAGAME ARAMUTSE AKOMYE IMBARUTSO NKUKO YABIGENJE MURI 1994 IGIHE YAHANURAGA INDEGE YATIKIRIYEMO PEREZIDA HABYARIMANA NABO BARIKUMWE AGASHUMURIZA INTORE ZE MU BWICANYI NDENGA KAMERE.

    Mutamu karimu 08.12.2013 08:17
    Ariko mwashyizeho umutwe wa Gisirikare tukawitabira ko ayo magambo masa ntacyo zazamutwara ahubwo ...
     
  • ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABACITSE KW’ICUMU N’ABAFITE ABABO BISHWE IGIHE CYA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MWAKA WA 1994

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:30
    Nimba mubona ko muri mukuri nimpe akazi mbafashe kuri terrain.
     
  • chat room

    NDAGIJIMANA Idrissa 29.10.2013 13:25
    Inyabutatu dutegereje ko igera hose kuko hari abatarayimenya ahubwo nimuduhe akazi kuko nge ndasha ...
     
  • chat room

    anny 22.10.2013 16:48
    Ubundi mu bihugu byishi za africa abana bafata ubwoko bwa se n'izina rye. Muri Canada, nabonye umubyeyi ...
Scroll to Top