Please Donate
Donation Refund Policy
Donate Description
Muvandimwe turagushimira kuba wahisemo kwumva Radio Inyabutatu.
Kugirango ibikorwa bya Radio Inyabutatu bikomeze bijye mbere, twagusabaga ko watera inkunga Radio Inyabutatu ukoresheje uburyo bwa PesaPal.
Kanda hejuru ahanditse ngo "DONATE" maze utange inkunga yawe. Ushobora gukoresha ikarita yawe ya VISA cyangwa Master Card ugatanga inkunga yawe unyuze kuri Radio Inyabutatu.
Uwakwifuza kutugezaho inkunga ye akoresheje ubundi buryo yatwandikira kuri Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it. kugirango tumusobanurire uko inkunga ye yatugeraho.
Turabashimira cyane kubera umurava mukomeje kugaragaza.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu.
Page Ya FaceBook
East African Time
Top Posters
-
Mutamu karimu3 ( +1 )
-
nathan2 ( +3 )
-
NDAGIJIMANA Idrissa2 ( +1 )
-
karisa2 ( 0 )
-
King Gumisiriza2 ( 0 )
-
Radio Inyabutatu1 ( +1 )
-
kalisa1 ( 0 )
-
Kampire Sofia1 ( +1 )
-
bayihorere1 ( 0 )
-
mucyo1 ( +3 )
UHAWE IKAZE KURI RADIO INYABUTATU
Ese umwicanyi Paul Kagame aracyafite intsinzi mu bikorwa bye Cyangwa arabyina avamo? Ese iminsi ye myiza iri imbere ye cyangwa yamurangiriyeho cyera ntiyabimenya?
Ni kuri uyu gatandatu, tariki ya 24/10/15 kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri internet.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave ku murongo wa 17605kHz muri band ya 16; no kuri internet amasaha 24/24 kuri site (www.radioinyabitatu.org cyangwa www.inyabutatu.org) buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu tariki ya 24/10/15 guhera saa 20h00-21h00 z'ikigoroba i Kigali mu Rwanda, Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira:
Ese umwicanyi Paul Kagame aracyafite intsinzi mu bikorwa bye Cyangwa arabyina avamo? Ese iminsi ye myiza iri imbere ye cyangwa yamurangiriyeho cyera ntiyabimenya?
Paul Kagame ntiyagize isoni ko bamubyinira intsinzi mugihe intumbi zari zicyandagaye mu Rwanda hirya no hino muri 1994. Yihutiye kubeshya isi yose ko ariwe wahagaritse jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.
Yiyamamaje nkaho ari we wenyine ku giti cye wagize icyo gikorwa cy'ubutwari budasanzwe bwo guhagarika genocide, yarakiyitiriye wenyine ntawundi bagisangiye bituma yigira ikigirwamana.
Aho anyuze hose bakamuvugiriza ingoma kuko ukuri k'ubugome bwe kwari kutaramenyekana, abanyarwanda n'abanyamaga bakoze ikosa rikomeye ryo kumira bunguri ibinyoma bye rugikubita.
Guhambura urwo ruboho rw'ibinyoma bye bizingazinze byatwaye igihe kirekire. Byabaye ngombwa ko abakoranye nawe byahafi bamutoroka bakamena amabanga ye ateye ubwoba ukuri kujya ahagaragara: ubwicanyi bwe ndengakamere buhinduka ikimenyabose, kuva ukuri kwamenyekana uruhu rwamwikubiyeho, BBC yagaragaje amarorwerwa ye, Loni yasohoye amaraporo yerekana ukuntu ari umwicanyi ruharwa, Ubutabera bwa Espanyi buramushinja ibikorwa by'iterabwoba we n'agatsiko ke.
Ibihugu Paul Kagame agiye gukoreramo Rwanda day ahahurira n'imyigaragambyo ikomeye yo kumu koba no kumwamagana.
Cyera yahabwaga ibikombe n'imidari n'ibindi byubahiro byinshi none aho ageze mu mahanga avugirizwa induru ntihagire umutegetsi wiyubashye umwakira mbese baramuhunga nk'urwaye ibibembe, iminsi ye myiza yararangiye, ubwicanyibwe ndengakamere bwaramenyekanye. Amaraso yabo Paul Kagame yishe aratabaza Imana. Abasigaye imusozi yahekuye baramuvumira ku gahera.
Abazi ukuri kw'ubugome bwe ndengakamere bazishima umunsi bibagiwe ko Paul Kagame yigeze kubaho. Iyo bamwibutse barasuherwa.
Buri munsi Paul Kagame amaze k'ubuyobozi uba ari akaga ku banyarwanda. Abanyarwanda baramurambiwe kandi ntibifuza kwongera kumubona yihishe ubutabera muri Village Urugwiro nyuma ya 2017.
Sibo bazabona bakize uyu mwicanyi umunsi uwariwo wose. Bazahumeka ari uko atagihumeka.
Iyi mivumo ntahandi ituruka uretse amaraso ya bagenzi be b'abasirikare yishe n'ay'abanyarwanda muri rusange akomeje kumwokama.
Ni ikosa kubyinira umwicanyi ruharwa, kumukomera amashyi cyangwa kumuvugiriza impundu kuko bituma ashyekerwa.
Gukomera amashyi Paul Kagame ni nko guheka impyisi kuko areba inyungu ze gusa.
Yacengeye Interahamwe, arangije azishumuriza abatutsi bari mu Rwanda azi neza ko nyina, umugore we, abana be, bashiki be, umuryango w'umugore we n' inkoramutima ze za hafi batari gutikirira muri jenoside yaramaze gutangiza ahanura indege ya Yuvenali Habyarimana kuko babaga hanze y'u Rwanda.
Gukingira ikibaba umurozi ruharwa, gukorana na we cyangwa kumushyigikira ni ugufatanya icyaha na we no kwikururira ibyago.
DORE ICYO DUKWIYE GUKORA: ni ngombwa kwamagana ikibi aho tugisanze hose bityo ntihagire umugiranabi uba muri twe cyangwa ngo adutegeke.
Umwicanyi ruharwa Paul Kagame abanyarwanda bagomba kumuha akato kandi bakamwirukana muri Village Urugwiro kuko niho ashaka kugumya kwihishamo ubutabera.
Abanyarwanda ntibagomba kureka Paul Kagame ngo yizirike ku butegetsi ubuziraherezo. Kumureka akaguma ku butegetsi nyuma ya 2017 ni ukwicukurira imva.
Ntagomba gukomeza guhuma abanyarwanda amaso ababeshyeshya iterambere ridafite naho rishingiye mu gihe inzara n'amavunja bivuza ubuhuha mu Rwanda kandi abaturage baragijwe imbunda, banakubitwa buri munsi!
Nta terambere ryaruta ubuzima bw'abanyarwanda benshi Paul Kagame yirengeje.
Kigali ahora arata yanitsemo amagufa y'abacu babuze ubuzima bwabo igihe yatangizaga jenoside ahanura indege yarimo Yuvenali Habyarimana.
Paul Kagame si intwari nkuko ahora abyigamba we n'umucurabwenge w'ibinyoma bya FPR Tito Rutaremara ahubwo ni ikigwari gihimbira guhohotera inzirakarengane.
Buri gihe, akoresha ibinyoma, akitwikira ijoro cyangwa agakoresha amarozi yarangiza akegeka ubwicanyi bwe ku bandi. Ni ukuri koko, iyo umuntu adafite amahoro n'umutekano, ntaho abari.
Ariko burya ngo iyo imbwa ikwirukankanye ishaka kukurya, urahindukira ukayireba, igahunga izinze umurizo.
Erega munyarwanda ni wowe ubwirwa!!! Kandi baca umugani ngo: "uhishira umurozi akakumaraho urubyaro".
Abatumirwa muri iki kiganiro ni aba bakurikira :
1. Bwana Yosefu Mutarambirwa, umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK
2. Bwana Jackson Munyeragwe, umunyamabanga mukuru w'Ihuriro ry'Inyabutatu - RPRK
Radio Inyabutatu kuri facebook:
Ushobora gukurikira ibiganiro bya Radio Inyabutatu kuri FACEBOOK page yayo, ukoresheje uburyo bwa Soundcloud kuri mudasobwa.
AGASHYA:
Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawek'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi mirongo ya telefoni ikurikira:
1. Umurongo wo mu Bwongerezani: (+44) 033.00.10.38.98
2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797
Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.
Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.
Abafite telefoni zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telefoni bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.
Abifuza kuzagira ibyo babaza cyangwa bunganira muri iki kiganiro, bashobora gukoresha ibi bikurikira:
Telephone: +44 20 3239 7318
Email:
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
Skype: radioinyabutatu
Facebook: Radio Inyabutatu
Radio Inyabutatu yo kuri shortwave isigaye ivugira ku murongo wa 17605kHz muri meter band ya 16;
Radio Inyabutatu ivugira kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose buri wa gatandatu guhera saa 20h kugeza saa 21h za ni mugoroba I Kigali mu Rwanda.
Radio Inyabutatu ikora amasaha 24/24 kuri websites: www.radioinyabutatu.org cyangwa www.inyabutatu.org
Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave yumvikana mu Rwanda hose ku maradiyo agendanwa, amaradiyo yo mu rugo,amaradiyo yo mu modoka n'andi maradiyo yose afite umurongo wa SW/Shortwave buri wa gatandatu guhera saa mbiri kugeza saa tatu (20h00 - 21h00) z'umugoroba.
Radio Inyabutatu ifite ububasha bwo kwumvwa n'abantu bari ku mugabane wa Afurika, ku mugabane w'Uburayi, ku mugabane wa Aziya, ku mugabane wa Amerika y'amajyaruguru (Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Kanada).
Kugira ngo wumve Radio Inyabutatu ikorera kuri Shortwave Station, bigusaba kuba ufite akaradiyo akariko kose gafite umurongo wa SW/Shortwave.
Mugire Imana.
Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu
Akarere k'ibiyaga bigari bya Afurika
Umviriza Ibiganiro bya radio hano
AGASHYA: "TEREPHONA UHITE WUMVA RADIO INAYBUTATU"
AGASHYA:
Abantu bari muri Amerika, Kanada, Ubwongereza, Ubufaransa n'Ububirigi bashobora kwumva Radio Inyabutatu ku matelefoni yabo agendanwa hatitawe k'ubwoko bwa telefoni bafite, ntabwo bisaba ko telefoni yawe iba iriho amafaranga ya internet ntanubwo bisaba ko telefoni yawe iba ifite option ya internet muriyo, icyo usabwa ni uguhamagara umwe muri iyi
mirongo ya telefoni ikurikira:
1. Umurongo wo mu Bwongereza ni: (+44) 033.00.10.38.98
2. Umurongo wo muri Amerika na Kanada ni: (+1) 712.432.5797
Iyi mirongo yombi ushobora kuyihamagara ukoresheje telephone mobile cyangwa telephone fixe.
Iyo uhamagaye kuri umwe muri iyi mirongo wumva Radio Inyabutatu kandi nta mafaranga wishyura.
Abafite telephone zifite skype bo bashobora guhamagara kuri izi telephone bagakurikirana gahunda za Radio Inyabutatu hatitawe ku gihugu baba barimo, nabwo ntibishyura.
CONTACTS Z'IHURIRO RY'INYABUTATU
Telephone:+44 20 83 60 23 61
Email:ihuriro@inyabutatu.org
Facebook:Ihuriro ry'Inyabutatu
CONTACTS ZA RADIO INYABUTATU:
Telephone: +44 20 83 60 23 61
Email:editor@radioinyabutatu.org
Skype:radioinyabutatu
Facebook:Radio Inyabutatu
Current Radio Listeners
- Articles View Hits : 19931078